Jean Claude Niyitanga bitaga Barthez yashyinguwe i Rusororo

Nyakwigendera Jean Claude Niyitanga

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018 aravuga ko Jean Claude Niyitanga bitaga Barthez yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo uyu munsi nyuma y’imihango yo kumusezeraho yabereye muri kiliziya ya Sainte Famille.

Nabibutsa ko Barthez yari umuhungu w’umucuruzi witwaga Mathias Myasiro nawe wishwe mu 1995 ubwo yari atahutse ava muri Congo benshi bakaba bemeza ko yazize imitungo ye yigaruriwe n’abantu bari bacuditse n’ubutegetsi bwa FPR ndetse n’amafaranga arenga miliyoni 600 yari afite mu mabanki atandukanye akaba yararigishijwe ntahabwe umuryango we.

Tariki ya 6 Nzeri 2018, Barthez yarasiwe i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos abamurashe bavuga ko ari igisambo nyamara umuryango we ukaba ubihakana kuko wemeza ko imitungo yasigiwe na Se yamwinjirizaga amafaranga akabakaba miliyoni ku kwezi ndetse akaba yari anafite isarumara rikora inzugi ku Muhima.

Igitangaje n’uko uwo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko yari yibwe ari uwahoze ari umugore wa Barthez ngo wari wibwe amafaranga ibihumbi 40 na amplificateur! Nyamara uwo wahoze ari umugore wa Barthez we yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko atigeze yibwa ko ibyavuzwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda atazi aho yabikuye!

Umuryango wa Barthez watanze ikirego mu butabera bwa gisirikare ariko kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru ntabwo turamenya niba hari icyo abayobozi b’igisirikare cy’u Rwanda baravuga kuri iki kirego. Ariko abakurikirana ibibera mu Rwanda bavuga ko nta cyizere gihari cy’uko uyu muryango wabona ubutabera dore ko kwica abantu barashwe n’igisirikare cy’u Rwanda bisa nk’ibyabaye umuderi.