Kabuga: umupolisi yarashe umumotari wari umurwanije ngo akamwambura imbunda anambaye amapingu!!

Amakuru dukesha ikinyamakuru ukwezi.com aravuga ko mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, i Kabuga mu mujyi wa Kigali, umupolisi yarashe umumotari ahita apfa, Polisi ikaba ivuga ko uyu mumotari yabanje kwiruka ahunga nyuma akanarwanya umupolisi.

CP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mumotari yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda, umupolisi aramuhagarika amusaba ibyangombwa undi arabibura hanyuma umupolisi amukura kuri moto amwambika amapingu, hanyuma ngo umumotari acunga abapolisi babiri bari kumwe nawe ariruka, umupolisi umwe amwirukaho kugeza amufashe.

CP Theos Badege avuga ko birutse bakagera nko mu kilometero kimwe biruka mu tuyira duto no mu bigunda, hanyuma umumotari akaza kugera ubwo ahagarara ariko ngo nyuma yashatse kongera kwiruka umupolisi aramufata ariko umumotari ashaka kumurwanya amwambura imbunda, umupolisi amurusha imbaraga abasha kugumana imbunda ye hanyuma ngo uwo mumotari ashatse kongera kwiruka umupolisi ahita amurasa.

CP Theos Badege avuga ko bibabaje ariko abantu bakaba bakwiye kubikuramo isomo. Yagize ati: “Birababaje birumvikana, kuba twabuze umuntu birababaje ariko abantu bagakwiye kumenya uko bakwiye kwitwara. Ni ngombwa kwirinda gukora ibyaha ariko no mu gihe wabiguyemo, ugomba gukurikiza icyo amategeko ateganya ukareka ugahanwa aho gushaka kubihunga ngo ugere n’aho urwanya abashinzwe umutekano.”

CP Theos Badege avuga ko kugeza ubu umurambo w’uwo mumotari wajyanywe mu bitaro kugirango abaganga bakore raporo, hanyuma ikibazo cy’ibyabaye cyo kikaba cyashyizwe mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha kugirango zikore akazi kazo.