Karasira arirukanywe, nyuma y’igitutu gikomeye cyashyizwe kuri Kaminuza y’u Rwanda

Aimable Karasira

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hashize ibyumweru bitatu havugwa amakuru y’uko Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda Aimable Karasira, ashobora kwirukanwa muri iyi Kaminuza, nyuma y’urwandiko yahawe rumusaba gutanga ibisobanuro ku mvugo n’ibitekerezo atanga ku mbuga nkoranyambaga  ntibishimishe ubutegetsi bwa Paul Kagame, by’umwihariko ishyaka rye FPR. Ubu noneho arirukanywe ku mugaragaro.

Karasira Aimable uretse kuba ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda UR (YAHOZE YITWA UNR/NUR) mu ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Ryahoze ryitwa KIST), ni n’Umuhanzi akaba n’umwe mu baharanira ubutabera bavuga iribaniga badategwa.

Akimara kubona urwandiko rumusaba kwisobanura ku bikorwa bye bidafitanye isano n’umwuga we wo kwigisha, n’ubwo yanditse yisobanura, ntiyahwemye gutangaza ko kuri we, yiyumvamo adashidikanya ko yarangije kwirukanwa, kuko ngo “Niko muri iyi Leta bakora”.

Urwandiko rusaba Mwalimu Aimable Karasira ibisobanuro rwanditswe na Dr Ignace Gatere, Umuyobozi  Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, ushinzwe ikurikiranabikorwa ry’Ishami ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga, ariko urumusezerera burundu mu kazi rwashyizweho umukono uyu munsi na Dr Philip Cotton, umwe mu bacanshuro bazahaje ireme ry’uburezi mu Rwanda, akaba ari umuyobozi Mukuru wa Kabiri mu bayoboye Kaminuza y’u Rwanda.

Mu rwandiko rwirukana Aimable Karasira, aravugamo ko babisabwe na Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano (MIFOTRA) binyuze muri Komisiyo y’umurimo n’abakozi, akaba ashinjwa gukoresha imvugo zidahesha icyubahiro Kaminuza akorera kandi zigasebya abayobozi b’igihugu n’inzego za Leta y’u Rwanda muri rusange, ibyo avuga bigashyushya imitwe ku buryo byatera kwivumbura ku nzego cyangwa gahunda za Leta.

SOMA URWANDIKO MU BURYO BURAMBUYE