Kigali: Kwimura Abo muri Bannyahe Bikomeje Kuba Ingorabahizi

Nyuma y’igihe kirekire harabuze ubwumvikane hagati y’ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali n’abatuye mu kagari ka Nyarutarama hazwi nka Bannyahe ku ngingo yo kubimura, umujyi wa Kigali ukomeje ibiganiro byo kubashishikariza kwimuka. Gusa abaturage bo barasaba guhabwa ingurane y’amafaranga ikwiye byakwanga bagakomereza ikirego cyabo mu nkiko.

Ufatiye ku biganiro byaraye bibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri hagati y’ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali n’abahagarariye abandi batuye ahazwi nka Bannyahe I Nyarutarama mu murenge wa Remera I Gasabo mu mujyi wa Kigali biraca amarenga ko ubutegetsi bwatangije inzira zo kwirinda gusiragira mu nkiko.

Ni mu gihe hakunze kuba ibiganiro byo kwimura abatuye mu midugudu itatu ya Kangondo ya Mbere, Kangondo ya Kabiri na Kibiraro ya Mbere bikarangira abaturage bagannye inzira z’ubutabera. Ubutegetsi bushaka kububakira inzu ariko benshi muri bo barifuza guhabwa amafaranga. Byose bigamije kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Mme Me Chantal Rwakazina, Mayor mushya w’umujyi wa Kigali ahura na bo yibukije ko ari mushya kandi ko yakunze kumva ibibazo byabo amahushuka. Asaba ko bamuha amakuru ahamye. Yavuze ko atifuza kubona hari icyiciro cyahezwa mu mujyi wa Kigali kubera igishushanyo mbonera.

Bwana Jean de Dieu Shikama na we utuye Bannyahe yibukije ubutegetsi ko hashize igihe basiragira mu manama n’inzego zitandukanye nta mwanzuro ufatika kandi ko hari hasigaye urwego rw’ibiro by’umukuru w’igihugu. Asaba ko kubera ubwumvikane bwabuze, ubutegetsi bwahama hamwe bukaburana.

Mme Rwakazina Mayor w’umujyi wa Kigali we aragaragaza ko mu nzira z’ibiganiro ibibazo byo kwimura abatuye mu kagari ka Nyarutarama bishobora kubonerwa umuti.

Icyakora abatuye Bannyahe bagakomeza babwira ubutegetsi bavuga ko igishushanyo mbonera basabwa kubahiriza cyabasanze bahatuye.

Ubundi kwimurwa abaturage kubw’inyungu rusange ntibyagombye kuba biteza intugunda uko bimeze ubu. Ariko hano baravuga ko igikomeye muri iki kibazo cya Bannyahe ubutegetsi bufatanyije na Rwiyemezamirimo babanje guha agaciro ubutaka batuyemo gusa ibindi biteshwa agaciro biza gukorwa nyuma ku buryo byakomeje kugira ingaruka ku byakozwe mbere.

Ukurikije uko bibarwa, uhereye ku butaka buto hatitawe ku mubare w’abagize umuryango bagombaga kubaha icyumba kimwe kizwi nka Chambrette, uwa nyuma akabona inzu y’ibyumba bitatu na Salon. Yohani Higiro ashinzwe umutekano muri umwe mu midugudu ya Nyarutarama. Akavuga ko bibwira ko baca akavuyo ahagaragarira amaso, bakimurira aho ijisho ritabona.

Ibi biganiro byasoje ntacyo bigezeho. Ubutegetsi bwizeza ko bugiye gukora isesengura ryimbitse bukazatanga igisubizo nyuma.

Mu minsi ishize ubwo inzego zitandukanye zasimburanaga kuri iki kibazo abasenateri na bo bageze kuri aba baturage maze bumvise ibyo bababwira bitabagwa ku ndiba y’umutima abaturage barikubita baragenda.

Nyuma y’ibi biganiro Ijwi ry’Amerika yashatse kumenya uko abari babirimo babyakiriye maze bavuga nta cyizere na gito kuko batari babikeneye. Bati “Nta kintu na kimwe kizima batubwiye gahunda yacu irakomeje yo gukomeza urubanza”.

Ibi bibazo byo kwimura abatuye i Nyarutarama hazwi nka Bannyahe bifata umuzi mu mpera za 2017. Ni imiryango isaga 1600, muri bo 450 bagannye inkiko. Abasaga 50 bemeye guhabwa inzu. Abandi basigaye barimo ababuze ayo kwiyishyurira abanyamategeko n’igarama ry’urubanza.

Bimwe mu byo baregeye basaba inkiko birimo gutegeka ubutegetsi bukabaha ingurane ikwiye y’amafaranga. Ingingo yo kwimura abaturage hirya no hino mu Rwanda yakunze guteza impagaragara zishingiye ku igenagaciro. Rwiyemezamirimo wagombaga kwimura aba baturage Bwana Denis Karera mu minsi ishize yavugwaga ko yaba afungiwe ahantu hatazwi.

Uyu na we mu nama n’aba baturage nta na gito bagezeho. Ihame ryo ni ukugira Kigali isukuye kandi itekanye.

VOA