Gen Patrick Nyamvumba wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda yasabiwe na leta y’u Rwanda kuba ambasaderi muri Tanzania, aho ashobora gusimbura Fatou Harerimana wari umazeyo umwaka umwe gusa nka ambasaderi.
Iki ni kimwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame yateraniye i Kigali kuwa kabiri. Iki cyemezo cyatumye hari abibaza ku mpamvu yaba yateye izi mpinduka zihuse.
Jenerali Patrick Nyamvumba yari agiye kumara hafi imyaka ine nta wundi mwanya arashyirwamo kuva akuwe ku mwanya wa minisitiri w’umutekano muri Mata (4) mu 2020, umwanya yari amazeho amezi atandatu.
Jenerali Nyamvumba yari yagizwe minisitiri avanywe ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo yari amazeho imyaka itandatu. Iyo minisiteri y’umutekano nayo yari yaravanyweho mu 2016 igarurwaho mu 2019 ihabwa Nyamvumba.
Nyamvumba abaye undi musirikare wo hejuru ushobora kuba agiye guhagararira igihugu cye nka ambasaderi nyuma ya Major General (Rtd) Charles Karamba muri Ethiopia, Lieutenant General Mushyo Kamanzi mu Burusiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga muri Turukiya.
Jenerali Nyamvumba yatanzwe n’u Rwanda ngo azasimbure Fatou Harerimana wari uhagarariye u Rwanda muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, ndetse muri Nzeri (9) ishize nibwo yashyikirije Perezida Samia Suluhu inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye muri Tanzania.
Muri diplomasi, si kenshi ambasaderi w’igihugu asimbuzwa nyuma y’umwaka umwe. Inama y’abaminisitiri yo kuwa kabiri yasabiye Fatou Harerimana kujya guhagararira u Rwanda muri Pakistan.
Fatou Harerimana yoherezwa muri Tanzania yari asimbuye Jenerali Majoro (Rtd) Charles Karamba wari ambasaderi muri Tanzania kuva mu 2019, mu mpinduka zabaye mu ntangiriro z’umwaka ushize Karamba yoherejwe kuba ambasaderi muri Angola, ariko iki gihugu nticyakiriye uyu wahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, nyuma leta imwohereza guhagararira u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti.
Kuki Harerimana ahise asimbuzwa aka kanya?
Kohereza undi ambasaderi w’umujenerali muri Tanzania bishobora kureberwa mu mpamvu ebyiri, cyangwa nyinshi, bitewe n’usesengura.
Imwe ishobora kuba ko Perezida Kagame akeneye umuntu w’imbaraga n’ijambo rikomeye mu bya politike, ubutasi, n’igisirikare mu gihugu nka Tanzania u Rwanda rufitemo inyungu nyinshi kandi rukeneye gukurikirana bya hafi. Gen Nyamvumba ashobora kurusha ibyakorwa na Fatou Harerimana, umunyapolitike wazamukiye mu ishyaka Parti Démocrate Idéal (PDI) – yahoze abereye umuvugizi, akaza kuba umusenateri na visi perezida wa sena.
Indi mpamvu ishobora kuba kwigiza hirya no gushakira akazi umujenerali umaze igihe adafite inshingano yahawe – ibizwi cyane nko ‘kwicara ku gatebe’ –ushobora kuba yaba ikibazo ku butegetsi igihe icyo ari cyo cyose.
Tanzania ni igihugu u Rwanda rufitemo inyungu nyinshi mu byiciro bitandukanye nk’ubukungu, politike y’akarere n’ibindi.
Imibare y’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro mu bihugu byombi yerekana ko hejuru ya 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye ku nyanja bikoresha icyambu cya Dar es Salaam.
Ikigo cya Tanzania gishinzwe ibyambu, Tanzania Ports Authority, kivuga kandi ko imizigo y’u Rwanda ica ku cyambu cya Dar es Salaam yavuye kuri toni miliyoni 1.06 mu 2017 igera kuri toni 1.366 mu 2021.
Tanzania n’u Rwanda binafitanye umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi – bihuriyeho n’u Burundi – ku mugezi wa Rusumo, urimo kurangira.
Uretse inyungu, u Rwanda rukurikiranira hafi imyifatire ya Tanzania ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, aho ubu iki gihugu cyanohereje ingabo mu mutwe w’ingabo za SADC kurwanya umutwe wa M23.
Mu gihe umubano wa Tanzania n’u Rwanda ubu umeze neza, wigeze kuba mubi hagati y’imyaka ya 2010 na 2015 ku gihe cy’ubutegetsi bwa Jakaya Kikwete.
Tanzania ni ingenzi muri dipolomsi y’u Rwanda, kandi uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu ni nawe uba aruhagarariye muri Seychelles.
Impamvu nyayo y’izi mpinduka zihuse z’abahagarariye ubutegetsi bwa Kigali i Dar es Salaam izwi neza n’uwazigennye.
BBC