Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko!

Mu rubanza rwa Leon Mugesera kuwa mbere, nibwo byamenyekanye ko Maitre Donat Mutunzi agomba kuba afitanye ikibazo n’umukiliya we yahoze yunganira mu mategeko Leon Mugesera.

Ni nyuma y’uko Leon Mugesera abajije urukiko, kuri uyu wa mbere ubwo yaburanaga, niba uwahoze amwunganira ariwe Me Mutunzi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye ye y’impapuro 240.

Kuri uyu wa kabiri, Umuseke.com wagerageje kubaza Me Donat Mutunzi ikibazo yagiranye n’umukiliya we Mugesera, cyatumye afatira idosiye ye.

Ibumoso Me Mutunzi iburyo Dr Léon Mugesera

Mu magambo ye Mutunzi ati: “ Ubu ntakintu natangaza kuko sinkiri avocat we, ariko niba afite ikibazo cya dosiye ye azajye kundega mu rukiko tuzaburana”.

Nyuma y’urubanza rwa Mugesera kuri uyu wa mbere, byagiye bihwihwiswa ko Mugesera atishyuye amafaranga yagombaga Mutunzi wamwunganiraga, akaba ariyo ntandaro yo gufatira idosiye ye.

Bivugwa ko Mugesera hari amafaranga yagombaga kwishyura Me Mutunzi Donat mbere y’uko urubanza rutangira, aya ariko ngo yaba atarayamuhaye, nubwo Mutunzi yanze kugira ibyo atangaza kuri iki kibazo.

Me Mutunzi niwe wumvikanye kunganira Mugesera kuva yava muri Canada, akabanza kwanga ko hari umwunganizi mu mategeko wo mu Rwanda umwunganira, ariko nyuma akaza kwemera uyu Mutunzi.

Nyuma yo kumva ibi, twavuganye n’uhagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda Me Rutabingwa Atanase adutangariza ko icyo kibazo kugeza ubu ntacyo bagikoraho kuko kikiri hagati y’umwunganizi n’umukiriya we.

Rutabingwa ati” Ntabwo turabona ikirego ndetse nta n’itegeko rivuga igikorwa igihe umwunganizi mu mategeko yafatiriye inyandiko cyangwa dosiye y’umukiriya we”.

Twagerageje kubaza uruhande rwa Leon Mugesera impamvu dosiye ye yafatiriwe, ariko ntitwabasha kumubona kuko ari muri gereza, ndetse no mu rukiko kuri uyu wa mbere ubwo yavugaga iki kibazo, ntabwo yavuze impamvu y’ifatirwa ry’idosiye ye.

Umuseke