LETA Y’IKUZIMU NGO NIYO YISHE IMPUNZI I KIBEHO – RWANDA 22/04/95 :GASANA Anastase

Uyu Bwana Anastase Gasana, yabaye umwe mu bari bafite uruhare mu micungire y’igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda. Mu mwaka w’1995, y ari muri leta ya FPR/Inkotanyi, aho yari Ministri ashinzwe ububanyi n’amahanga.

Leta y’ikuzimu ni bande ? ese hari indi leta y’imusozi ?

Hashize imyaka 23 abanyarwanda bahungiye i kibeho mu Rwanda barasiwe mu maso ya LONI n‘abasilikare ba FPR inkotanyi.

Umunsi ingabo za FPR/INKOTANYI , ingabo zari zimaze gufata ubutegetsi, z’u Rwanda zirasa impunzi mu nkambi yarimo abaturage bari bahunze ubwicanyi i kibeho, hari ku itariki ya 22 mata 1995 .
Umunyamakuru w’umufotozi Paul Lowe w’umwongereza wakoreraga agence Magnum avuga ko yari ahibereye, ko yabonye uko byagenze.

Ibyo uwo Paul Lowe yabonye, yabibwiye Umunyamakuru Stephen Smith w’umunyamerika,.

Uyu Stephen Smith nawe yandika uko byagenze i Kibeho ku itariki ya 22 mata1995 mu kinyamakuru libération cyasohotse ku itariki ya15 Gicuransi 1995,yanditse nyine ibyo yabwiwe na Paul Lowe wabibonye.

Agira ati :
Abasilikare bari benshi bakikije impunzi mu nkambi ya Kibeho.
Mbere y’isaha ya sakumin’ebyiri za nimugoroba (18h), urusaku rw’ibisasu bya rutura na grenade rwumvikanye mu nkambi ya kibeho.
Abantu barapfa abandi bakwira imishwaro.
Inkambi yarimo abantu bagera ku bihumbi ijana isigaramo intumbi n’abasambaga gusa.

Uwo munsi wo kuwa 22/04/1995 imvura yari yiriwe igwa.
Abasilikare ba FPR batemberaga hagati y’imirambo bitwaje imitaka bahetse imbunda ku bitugu, ukuboko kudatwaye umutaka kwarimo inkoni bahirikishaga imirambo bareba ko abo bantu barashwe bashizemo umwuka .

Uyu Munamakuru Smith akomeza agira ati :

Mbere y’itariki ya 22 mata abasilikare bari bamaze iminsi bazungurutse inkambi y’impunzi, bazihindira hamwe ngo zegerane. Barazegeranyije k’uburyo zari zicucitse ahantu hangana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru.
Izo mpunzi zari zirundanyije zihagaze.

Icyagaragaye kandi hari abagize amakenga bakajya basosoka mu kirundo cy’abantu bakavamo bagahunga.

Kubera iyo mvura yari yiriwe igwa, abantu bashaka n’ubwugamo.

Izo mpunzi mu gihugu cyazo zari zarunzwe hamwe zasaga n’izibitswemo ubwoba n’abo basilikare b’inkotanyi bari babazungurutse.

Ntibyatinze rero, icyo batinyaga kibakorerwaho.

Bararashwe biratinda.

Nyuma y’igihe kingana n’iminota nka mirongo ine, mu mvura y’amasasu n’ urusaku rwayo, byose byaracecetse, na ya mvura yari ihise.

Wa munyamakuru ufotora Paul Lowe ngo yemerewe kujya mu nkambi ari mu modoka ya LONI, amasasu amaze guceceka.

Ngo akinjira muri iyo nkambi, yahingukiye ahari harinzwe N’ABASILIKARE BA LONI bakomoka mu gihugu cya ZAMBIYA .
Ahasanga imirambo igerekeranye wavuga ko yari irunze nk’amasiteri y’inkwi. Yahabonye kandi inkomere nyinshi z’abana n’abagore.

Nyuma yo kubona ibyo, bwari bugorobye, na none uyu Paul Lowe yongeye kumva urusaku rw’imbunda arebye imbere abona ni abasilikare barimo kurasa abaturage banyanyagiye ku umusozi.
Abo basilikare ngo basaga n’abashimishijwe n’ibyo barimo gukora, kuburyo wabonaga bashishikariye kwica, muri ako kagoroba gashyira ijoro, ku musozi hari imirambo gusa, kandi myinshi . Uyu ni umunyamakuru Smith ubyandika mu kinyamakuru Libératio yo kuwa 15/05/1995.

Ubwo ariko muri icyo gihe cyose, ari Leta y’u Rwanda, ari imiryango y’abagiraneza, yewe na Loni, nta kigeze gitangazwa k’umugaragaro.

Ku itariki ya 3 z’ ukwezi kwa gatanu 1995 , nyuma y’igihe kitari gito ugereranje n’uburemere bw’ubwo bwicanyi, niho habaye Inama yabereye i Kigali , yahuje Leta y’u Rwanda na Loni, bavuga kuri ubwo bwicanyi bwari bumaze guhitana abanyarwanda batari bake.

Muri iyo nama havuzwe ku mubare w’abantu biciwe i Kibeho ku itariki ya 22 mata 1995.
Uwari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri iyo nama, yavuze ko haguye abantu 338, loni yo yavuze ibihumbi bibili, abaganga b’abasiikare des médecins militaires, bo mu igihugu cya Australie bo bavuga ko babaze abantu ibihumbi 4000 .

Paul Lowe we yemezako yabonye umubare munini w’abapfuye Leta y’u rwanda idashaka kwemera. Ati muhere kuri iyi foto mubare abayiriho. Ng’uko uko inkuru ya Stephenn Smith na Paul Lowe ivugwa amahano y’i Kibeho.

Nyuma y’imyaka 23, wakwibaza uti :
– Inzirakarengane z’abanyarwanda baguye aho i kibeho bangana iki ?
– Ese haba hari irimbi ryashyinguwemo abo bantu ingabo za FPR zishe nabi, zikabica rubi ?
– Ni nde uzashyira ahagaragara amazina y’abo bicanyi, ati ni kanaka na kananka,
– Ese baribukwa munzirakarengane z’abanyarwanda baguye mu mahano yo mu Rwanda ? Nyamara ngo« UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA »

Izo nzirakarengane ngo zapangiwe umugambi wo kwicwa, abapanze uwo mugambi ngo barazwi. Ni ubuhamya bwa Bwana Gasana Anastase.

Ikondera Libre, le 27 avril 2018