Leta y’u Rwanda ikomeje kuniga ubwisanzure bw’abaturage

    Kigali, kuwa 15 Kanama 2012

    Icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gusoma amabaruwa, kwumviriza ibiganiro kuri telefone ngo abanyarwanda baruce barumire giteye icyo ni iki. Kuniga ubwisanzure bw’abaturage biragaragaza ko ubutegetsi bugeze mu marembera.

    Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho itegeko ryo gusoma amabaruwa no kumviriza telefoni z’abantu bose bakoresha itumanaho rya telefone mu Rwanda ndetse ikazajya inagenzura ubutumwa bwanditse kuri interineti. Leta yatangaje ko izajya ihana abandika ndetse n’abasoma ibinyamakuru byandikirwa kuri interineti bitavuga neza ubutegetsi buriho.

    Mu kiganiro kigufi minisitiri w’umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana yatanze kuri BBC ku mugoroba wo kw’italiki 9 Kanama 2012 yemeje ko ngo ibyo bizajya bikorwa n’umukuru wa gisirikari, umukuru wa polisi ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza. Nyamara mu biganiro bimaze iminsi bicishwa ku maradiyo y’imbere mu gihugu n’ayo hanze yacyo abaturage baragaragaza ko batishimiye ishyirwaho ry’iryo tegeko. Rije kurandura agakeregeshwa k’ubwisanzure kari gasigaye mw’itumanaho, aho ibinyamakuru byose bitavuga rumwe na Leta babifungiye, abayobozi babyo bamwe bakicwa, twavuga nka Jean-Léonard Rugambage cyangwa Ingabire Karoli, abandi bagafungwa nka Mukakibi Sayidati na Agnes Uwimana Nkusi. Ibi bibaye mugihe amaraporo y’imiryango myinshi nka Reporters sans Frontières, Amnesty International cyangwa Human Rights Watch arega u Rwanda ko nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo buharangwa. Ibi noneho bije ni simusiga ije guhuhura na gake kari gasigaye.

    Ingingo ya 22 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ivuga ko “imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa. Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko. Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko”.

    Ahandi itegeko nk’iri ryo kwumviriza itumanaho iyo rishyizweho, rigomba kuvuga urutonde rwuzuye rw’ibyaha bikurikiranwa biha uburenganzira abakora igenzacyaha kwumviriza. Icyemezo cyo kwumviriza kigomba gutangwa n’ubucamanza bwonyine, we uzi uburemere bw’itegeko nshinga. Ntabwo umukuru wa gisirikari, umukuru wa polisi ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza bashobora kugira uburenganzira burenze itegekonshinga. Mbere yo gushyira umukono kw’icyo cyemezo, umucamanza agomba kureba niba uko kwumviriza byubahirije amategeko kandi atarengeye ubudahangarwa bw’amahameremezo rusange y’amategeko. Agomba gutanga igihe kwumviriza bitangiriye n’igihe bizarangirira. Kandi iyumviriza rirangiye, nyir’ubwite wumvirijwe amenyeshwa ko yumvirijwe, akabwirwa n’inzira inzira ashobora kunyuramo ngo abijuririre niba abishaka.

    Kuba Leta ihisemo gushyiraho itegeko nk’iri kandi isanzwe inengwa n’abanyarwanda, imiryango mpuzamahanga ndetse na za guverinoma ko iniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwa politiki n’ubw’itangazamakuru ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza ko Leta yiyemeje gufunga burundu urubuga rwa politiki n’urw’itangazamakuru.

    Ishyaka FDU-Inkingi riramagana icyo cyemezo kigamije kuvutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kutavogerwa mu itumanaho. FDU-Inkingi ibabajwe n’uburyo abadepite bari bakwiye guhagararira inyungu z’abaturage bemera gushyigikira itegeko ryo kubahonyora ngo baruce barumire.

    FDU-Inkingi irasaba Leta y’u Rwanda guhagarika byihutirwa ririya tegeko.

     

    FDU-Inkingi

    Boniface Twagirimana

    Umuyobozi wungirije w’agateganyo

    Comments are closed.