LETA Y’U RWANDA IRATEGURIRA ABATURAGE BO MU MAJYARUGURU N’IBURENGERAZUBA BW’U RWANDA UMUTEKANO MUKE USHOBORA KUVUKA MURI IZO NTARA

    Nyamasheke-Perezida Kagame akomeje uruzunduko rw’akazi agirira mu karere ka Nyamasheke, nyuma yo kumva ijambo yagejeje ku bari aho yibanze cyane cyane ku kibazo cy’umutekano kandi leta idahwema kuvuga ko mu Rwanda umutekano ari wose! Ibi biragaragaza ko hari ikintu leta izi idashaka gushyira ahagaragara, nta kuntu umutekano waba wagarutse hejuru kuri liste y’ibintu bihangayikishije leta niba ntacyo yikanga. Umutekano rero wananiye leta sinzi uko abaturage bazawurinda keretse niba ari nka bimwe uwahoze ari ministre w’intebe Jean Kambanda yabwiye abaturage ko bajya mu mirima bagahinga babona inyenzi bakarasa nyuma bagakomeza akazi kabo. Ese Kagame yaba ategurira abaturage bo muri ako karere intambara ishobora kuhaturuka reka tubitege iminsi. Perezida Kagame kandi yabwiye abo baturage ko nta majyambere aba mu bitutsi ko ibitutsi ari igihombo! Mwese muzi ibitutsi bihora bimuva mu kanwa ukibaza uti se Perezida Kagame koko aba agirango abantu nta bwenge bagira?

    Mu ijambo umuyobozi w’akarere bwana Jean Baptiste Habyalimana ryari riherekejwe n’animation y’abaturage yise INDONGOZI yagaragaje ibyiza bagezeho gusa icyatangaje abari aho ni uko yavuze ko akarere kamaze gutanga Million ijana mu kigega AgDF, ndetse ko izindi sizaga magana atatu zizaba zageze kuri konti bitarenze ukwezi kwa Kamena noneho mu bibazo yifuje ko byakemurwa harimo kubaka kaburimbo ya kilometero eshatu gusa! Zihuza umuhanda munini n’ibitaro bya Bushenge! Ukibaza ukuntu akarere kazatanga millioni 400 ariko kakananirwa kubaka kilometero eshatu za kabulimbo! Yasabye kandi ibyuma byumisha kawa nabyo ayo ajya mu gaciro ashobora kugura.

    Hari kandi abavuze imivugo itaka ikanasingiza Perezida Kagame ku buryo buhebuje nkuko bari bateguwe n’ubuyobozi bw’akarere bigaragara ko ikigamijwe ari ukwerekana ko ibyo bagezeho byose babikesha Kagame ku giti cye bityo abaturage bakumva ko adahari nabo ibyabo byaba birangiye.

    Hari n’umutegarugori witwa Mukanyemera Consolée wantangarije ko yasabwe n’umwe mu bayobozi b’akarere gusaba ko itegeko-nshinga ryahindurwa maze Kagame akongera akiyamamaza mu mwaka wa 2017 kandi koko yaje guhabwa mikoro arabivuga!

    Cyakora ntawutababajwe n’ikibazo cyabajijwe n’umwana w’umukobwa witwa Uzayisenga Esperence wafashwe ku ngufu n’umukozi w’akarere ka Nyamasheke kugeza ubu ikibazo cye ari ubuyobozi bw’akarere, polisi n’inkiko bosa basa n’abamutereranye.

    Aha Perezida Kagame yasabye ko ikibazo Meya agikurikirana akazamuha rapporo yuko cyakemuwe.

    Mushobora kumva ijambo Perezida Kagame yavuze n’ibibazo byabajijwe n’abaturage hano hasi:

     

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame rurakomereza mu karere ka Rusizi.

    EDOUARD NDUWAYEZU
    Nyamasheke

    Comments are closed.