Kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, ubwo Perezida Kagame yitabiraga amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, mu bamurinze hagaragayemo umwe mu bahungu be Lt Ian Cyigenza Kagame umaze iminsi yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma yo kurangiza amashuri ya gisirikare mu Bwongereza.
Aya masengesho yabereye muri Kigali Convention Centre.