Amakuru ava i STOCKHOLM muri Sweden aravuga ko urukiko rwo mu mujyi wa Örebro wakatiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2013 umugabo w’umunyarwanda wiyise umurundi azira kunekera Leta y’u Rwanda aneka impunzi z’abanyarwanda.
Aimable Rubagenga wiyise Emmanuel Habiyambere yakatiwe igifungo cy’amezi 8 y’igifungo kubera ibikorwa by’ubutasi yakoze hagati y’umwakawa 2010 na 2011 birimo ibyibasiye umunyamakuru Jean Bosco Gasasira wandika ikinyamakuru Umuvugizi.
Urukiko rwavuze ko yahaga amakuru umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’ingabo mu Rwanda, general Jack Nziza, akaba ari umwe mu bantu bakomeye mu butegetsi bwa Perezida Kagame akaba yarabaye icyamamare mu gutoteza no guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Urukiko rwerekanye uburyo Aimable Rubagenga wiyise Emmanuel Habiyambere yakoreshaga amagambo yo kujijiasha mu biganiro bye byo kuri Telefone na Jack Nziza aho bitaga abatavuga rumwe n’ubutegetsi “IBITOKI”
Uyu mugabo Aimable Rubagenga wiyise Emmanuel Habiyambere yakunze kugaragara muri za nama za Rwanda Day afata amagambo yibasira abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’ubwo yiyitaga umurundi.
Si ubwa mbere abayobozi b’u Rwanda mu by’iperereza bafashwe amajwi bari mu bikorwa byo guhungabanya ubuzima bw’abahunze u Rwanda kuko mu mwaka 2010 hafashwe amajwi ya Jack Nziza na Dan Munyuza (wungirije umukuru wa polisi mu Rwanda) bategura umugambi wo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo bakoresheje uburyo bwose bwaba intwaro cyangwa amarozi.
Mu 2012 kandi abayobozi ba Sweden birukanye umukozi w’Ambasade y’u Rwanda witwa Evode Mudaheranwa azira kuneka impunzi z’abanyarwanda.
Andi makuru agera kuri the Rwandan aravuga ko ubu hari undi munyarwanda wiyise impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Norway urimo gukurikiranirwa hafi n’inzego zitandukanye kubera ibikorwa byo gutanga amakuru ku mpunzi z’abanyarwanda ayaha inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda yitwaje akazi akora mu bijyanye no kwakira impunzi mu gihugu cya Norway! Ibi bikaba bije nyuma y’aho benshi mu mpunzi binubiye
Marc Matabaro
The Rwandan