Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi nawe arasaba Kagame gushyikirana n’abamurwanya!

    Nyuma y’aho Perezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya asabiye Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, noneho utahiwe ni Ministre w’Intebe wungirije akaba na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’U Bubiligi Bwana  Didier Reynders mu gusaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo.

    Uyu mugabo bivugwa ko adacana uwaka na Leta ya Kigali, arasaba Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame gutinyuka igahangana n’ibitekerezo by’abayirwanya ku meza y’ibiganiro.

    Bwana Reynders asanga ibyo biganiro byavamo umuti urambye ku Rwanda ndetse no ku karere kose, akaba agira inama kandi Perezida Kagame yo kugirana ibiganiro n’abamurwanya bose kugeza kuri babandi bafatwa na bamwe nka ruvumwa (forces négatives) ibi biganiro ngo biri mu bintu bigomba gushyirwa imbere byaba mu rwego rw’igihugu cyangwa rw’akarere.

    Bwana Reynders yongeraho ariko ko ngo kereka abo batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baramutse bashyize intwaro imbere bakanga ibiganiro nibwo byagorana.

    Aya magambo ya Bwana Reynders si ubwa mbere avuzwe n’umuyobozi wo hejuru w’igihugu, ndetse mu minsi ishize Perezida Jakaya Kikwete yagiriye inama ibihugu by’u Rwanda na Uganda kugirana imishyikirano n’ababirwanya. Ku ruhande rwa Uganda uretse igisubizo cyatangiwe na Perezida Museveni mu nama yaberaga Addis Abeba mu gihugu cya Uganda ntabwo byateye akajagari cyane.

    Ariko mu Rwanda ho byateye akaduruvayo kadasanzwe ndetse bamwe bifatira ku gahanga Bwana Kikwete, abagize icyo bavuga ni benshi ariko twavugamo bamwe nka Ministre Mushikiwabo, imiryango nka Ibuka, abayobozi batandukanye kugeza kuri Gen Rwarakabije wahoze muri FDLR, uheruka ni Perezida Kagame ubwe kuri uyu wa 30 Kamena 2013 ubwo yihanukiriye akavuga ko afite aho ategeye Perezida Kikwete kandi ko azamwasa!

    Amagambo yari agamije gusaba ko Perezida Kikwete asaba imbabazi yo Leta ya Tanzaniya yayateye utwatsi ndetse mu izina rya Ministere wayo w’ububanyi n’amahanga Bwana Bernard Membe, itangaza ko Perezida Kikwete adashobora gusaba imbabazi z’uko yavuze ukuri. Ibijyanye no ”KWASA” Perezida Kikwete byo Leta ya Tanzaniya ntacyo irabisubizaho. Ariko ibikorwa by’ubushotoranyi byo ntibisiba cyane cyane ku ruhande rw’u Rwanda.

    Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ndetse kugeza no kuri FDLR ubwayo bishimiye ayo magambo bagaragaza ko bishimiye ko amahanga atangiye kumva uko ibibazo by’u Rwanda biteye ariko Leta y’u Rwanda yakomeje kunangira ivuga ko itaganira n’abatavuga rumwe nayo yashyize mu gatebo kamwe ibita abasize bakoze Genocide mu Rwanda.

    Ku rundi ruhande ariko hari n’abatinyutse kuvuga ko batashyikirana n’abantu byibura badafite igice cy’ubutaka bw’igihugu bagenzura cyangwa ngo babe bafite ingufu runaka zashyira igitutu ku butegetsi bw’i Kigali.

    Abakurikiranira politiki y’u Rwanda hafi bemeza ko Leta y’u Rwanda izagera aho yemera ibiganiro ari uko isumbirijwe amazi amaze kurenga inkombe cyagwa ikagirana ibiganiro bya nyirarureshwa na bamwe mu bagize opposition ibashukisha imyanya n’ibindi kugira ngo ice intege opposition inakumire ingufu n’ibitekerezo byazana amahinduka nyayo mu gihugu yaganisha kuri demokarasi,ukuri, ubutabera, n’ubwisanzure kuri buri munyarwanda n’ibindi… ibi ibintu bikaba ari ibintu Kagame na FPR batinya bibi.

    Ubwanditsi