MINUAR ifite uruhare mw'ihanurwa ry'indege ya Habyalimana

Bavandimwe,

Iyi rapport ya Trévidic biragaragara ko izanye ibintu bibili by’ingenzi: kutubwira aho missile yarashe indege ya Habyalimana yaturutse , icya kabili kutubwira ubwoko bwa missile yarashe iyo ndege. Izi éléments zombi nizo mperaho nkora analyse yo kureba uwaba yararashe indege ya Habyalimana. Mu by’ukuri kumenya aho indege yarasiwe ntibiduha information nyinshi zituma tumenya uwaba yararashe indege. Ariko kumenya ubwoko bwa missile yarashe indege bishobora kudufasha kumenya uwarashe iyo ndege.

1. UBWOKO BWA MISSILE

Icyo iyi rapport ya Trévidic ihuriyeho n’iya Bruguière ni uko bose bahuriza ko iyo missile yarashe indege ya Habyalimana ari Missile SA16 yakorewe mu Burusiya. Ikibazo twakwibaza mu rwego rwo kumenya uwarashe indege ni kureba icyo gisasu cyarashe indege arinde wari ugitunze hagati ya ba FAR na ba FPR ? Ama rapport ya Minuar ndetse na za facture z’intwaro zerekana ko aba FAR iyo missile SA16 ntayo bagiraga .
Naho ku gice cya FPR birazwi ko FPR yakoresheje izo misile bien avant mu ntambara ihanura helicoptère ebyiri za ba FAR. Ikindi icyo gisasu byagaragaye ko ari leta ya Uganda yakiguze bahereye mu ma facture yerekanwe baguriyeho intwaro. Museveni ntiyigeze ahakana koko ko iyo missile SA16 bari bayifite mu ntwaro zabo. Icyo yongeraho ni uko yavuze ko aba FPR bamwibye intwaro kandi ko batorotse igisirikari cya NRA bagatera u Rwanda.
Ikindi MINUAR yari ifite intwaro nyinshi yazanye ije muri mission ya ONU kugeza uyu munsi nta muntu ndumva avuga ko intwaro bazanye zose zari zizwi ku buryo iyo missile SA16 nabo bataba bari bayifite. Ese buri contingent yazanaga intwaro ishaka cyangwa bari bafite intwaro bagomba kuzana n’izo batagomba kuzana ? Ni iki cyatwemeza ko iyo missile muri MINUAR nabo batari bayifite ?

Gen Gatsinzi, Gen Dallaire, na Gen Mugambage

2. ABA MARINES B’ABANYAMERIKA I BUJUMBURA

Umuntu yakwibaza impamvu President Clinton yohereje aba marines bagera kuri 300 i Bujumbura vers le 2 Avril 94 kandi nyuma indege iguye bahise basubira iwabo agana mu mu mataliki ya 10 Avril 94. Abo basilikari kuki ataribo baba barinjiye mu gihugu biyita MINUAR, binjijwe n’umukozi wabo Dallaire ? Uniforme se za MINUAR ntibyavuzwe ko hari n’iz’ababiligi zazimiye ? Nibande bari bazikeneye ? Abanyarwanda se ? non. Ese twamenya gute ko nta ba marines binjiye mu gihugu bafashijwe na MINUAR nuko bagakoresha iyo missile SA16 yari mu Rwanda ? Iyo missile kuyigeza i Kanombe aho bavuga ko barasiye indege ntibyari kunanira MINUAR kuko nta barrière nimwe yabahagarikaga cyangwa ngo ibasake. Uwo mucommando w’umunyamerika waba yarakoresheje iyo missile ya FPR niwe abaturage babonye yambaye imyenda ya MINUAR y’ababiligi nuko rumeur ko Habyalimana yishwe n’ababiligi igahera ho ?

3. URUHARE RW’ABAFARANSA

Abafaransa mbere na mbere barashaka ko uruhare rwabo mu gutoza interahamwe rutongera kuvugwa ndetse ko n’abasilikari babo badakomeza gushyirwa mu majwi n’ubutegetsi bwa Kigali. Ndetse bamwe mu bayobozi bakuru ntibahisha ko bibarakaza guhora batungwa agatoki, twavuga nka ba Alain Juppé n’abandi ba officiers bakuru. Ikindi Abafaransa ubu icyo bashaka ni ukugarukana influence muri Africa no gushaka aho biba umutungo kuko crise economique iri kubakomanga ku rugi aho mu Burayi.
Ni muri urwo rwego Abafaransa bo icyo bakeneye ni ugushyira inyungu zabo imbere ya byose. Ntibifuza ko reputation yabo ikomeza kugaragurwa mu cyondo kandi bakaba banishakira aho bakura cash kubera ko ka crise kari kubageraho vuba vuba. Niyo mpamvu nabo bakeneye kujya muri Congo, Cote d’Ivoire, Lybie, etc kugirango igihugu cyabo gihumeke ho gato. Mu mishyikirano hagati ya Sarkozi na Kagame iherutse i Paris umwaka ushize president Kagame yavuze ko ibyabaye ari ukubyibagirwa ko ubu ari ukureba imbere.
Ayo masezerano rero niyo tubona uyu munsi Kagame abwira Sarkozy ngo izo rapport muzikore ku buryo FPR idashyirwa mu majwi y’abarashe indege naho na France nayo yunguke mu bucuruzi kandi n’izina ryabo ntiryongere kugaragurwa mu cyondo baregwa kuba aba genocidaire bashyigikiye leta ya Habyalimana. Niba Kagame yarabemereye isoko ryo kwibamo rya Congo aho ama compagnie yabo nayo azaza kuvoma nabo bakamwizeza ko nta suite izaba kuri iyo rapport y’uwarashe indege, ubwo byagaragara ko ubucamanza bwanyonzwe ko ibyo tubona ubu ari ukumvikana muri politiki ntaho bihuriye n’ukuri ku byabaye.

4. URUHARE RWA MINUAR

MINUAR ya Dallaire yagize uruhare rukomeye mu iraswa rya Habyalimana. Icya mbere nibo bacungaga intwaro zose mu mugi wa Kigali, icya kabili banyuraga kuri barrière zose badasatswe. Bivuze ko niba MINUAR iri muri coup yo kurasa indege kugeza umu commando (umunyamerika, umu FPR, etc..) aho arasira ndetse no kuhageza iyo missile SA16 byari byoroshye cyane kuribo. Niba iyo missile yarashoboye kwinjira muri Parlement ku Kimihurura iherekejwe na Minuar kuva ku Mulindi kugera muri Parlement, ntabwo MINUAR byari kuyinanira kwongera kuyigeza i Kanombe aho bavuga ko tir zaturutse.
Agasozi ka Kanombe rero ni kanini si ngombwa ko urasa aba ari muri camp Kanombe. Kuba MINUAR yarahitaga ku ma barrière yose badasatswe byerekana ko bashoboraga gufasha umuntu warashe indege niba ahubwo atari umwe muri bo. Nk’ababiligi bashyizwe mu majwi ko baba bararashe iyo ndege. Kuvana missile muri Parlement bakayigeza i Kanombe byari byoroshye cyane kuko nta muntu n’umwe wabasakaga bahitaga ku ma barrière yose.
Ikindi twibuka ni uko muri icyo gihe MINUAR ariyo yakoraga controle y’intwaro zose muri Kigali mu bice byombi kuba FAR no kuri FPR. Bivuze ko bari bazi circulation yose y’intwaro mu mugi kuko banagiraga imfunguzo za stock z’imbunda mu ma camp militaire kuko hose bahagiraga abantu babo bareba ko imbunda zitangwa.

5. URUHARE RWA BA FAR

Iyi rapport ya Trévidic n’ubwo itavuga abarashe indege, ubu mumatelevision y’isi yose biravugwa ko Habyalimana yishwe n’abantu bo muri camps ye b’aba extremistes Hutu. Iyi thèse biragoye kuyemera kuko aba FAR nta missile SA16 bagiraga nk’uko nabivuze hejuru. Ariko rero aba FAR bashobora kuba batararabutswe ko hari abafaransa bashoboraga kurasa iriya ndege ya Habyalimana bagiranye ibanga na ba FAR bacye cyane. Abo bafaransa nta mu FAR n’umwe wabishishaga kandi bageraga ahantu hose kandi bagaca ku ma barrière badasatswe.
Ubundi uyu mu jugeTrévidic agomba no kwerekana uruhare rw’Abafaransa nka ba Paul Baril kuko hari n’abavuga ko ariwe warashe Habyalimana. Ninde wamuhaye ikiraka ? Naho se Major Saint Quintin we wagiye gushaka boite noire mu ndege ikimara guhanurwa ? Iyi thèse nayo irashoboka kuko abafaransa nibo bagize accès kuri site indege yaguyeho ninabo batwaye boite noire itarigeze iboneka cyangwa barayisibye kubera des informations compromettantes. Abafaransa bo hari anabavuga ko bifuzaga kubura imirwano no kuburizamo amasezerano ya Arusha. Niba Habyalimana yarabatunguye agasinya baba aribo bamuhitanye ? Ese iyo missile ya SA16 yarashe bari bayifite abo ba Paul Baril ? Iyi missile niyo ishobora gutuma piste yabo ikurwamo.

6. URUHARE RWA FPR

Duhereye kuri iyo missile SA16 yarashe indege ya Habyalimana, dusanga mu gice cya FPR iyo missile bari bayitunze. Iyo missile (bakuye mu Buganda nk’uko ama factures y’ubuguzi muri Uganda abyerekana) bigeze no kuyikoresha mbere bahanura za helicoptères za ba FAR. Kandi abasilikari ba FPR 600 bari muri Parlement ku Kimihurura bashoboye kuyivana ku Mulindi bayigeza ku Kimihurura bagiye mu za gahunda zo kuzana amazi n’inkwi! Kandi uko bajyagayo buri gihe bagombaga kuba baherekejwe na MINUAR.
Niba rero iyo missile yarashoboye kuva ku Mulindi ikagera ku Kimihurura ni uko na MINUAR yabigizemo uruhare kuko yari ishinzwe gusaka imbunda ndetse no kubuza inyanyagizwa ry’imbunda muri Kigali muri cya gihe cy’amasezerano ya Arusha. Niba rero iyo missile SA16 barasanze ariyo yakoreshejwe mu kurasa indege birerekana ko FPR ishobora gutungwa agatoki kuko nibo bari batunze iyo missiles kandi aba FAR iyo missiles ntayo bari batunze. Ubu rapport ya Trévidic na Bruguière bemeza bombi ko missile yarashe iyo ndege ari SA16 yakorewe mu Burusiya. FPR rero yari iyifite yarayikuye i Buganda kuko abaganda bo ntibahakana ko bari bazitunze muri stock y’intwaro zabo.

7. URUHARE RWA HABYALIMANA

Iyi rapport ya Trévidic isa nkigira umwere Habyalimana kuko niba propagande zivuga ko yishwe n’Abahutu extremistes babonaga ajenjetse kandi ko yari yemeye amasezerano ya Arusha, byerekana ko ibyo tuvuga kuri Habyalimana ko ariwe wateguye genocide ataribyo. Niba yaragombaga kubanza kwicwa kugirango genocide itangire ahubwo icyo gihe twavuga ko Habyalimana ari le premier victime du genocide. Ubwo niba Kigali ikomeza kwemeza ko Habyalimana yishwe na ba extremiste hutu kugirango genocide tutsi itangire bivuze ko Habyalimana abaye héros national kandi ko agomba gushyingurwa mu irimbi ry’intwari zarwanyije genocide. Il faut être cohérent.

Umwanzuro

Mu gusoza navuga ko kumenya aho igisasu cyarasiwe bidahagije ngo umenye uwarashe uwo ariwe. Ariko kumenya igisasu cyakoreshejwe mu kurasa indege bishobora gufasha kugera ku muntu warashe iyo ndege. Ikindi kumenya gukoresha iyo missile bisaba kuba warafashe amasomo agera ku masaha 60. Duhereye kubyo navuze hejuru navuga ko hari piste enye z’abantu bashobora kuba bararashe Habyalimana uyu mucamanza agomba gukurikira:

1. Abantu bagomba kubaza icyo abo basilikari b’abanyamerika bakoraga i Burundi depuis le 2 Avril kugera le 10 Avril 94? Ese baba barashoboye kwiyoberanya muri MINUAR bafashijwe na Dallaire? Ese uwarashe indege ni umwe muribo? Bari baje gukora iki muri icyo gihe? Aba bantu ko nta rapport nimwe bagaragaramo?

2. Ku rundi ruhande aba FPR bari batunze iriya missile SA16 kuko bigeze guhanura za helicoptère za ba FAR mu gihe cy’intambara. Kugera aho kuri site barasiye indege ese MINUAR yaba yarabafashije kuhagera no gutambutsa icyo gisasu cyari kibitse muri Parlement ko bizwi ko MINUAR nta muntu wayihagarikaga kuribarrière?

3. Niba ari Ababiligi bayirashe bivuze ko bitwikiriye akazi kabo ka MINUAR nuko bagakorera akazi FPR bakoresheje icyo gisasu cya FPR cyari kibitse ku Kimihurura?

4. Niba ari Abafaransa Paul Baril cyangwa Saint-Quentin barashe indege baba barakoranaga na bamwe muba extremiste hutu? Ese iyo missile SA16 baba barayikuye he? Ese kuki boite noire babonye ku ndege bahisemo kuyihisha ni iki cyatumaga batayitangaza directement niba ntacyo bikekaga ?

Izo nizo pistes enye à suivre ku barashe Habyarimana. Piste ya ba FAR yo iragoye kuyemera kuko batagiraga iyo missile, kandi MINUAR yari yarakoze inventaire y’intwaro zose zari zihari iyo missile y’ubwo bwoko yakorewe mu Burusiya ntayo bagiraga. Umuntu warashe indege ni umuntu washoboraga kubona iriya missile SA16 niyo mpamvu piste y’abasilikari ba Habyalimana idashoboka kuko ntayo bagiraga.

Ikindi uruhare rwa MINUAR mu kurasa iyi ndege ni runini cyane ku buryo abari muri iyo mission ya MINUAR nibo ba mbere bagomba guhatwa ibibazo kuko bazi byinshi cyane. Kuba nta muntu ubavuga ni uko bakoreraga akazi une puissance iri hejuru. Iyi rapport ya Trévidic navuga ko icyo izanye gusa ari ukumenya aho indege yarasiwe ko ari ku gasozi ka Kanombe kandi ikanatumenyesha ubwoko bwa missile yarashe indege. Naho akazi gasigaye ko ni kenshi mu nzira yo kumenya ukuri. Abari muri propagande zo kuvuga abarashe indege bo nibabe bitonze ntakaraba.

N’AKATARAZA KARI INYUMA.

TITO KAYIJAMAHE
Montréal, Canada