Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana wa Cyangugu yitabye Imana.

Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 ni ay’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Museneyeri Jean Damascène Bimenyimana wari umushumba wa Diyosezi Gaturika ya Cyangugu.

Yitabye Imana muri uyu mugoroba wo ku cyumweru aguye i Kigali ubwo yavaga muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza indwara ya kanseri yari amaranye iminsi!

Musenyeri Jean Damascène BIMENYIMANA yavutse ku wa 22/06/1953 i Bumazi muri Paruwasi ya Shangi, muri Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe ubupadiri ku wa 6/07/1980 ku Nyundo.

Yahawe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu ku wa 18 Mutarama 1997, ahabwa ubwepiskopi ku wa 16 Werurwe 1997 i Cyangugu.

Intego ye yari: « IN HUMILITATE ET CARITATE »

Imana imwakire mu bayo!