NANGA IBISOBANURO ABICANYI BATANGA MBERE NA NYUMA YO KWICA

Yanditswe na Benito Kayihura

Mu Rwanda hari imyambaro (uniforme/Uniform) zitazigera ziva mu mitwe y’abazibonye kubera uruhare bene kuzambara bagize mu kumena amaraso y’abanyarwanda. izo mpuzankano ni:

1. Madowadowa ya Mukotanyi zateye u Rwanda zambaye, na nyuma zirayikomeza ziza kuyireka mu mwaka ntibuka neza

2. Ibitenge interahamwe zambaraga mbere no mahano ya 94

Na niyi saha ndibaza ko uramutse wambaye imwe muri izo uniform ugahagarara mu mayirabiri haca bake, hari nabakubona bamwe bagahahamuka, bakaba ikinya kugenda bikanga, bakiruka mbega byaterwa nikije mu mutwe mbere nkuko bisanzwe bigenda iyo uguye mu kibazo nkicyo utunguwe

INKOTANYI

Uyu mutwe wari ugizwe n’abatutsi n’abahutu b’udukingirizo wateye uvuga ko uje guca mu Rwanda: akarengane, akazu, ivanguramoko no gucyura impunzi z’abatutsi zari zarahejwe ishyanga na Leta y’abahutu yariho, kubera ukuntu impamvu batangaga zabateye gufata intwaro zari nziza kdi zumvikana, buri mututsi wese mu bushobozi bwe yafashije uyu mutwe, bamwe batanze abana babo bajya mu gisirikare, abandi abadashoboye kujyamo batanga imisanzu, hari nindi mpamvu ariko yatumye abatutsi hafi ya bose bitabira uyu mutwe w’inyeshyamba, nuko bumvaga ubutegetsi bari barabuze muri 59, biciye muri revolution nyuma amatora, bagiye kubusubirana ku ruhembe rw’umuheto

kuya mbere ukwakira 1990 urugamba rwaratangiye, ariko icyatunguye abantu ndetse n’abitabiriye kujya mu nkotanyi barimo n’ukuntu FPR yaje yica umuhutu wese yabashije gufata, dore icyo ngo yabazizaga:

1. Kuba baramenesheje abatutsi muri 59
2. kuba Far yarabashyiraga imbere ngo bage guhiga inkotanyi

3. kuba bari benshi mu gihugu bityo bikazabangamira abatutsi mu matora cg bakabaganza economically

4. Gushakira abatutsi inzuri z’amatungo yabo

5. kuba barakundaga Habyarimana bakanga FPR

Nibutse abasomyi ko ibi byakorwaga mu myaka ya za 90-94, bityo rero kuvuga ko abahutu bapfuye muri 94 bari interahamwe byaba ari ukwirengagiza ukuri kuko FPR itikiza abanyabyumba uwo mutwe wari utaranabaho

INTERAHAMWE

uyu mutwe washinzwe mu myaka ya za 92-93 nyuma yaho FPR imariye gutera, wahawe imyiyozo y’ibanze n’ingabo z’igihugu n’abafaransa hagamijwe gufasha abasirikare mu gucunga umutekano wari utangiye kumera nabi imbere kubera abacengezi ba FPR, kubera.ko meeting za MRND habaga hari inzoga na brochettes by’ubuntu, insoresore zitagira akazi cg se ibirara niba ariko nabyita nibo wasangaga akenshi bitabiriye izi meeting, no mu gufata rero abajya mu nterahamwe abenshi batoranyijwe muri abo banywarumogi iri akaba ariryo kosa ribi MRND yakoze, bene aba bantu n’ubusanzwe babaga ari abantu b’indakoreka, b’abajura kdi barangwa n’urugomo, Habyarimana rero amaze gupfa bahise birara mu batutsi batangira kubica, dore icyo ngo babazizaga:

1. Gufatanya n’inkotanyi kwica Umubyeyi (Habyarimana)

2. Ngo abatutsi bari bapanze kwica abahutu maze bo ngo barabatanga barivuna

3. Baziraga na none kuba mu mashyaka ataravugaga rumwebna leta: PL, PSD,…

4. Bakazira gukunda inkotanyi no kwishima bazikomera amashyi umunsi ziza muri CND

5. Abahutu baziraga guhisha abatutsi cg kimwe muri ibyo navuze ruguru

6.Kuba ufite umwana wagiye mu nkotanyi

7. Byagezeho n’abarozi batitaye ku bwoko batangira nabo kubica

Ubu imyaka ishize ari 23, na niyi saha njya nsoma kuri social media abashyigikiye interahamwe cg se inkotanyi bumva ko nta kosa bakoze mu kwica kuko bari bafite impamvu zumvikana, abari ku ruhande rw’interahamwe bavuga ko inkotanyi zari zaracukuye ibyobo byo.kujugunyamo abahutu noneho bakabatanga bakivuna (self defence)

ku ruhande rw’inkotanyi bavuga ko bo bahagarikaga genocide kdi ko yakorwaga n’abantu bafite imbunda bityo ko nta yandi mahitamo bari bafite uretse kuza barasa ubwo ngo n’umusivili waba yarapfuye w’umuhutu yaba yarazize kuba ahantu habi mu gihe kibi

Niyo ibyo buri ruhande rushinja urundi byaba ukuri, ndibaza ko uko byagenda kose hari hari ubundi buryo (plan B) yo gukosora cg kuburizamo amakosa yundi utabanje gutsemba abo mufitanye isano, kuko nkuko twabibonye inkotanyi n’interahamwe zishe zihereye kuva ku.ruhinja ukageza ku mukambwe utakibasha no kwihagurutsa kuyo aneye, ibi rero byerekana ko nubwo koko amakosa cg imipango yo gutsemba kuri buri ruhande byari bihari harimo n’urwango kuri buri bwoko cg se guhubuka no kugendera mu kigare,

bityo rero umuntu wese wagize uruhare mu gufunga akandoyi cg gutema umunyarwanda usoma ibi uge wicara wigaye ntikiyumvishe ko hari ikiza wakoreye igihugu cyawe ahubwo wagize uruhare mu kukizanamo umuvumo, amarira n’imiborogo

NB: Nibutse ko atari buri muntu wese wambaye biriya bitenge by’interahamwe wishe abantu cg.Madowadowa ya Mukotanyi kuko buri muntu afite impamvu zitandukanye zamujyanye muri iyo mitwe kdi kami ka muntu n’umutima we, hari interahamwe nyinshi zitijanditse mu bwicanyi ahubwo zakijije abatutsi nkuko hari n’inkotanyi zarokoye abahutu