NGIRE ICYO NIBARIZA NTAGARA, SEKIDENDE NA MBONIGABA BO KURI RADIYO IKAMBA

Mwa bagabo mwe reka mbibarize. Mwatewe n’iki guterura mugakoresha imvugo itari nziza. Numvise muri kimwe mu  biganiro mugira kuri radiyo Ikamba mwarakoresheje amagambo jye numva ko adakwiye, kandi byarashobokaga ko muganira bisanzwe ku bitarabanyuze mu byavugiwe kuri radiyo iyobowe na Semana Tharcisse. Ndavuga ikiganiro mwagiriye kuri radiyo Ikamba ku italiki ya  24 werurwe 2024. Muri ubu butumwa mbageneye, ndibanda ku bindeba, kuko abandi batantumye kubavugira. Nsanzwe nkurikira ibiganiro byanyu. Ibiganiro byanyu numva ari ibisanzwe, mukunze kuganira mu bwubahane, mukaganira ku bibazo byugarije igihugu, kandi numva mubabazwa no kuba ubutegetsi buriho budafata abanyagihugu bose kimwe. Icyo tugihuriyeho, kuko nanjye mbabazwa no kuba igihugu kidaha amahoro, icyubahiro n’umudendezo abanyagihugu bose. Muri rusange, ibiganiro nk’ibyo ni byiza. Yewe, navuga ko no mu kiganiro ndi cyanyu, ndijo ngarukaho, harimo ibyiza hakabamo n’ibikwiye kunengwa, ari byo ndibugarukeho muri ubu butumwa. Uroye si bibi no kugira ibyo mugaya haba mu mvugo cyangwa se mu bitekerezo byavugiwe ku yindi radiyo bibavuga. Ubumenyi ni ukungurana, ni ukujya inama, ni ukugaya no kunenga, ni ugukosora, kandi ni no kwikosora. Rero nibaza ko byashobokaga ko  mwanenga mukagaragaza ibyo mutishimiye, ariko mudakoresheje imvugo itari nziza.

UWANGA AMAZIMWE ABANDWA HABONA

Ibyo nagaye mu kiganiro cyanyu

Dore ibyo nagaye ni ibi, kandi ndasaba ko ibi nanditse bitakwakirwa nabi, ahubwo byakumvwa nko kugerageza gufatanya kumva ibintu neza :

• kuba Ntagara atarashyizeho amagambo yavugiwe mu kiganiro yakomojeho cyo kwa Semana, ngo n’abakurikira iradiyo yanyu bayumve, mbere y’uko mujya mu ukunenga. Uko byumvikanye, yatanze “interprétation” ye (uko yumvise cyangwa yakiriye ibyavuzwe) ku byavugiwe kuri radiyo ya Semana, ariko bisa n’aho ahamagarira bagenzi be kuba ari yo bagenderaho bavuga icyo batekereza, kandi nabo ntibasabye kubanza kwiyumvira ;

• kuba byarumvikanaga ko Sekidende na Mbonigaba baba bari batarumva ikiganiro bariho banenga, ubwo bakiganiragaho, ariko ntibasabe kubanza kwiyumvira mbere yo gutanga ibitekerezo byabo, bagatangirira mu uburakari ku bo babwiwe no ku byo batumvise n’amatwi yabo (N.B.: simvuze kugira ibyo umuntu agaya mu kiganiro iki n’iki ari bibi. Ni ibisanzwe) ;

• gukoresha imvugo itari nziza havugwa abanyarwanda bagenzi banyu, (urugero: cya-: kiriya cya hehe, … ). Gukoresha imvugo itubya, isebanya, isuzugura…, ni bibi. Ni ukuri muzatekereze, maze nimusanga bikwiye  muzatekereze gukosora imvugo zakumvikana nko gutukana. Iby’imvugo nk’izo si ugutanga uburere cyangwa urugero rwiza ku babumva ;

• gukomatanyiriza abaganiraga (kuri radiyo ya Semana) bose hamwe, mugahonda, mugasebya, mukandagaza. Abaganiraga ni abantu bane. Ntabwo abo bantu bane ari impanga nyazo “vrais jumaux” mu bitekerezo no mu myumvire no mu mateka babayemwo. Mwagombaga kumva neza ikiganiro, mugatega amatwi buri wese, noneho mukagira muti aha uyu avuze atya kandi twe siko tubyumva… Naho ubundi ibyo mwakoze byumvikanye nabi, nko gusebanya mu buryo bwa “rukomatanya” [ndabibutsa ko kiriya kiganiro cya Semana twarimo cyitwa “Uko Mbyumva Ubyumva Ute ?”, aho buri wese avuga ibintu uko abyumva ;

• imvugo isebanya kandi isuzuguza ikiremwamuntu (urugero: abo bagenzwa n’inda ; bariya ni abantu bari « confused »; abo ni abafite uwo bakorera, …wita Semana umunyamakuru sur quelle base ; kugenda ukaruka ibyo ushatse byose cyangwa ukavuga indoto zicuramye ; abantu biruka inyuma y’indonke ; ngo babaha ibijumba ngo bavuge bakanabirwaniramo ibyo bijumba ; kuri iyo plan y’abo bantu ; dufite abantu baducometsemo bambaye umwambaro nabo w’itangazamakuru nk’ibyo dukora nka bimwe byo kwicisha ikirura ibiro byacyo… ; kandi nitubasanga mu nzira byanze bikunze tugomba kubanza kubakura mu nzira ; ni abagizi ba nabi, barayobya abantu ;  ni abantu bari confused, bari muri « confusion », confusion ni ukuvuga ngo basa n’aho bari mu byondo barimo bivurugutamo ; babahereze amafaranga yo gushyira mu bifu byabo bagende bigire i Kigali … abongabo nabo ni abategereje ko  babahamagara ; bose bategereje kuzajya i Kigali ngo … ; bateze amasahani n’ibiyiko bategereje yuko FPR … ; ukagira ngo bafunze amaso ntibabona, ukagira ngo amatwi yarapfuye ntibumva ;   …). Aha ni byiza ko mwibuka ko umwe mu baganiraga ari we Ntaganzwa yavuze ko mu bo bari kumwe mu kiganiro bose nta n’umwe wahunze inzara. Kandi niko bimeze.  Amagambo n’imvugo mwakoresheje ntibikwiye ;

• kwitiranya ibintu no kwitiranya abantu. Mu kiganiro cyanyu mwasaga n’abafata abaganiraga bose nk’abanyamakuru b’umwuga kandi biyita inzobere mu bunyamakuru, mukagaya mukomatanya “ukuba abanyamakuru kwabo”. Nyamuneka mujye mwitonda mbere yo gukomatanya. Mu baganiraga bose, umunyamakuru warimo ni Semana wenyine, kandi bamwe muri mwe bakoranye ubunyamakuru igihe kitari gito, mukaba muzi neza ko ari umunyamakuru ubimazemo igihe kirekire. Abandi ntituri abanyamakuru : nihereyeho, jye nkora umushakashatsi n’ubu-rwiyemezamirimo mu bijyanye na Génie Industriel & Microbiologie Appliquée ; Ntaganzwa Jean Damascène we ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akaba yaragize uruhare mu gushinga amwe mu mashyirahamwe y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda cyera atarahunga, kandi byashoboka ko ari n’umunyapolitiki wo mu buhungiro kimwe na bamwe muri mwe cyangwa mwese ; hanyuma Rév. Jean de Dieu Hakizimana ni umuvugabutumwa waba uyoboye paroisses zo mu itorero rimwe ry’abaporoso muri Kanada ; 

• kuvugira umuntu ibyo atavuze. Urugero : nta hantu na hamwe Ntaganzwa yavuze ko uburyo yumva ibintu ari uko Umututsi yagira umwungirije w’umuhutu yavaho agasimburwa n’umuhutu wungirijwe n’umututsi. Ibyo mushobora kuba hari ahandi mwabyumvise cyangwa se mwarabyitekerereje hanyuma mukabyitirira Ntaganzwa. Icyo Ntaganzwa yavuze ni uburyo bwasa n’ubwa Tanzaniya, agaragazako byaba byiza umuhutu agiye asimburana n’umututsi ku buperezida. Ni byiza gusubiramo amagambo uko nyirayo yayavuze, iyo muyanenga. Ikindi nabibutsa ko niba mwarumvise ikiganiro neza, nko ku masaha abiri n’iminota itandatu/irindwi, Ntaganzwa yavuze mu ijwi riranguruye ko ubwoko ntacyo bwatumariye uretse kuduteranya no kuturimburira igihugu … ugasanga twebwe mu banyarwanda tuvuga ururimi rumwe turi kuryana mu bintu bidafite ishingiro … ! None se aya magambo ye mwayagayeho iki ? Mwumvise ko yakomeje avuga ko icyo yifuzwa ari ukuzageza abanyarwanda aho bazajya batora umuntu bakurikije « projet » kurusha uko bakurikiza ubwoko bwe ; 

• kudasaba radiyo ya Semana kubaha umwanya mu burenganzira bwo kugira icyo muvuga ku byabavuzweho « droit de réponse » ;

•  kumva ko abaganira ku bibazo by’abanyarwanda bose ari abo muri opozisiyo ya politiki kandi bashinzwe “guhonda FPR iri ku butegetsi”. Aha naho nahumvisemo ukutumva ibintu neza. Abaganira ku iradiyo iyi n’iyi ikorera mu buhungiro bose si ko baba ari abanyapolitiki. Kandi abatanga ibitekerezo bose ntibaba bari mu rugamba rwo kugira uwo bahonda. Bwana Ntagara yakoresheje ijambo “guhonda FPR”, naho Mbonigaba we avuga amagambo yumvikanisha ko icyo bashishikayemo ari uguhonda cyangwa guhangana n’icyo yise agatsiko kari ku butegetsi, yakoresheje ijambo « révolution », kandi si ribi kuko ibiriho ubu birimo ubuhirimbanyi no gutanga ibitekerezo byose biri mu mujyo wa révolution iriho yishushanya cyangwa irimbanije ; ishobora no kuba igeze kure igana ku ukwigaragaza. Kuri abo bagabo babiri maze kuvuga (no ku bo bafatanyije umushinga wa politiki ya opozisiyo) birumvikana ko bashobora kuba bumva bari ku rugamba rwo gubonda FPR. Twibuke ko bamwe mu barangaje imbere revolisiyo ya 1959, nka Kayibanda Geregori, bivugwa ko batavugaga ko bari mu rugamba rwo kugira uwo bahonda ngo bamuturumbure atorongere acibwe mu gihugu ; ahubwo bivugwa ko bo bifuzaga impinduka yazana ukuvaho kw’akarengane n’ubusumbane n’urugomo, n’ubwo ibyo bifuzaga bitashoboye kuboneka kuko ibintu byagenze ukundi. Kimwe mu byo Kayibanda yigeze gupfa na Gitera ni uko Gitera yakoreshaga amagambo akarishye (mabi) yibasira cyane abatutsi n’abatware bari ku butegetsi kandi Kayibanda we bivugwa ko inzira yifuzaga yari uko hatagira uhutazwa cyangwa uwibasirwa haba mu magambo cyangwa mu bundi buryo. Si byiza rero kumva ko kwitabira cyangwa kuba impirimbanyi y’impinduka ari « ughonda », ahubwo ni byiza kumva ko ari ugushaka icyatuma habaho uguhindura ibiriho nta uciwe, uciwe umutwe, ukuwe mu nzira cyangwa ngo ahasige agatwe. Icyagombye kuba kigambiriwe ni uguca akarengane n’ibura ry’amahoro, si uguhungeta cyangwa uguhonda uwo ugaya imikorere. None se ubutabera bwazaba bumaze iki ? Amagambo mabi ni ukuyirinda kugira ngo igihe kigeze ubutabera buzahabwe amahirwe asesuye yo gukora akazi kabwo. Nizere ko byumvikanye ko atari byiza gufata abantu bose baganira ku bibazo byugarije uRwanda nk’aho bafite uwo bari guhonda. Nihereyeho, jye sindi mu ntambara yo kugira uwo mponda, mwese mbabonamo ubwiza nk’abantu b’Imana dusangiye igihugu. Ntanga rero ibitekerezo ngaya cyangwa nshima kandi njya inama uko bishobotse. Birumvikana ko hari abumva kubabwira ibigenda nabi no kubagira inama ari ukubarwanya, kandi abo ntacyo nabakora ngo mpindure imitima yabo kuko Imana ariyo ifite ububaasha bwo guhindura imitima. Buri ruhande mu zihanganye rufite ibyiza n’ibikeneye gukosorwa ;

Reka mpinire aha ibyo nagaye mu kiganiro cyanyu ; birumvikana ko ibitavuzwe aha byiganjemo ibyashimwe.

ESE JYE NAVUZE IKI KU BURYO NTAGARA, MBONIGABA NA MUNYABAGISHA BAFATA IKIBAZO CY’AMOKO Y’ABANYARWANDA, NO KU BURYO BIFUZA KO IBINTU BYAGENDA MU GIHUGU ?

Dore ijambo navuze ndibasubiriremo : ibyabo jye mbifata nko gushaka kujya kugura ikibanza ku kwezi kandi utazi niba na “appolo” abanyamerika batubwiye yaragezeyo koko. 

Sinibaza ko aya mahambo ari mabi. Nibaza ko mwashoboraga kuvuga uko mubyumva, ko tutabona ikibazo kimwe, byaba ngombwa hakaba n’impaka zumvwa na bose, zikaba zafasha n’abandi banyarwanda kunguka ibitekerezo. Aya magambo nyavuga sinari ngambiriye kugira uwo ndakaza cyangwa ntera ishavu, nk’uko ntawe nari ngambiriye gushimisha. Ahubwo nagaragazaga ko “uburyo mushaka ko ibintu byagenda” jye mbona atari bwo bushobora gutabara abanyarwanda muri ibi bihe turimo. Sinanavuze ko ari bubi. Nagaragazaga, mu mvugo ihinnye cyane, ko ibyo mwifuza byaba nka “ultimate goal” cyangwa “intumbero” (sinzi niba ari ryo jambo nyaryo), mbese aho twakwifuza ko imibanire hagati y’abanyarwanda yazagera, ariko ko kuri uyu munsi wa none dufite “igisebe giteye ubwoba cyo kubanza kuvura”, kandi inzira cyangwa politiki y’ivura ry’icyo igisebe ikenewe ubu ikaba yaba iyindi, ko kandi yizwe neza yaba ari n’uburyo bwo gushyira nzira tugana aho twifuza kuzagera (ariho namwe mwifuza uko numva amagambo yanyu, keretse niba nibeshya), mubihe bizaza (vuba cyangwa bitinze) ubwo amoko mu banyarwanda azaba atagiteye ikibazo cyangwa atagifite icyo atwaye mu mibanire no mu mibereho y’abanyagihugu. 

Icyo gisebe cyabaye umufunzo gituruka kuri kabutindi yitwa “amakimbirane y’ubwoko Hutu na Tutsi”. Aha sinirengagiza abatwa, ahubwo ndirinda kubashyira mu bafite uruhare mu makimbirane yoretse Urwanda. Buriya witegereje neza wasanga bo icyo bakeneye cyane ari uguhabwa icyubahiro bakwiye nk’abantu kandi nk’abanyagihugu dusangiye ukubaho. Bakeneye no gufashwa kuva mu bwigunge no kubona ubutunzi n’ubumenyi byabahesha kwihagararaho mu bandi. Nemera ko bagomba gutekerezwaho mu biteganywa byose. Nemera kandi ko utemera ubwoko n’utabubonwaho agomba kubyubahirwa kandi ntabuzwe amahirwe mu bandi banyarwanda ; gusa kutabwemera mu mutima kandi sosiyete ibukubaramo ntibukubuza guhura n’ingaruka zibushingiyeho, nk’uko bitakubuza guhabwa amahirwe agenerwa ab’ubwo bwoko iyo hariho ubutegetsi busumbisha ubwoko bumwe ubundi. Ukuri ni uko amakimbirane yo kurwanira no kugundira ubutegetsi n’inyungu zibushamikiyeho hagati y’abahutu n’abatutsi, ari cyo gisebe kijejeta cyabaye umufunzo kandi gikwiye kumvwa nka “urgence”. Nta cyashoboka tutagishoyemo ibyuma by’ubuvuzi n’indodo zo gusanasana, kuzageza inyama n’uruhu byatantamutse byongeye kwegerana no kuba hamwe, bityo n’inkovu zikazagenda zikira, maze uruhu rugasubira rukaba rumwe. Sinemera ko guhumiriza ngo uvuge ko icyo gisebe nta kibaho kandi kituzengereje ari ugushaka umuti. Ibyo mbifata nko guhunga ikibazo, ari nabyo uroye bigejeje ibintu aho tubona aha. Iyo ni inzira ubutegetsi buriho bumaze igihe budimo, aho bushobora kuba bubyumva kimwe namwe. Ndabasubiriramo ko jye ntari umunyapolitiki wa opozisiyo nk’uko ntari umunyapolitiki wo muri leta iri ku butegetsi. Ndi impunzi y’umunyarwanda yifuza ko ikibazo cy’ubuhunzi ku banyarwanda cyabonerwa umuti wa burundu kandi bidatinze (byihuse), bityo nkaba nahita mbyungukiramo kuko naba ntabawe mu bandi ; nifuza kandi ko n’ibindi bibazo byose bibangamiye abanyarwanda aho bari hose byabonerwa umuti urambye. 

Ndangije nibutsa ko kuva Urwanda rwabona ubwigenge, nta guverinoma n’imwe yigeze igaragaza ubushake, butarimo uburyarya n’imitego, bwo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda. Ukuri ni uko kuri buri ngoma isimbuye indi, ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyikuba kenshi, kikagira n’ubukana (urugero rw’ishavu n’agahinda n’igihirahiro ku mpunzi) burenze kure ubwo cyari gifite ku ngoma iheruka. Ikibabaje ni uko n’amashyaka ya opozisiyo, amashyirahamwe atari aya politiki y’abanyarwanda, abanyamakuru, n’abanyapolitiki ba opozisiyo n’abo mu gihugu, ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda usanga batakitayeho mu buryo bugaragara, ndetse sinatinya no kuvuga ko umuntu abona basa n’abatagifitiye umwanya. Basa n’abibereye mu bindi. Aha naho hakaba hakenewe uguhwiturana, uguhwiturwa, ukwihwitura n’ukwinyara mu isunzu.

Amahoro y’Imana.

Bamara