Ni iki cyagenzaga Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo i Kigali?

Kuva i buryo: Perezida Kagame, Ministre Léonard She Okitundu, Kalev Mutond na Gen Delphin Kahimbi.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa twitter rwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Léonard She Okitundu, ari kumwe n’Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza muri Congo (Agence nationale de renseignements (ANR), Kalev Mutond, na Gen Delphin Kahimbi ushinzwe iperereza rya gisirikare, bakiriwe i Kigali na Perezida Kagame.

Uru rugendo ruje rukurikira urugendo rwa Ministre Louise Mushikiwabo yagiriye i Kinshasa aho byatangajwe ko yabonanye na Perezida Joseph Kabila, n’ubwo ariko havuzwe ku mugaragaro ko Ministre Mushikiwabo yari mu gikorwa cyo kumama amajwi ngo azashobore kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) ariko ababikurikiranira hafi bahamya ko urwo rugendo hari ibindi rwari ruhishe bishingiye ku mwuka mubi ukomeje gututumba mu karere k’ibiyaga bigari.

Abakora isesengura kuri izi ngendo basanga zihishe byinshi bitarajya ahagaragara dore ko ubu igihugu cya Congo gisa nk’ikicaye ku kirunga mu gihe Perezida Kabila akijiisha abantu abashyira mu cyeragati kandi azi neza ko ashaka uburyo yakongera kwiyamamaza, abandi bagabo babiri nabo bakomeye aribo Moïse Katumbi na Jean Pierre Bemba barimo kwinjira mu kibuga cya politiki muri Congo.

Uko bigaragara n’uko Perezida Kabila azagerageza gukoresha itekinika ngo abuze abo bagabo kwinjira mu gihugu cyangwa akoreshe amayeri yose ngo ntibemererwe kwiyamamaza mu matora ateganijwe mu Ukuboza 2018.

N’ubwo bigaragara ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika bishaka ko Perezida Kabila agenda ariko biranagaragara ko ari byo byihishe inyuma yo kugirwa umwere kwa Jean Pierre Bemba ngo bimwifashishe mu gushyira igitutu kuri Perezida Kabila dore ko n’ibyo bihugu nyine by’ibihangange ari nabyo byamufungishije mu rwego rwo kugira ngo ubutegetsi bwa Kabila bukomere. N’ubwo Jean Pierre Bemba umuntu atakwirengagiza ingufu yaba afite ariko imyaka 10 yamaze muri gereza ya CPI yagabanyije ingufu ze ku buryo bugaragara.

Moïse Katumbi we bigaragara ko akina iturufu y’u Rwanda bikaba binagaragara ko yifuza kugera ku butegetsi bidaciye mu matora ndetse byaba ngombwa akaba Perezida wa Katanga yigenga, yagaragaje ko atitaye ku ijambo ry’abaturage ba Congo ubwo yakoreraga urugendo i Kigali mu gihe yari ati neza ko bishobora kumuhesha isura mbi imbere y’abaturage bityo agatakaza n’ikizere ku bakongomani benshi bari kumutora. Kubirengaho akajya i Kigali ni uko yari azi neza ko amajwi y’abaturage ba Congo atari yo yamufasha kujya ku ntebe y’ubutegetsi i Kinshasa cyangwa i Lubumbashi.

Mu gihe rero ibintu bikomeje kugenda birushaho gukomera biragaragara ko Perezida Kabila yiteguye gukora ibyo Perezida Kagame azamusaba byose ariko akamufasha kuguma ku butegetsi.

Igisigaye ni ukumenya amafuti Kagame agiye gushoramo Kabila amwizeza ko azamufasha kuguma ku butegetsi dore ko Kabila yiteguye intambara kuko hari amakuru akomeje kujya hanze avuga ko ubu hari ingabo kabuhariwe z’abahoze muri M23 ububarimo guhabwa imyitozo ikomeye, bahereye i Kisangani ubu baravugwa muri Bas-Congo. Nabibutsa ko mu minsi ishize hagiye hagaragara abahoze muri M23 banana bambitswe imyenda ya Police ya Congo barimo gufasha mu guhosha imyigaragambyo y’abarwanya Perezida Kabila.

Ibishoboka cyane Kagame yasaba Kabila ni inzira igana i Burundi mu gihe Kagame yashaka gucisha ingabo ze muri Congo atera i Burundi, guca intege burundu imitwe ya RUD, FDLR na MRCD iri muri Congo, ikindi ni uko ingabo za Kagame zahabwa rugari ngo zirare mu mpunzi z’abanyarwanda muri Congo cyangwa ngo zige gutoragura amagufwa y’impunzi ziciwe muri Congo muri 1997 dore ko za Operations Kimya zitayamazeyo. Kuba Kagame yanakoresha ubutaka bwa Congo ahungabanya umutekano wa Uganda nabyo ni ibintu umuntu atakwirengagiza mu bihe n’ibi umubano wa Uganda n’u Rwanda utifashe neza.

Uru rugendo rwiganjemo abo mu iperereza rya Kabila rugaragaza ko baje guhanahana amakuru n’abashinzwe iperereza mu Rwanda kugira ngo barebe ko hagerwaho ibyo Kabila na Kagame bifuza.