Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye?

Abari bafungiye i Nyanza na Mageragere banyuze mu rugo kwa Victoire Ingabire mbere yuko bajya mu miryango yabo.

 Yanditswe na RUGARAVU Protais

Iki ni ikibazo gikomeje kubera ihurizo abanyarwanda batari bake cyane cyane abatumva ibintu kimwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR.

Hashize igihe kitari gito, imyaka irenga makumyabiri n’itandatu, FPR iyoboje abanyarwanda inkoni y’icyuma. Siniriwe nsubira mu mateka y’ibihe bibi abanyarwanda banyuzemo, bakinyuramo kugeza uyu munsi kuko nta munyarwanda utayazi, n’utayazi arayabarirwa.

Nzinduwe no gusaba FPR kurekeraho gucura bufuni na buhoro abanyarwanda batabona kimwe uburyo bayoborwamo ; gusaba FPR ko yatanga amahoro, ituze n’ihumure ku batavuga rumwe nayo ; kubwira FPR ko buri munyarwanda afite uburenganzira ntayegayezwa(ntakuka) ahabwa n’Itegeko Nshinga, bwo kwisanzura mu bitekerezo cyane cyane ko biba bigamije ubwuzuzanye, no gutanga umuganda mu iterambere ry’abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Mu ngingo yaryo ya 37, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, riragira riti : « Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko. »

Kuki gutinyuka kuvuga ibitagenda mu miyoborere ya FPR bihembwa guhungetwa, guhimbirwa ibyaha, gufungwa, kwicwa ndetse no gucibwa ishyanga ?

Ese inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera haba habura iki ngo zubahirize Itegeko Nshinga ? 

Umunyarwanda yaritonze aca umugani agira ati : « Ntawe uyoberwa umwibye , ayoberwa aho amuhishe ! » Abanyarwanda benshi baziko bayobowe mu gitugu kitigeze kibaho kuva u Rwanda rwakwitwa u Rwanda. Abanyarwanda ntibayobeweko ababacungira umutekano aribo bahindukira bakawuhungabanya ; abaturage babitangiye ubuhamya bahoze batuye i Nyarutarama, mu mudugudu wa Kangondo II mu mujyi wa Kigali(abashaka ubu buhamya babusanga ku nkuru yasohowe na BBC GAHUZAMIRYANGO yo kuwa 3 mata 2020, inkuru ifite umutwe ugira uti : Iperereza ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu).

None niba abanyarwanda badatekanye babibaza nde? Ese babibaza abatinyuka kuvugako badatekanye cyangwa babibaza abashinzwe gutanga uwo mutekano? Mu nyandiko yanjye iheruka nahaye umutwe ugira uti: Ese RIB yaba yiteguye kugaragaza abicanyi bashyira mu bikorwa ibitekerezo bya Tom Ndahiro? Nagaragaje uburyo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rudashishikajwe no kugenza ibyaha ahubwo rushyira imbere gushinja ibinyoma inzirakarengane zitinyuka kugaragaza agahinda , akababaro n’akarengane by’abanyarwanda.

Nakomoje ku buryo abayoboke ba FDU INKINGI bicwaga umusubizo, abandi bakitwa Interahamwe; nagaragaje uburyo Tom Ndahiro ashumuriza inzego za Leta madame Umuhoza Victoire Ingabire wayoboraga icyo gihe FDU, ubu akaba ari Prezidante w’ishyaka rya DALFA UMURINZI.

Mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rutaragaragaza icyihishe inyuma ry’iyicwa ry’abayoboke bari aba FDU INKINGI, intego y’izi nzego za Leta yo gutoteza Madame INGABIRE Victoire UMUHOZA irakomeje bagambiriye kumuca intege, bamumaraho abayoboke be babica; nta watinya kuvugako nawe ubuzima bwe buri mu kaga! 

Umwe mubo bafatanyije muri DALFA UMURINZI, aherutse kurusimbuka, inzego z’umutekano zari zimwirengeje Imana ikinga akaboko nubwo akiri mu maboko ya Polisi. Nyirubwite, Théophile NTIRUTWA niwe ubyivugira uburyo yarusimbutse. Hadaciye kabiri undi muyoboke  wa DALFA UMURINZI  Abayisenga Venant yaburiwe irengero aho yabuze yerekeza ku Gisimenti ajya gushyira muri telephone amafaranga yo guhamagaza!

Uku kutaryama ngo usinzire no guhozwaho inkeke kwa hato na hato ku batabona ibintu kimwe na FPR bimaze kuba akarande ! bityo abanyarwanda batari bake bakaba basonzeye igihugu biyumvamo batekanye, aho buri muntu yubaha mugenzi we hatitawe kucyo aricyo cyangwa kubera ukutumva ibintu kimwe! 

FPR nk’ishyaka riri ku butegetsi yakagombye kumva ko umuntu ari nk’undi hanyuma igaca iteka rubanda ikaruhuka! Nk’uko umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste yabiririmbye agira ati:

“Muce inkoni izamba mugirire rubanda, umuntu ni nkundi, ntashibuka ku bihingwa arabyarwa! Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke! Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse!Muce iteka mu Rwanda maze uwahunze arutahe….” 

RIB ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano zirasabwa gusubiza iki kibazo cya Madame Victoire Ingabire Umuhoza : “bishoboka bite ko ibindi bibazo birebana n’umutekano bibonerwa igisubizo ariko byagera ku barwanashyaka bo mu ishyaka ryanjye ntihaboneke igisubizo?”

Bishoboka bite ko umunyarwanda asaba ubutabera ariko amaso agahera mu kirere?

Bishoboka bite ko kutumva ibintu kimwe na FPR biba impamvu yo kwicwa , gufungwa no kuburirwa irengero?

Bishoboka bite ko abanyarwanda bataka, batabaza hanyuma FPR ikavunira ibiti mu matwi?

Bishoboka bite………..?