Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n’intambara

Sandrine Kayitesi

Yanditswe na Kayitesi Sandrine

Imyaka ibaye myinshi intambara yahitanye abanyarwanda benshi ibaye. Abanyabwenge baravuze ngo iminsi ishobora gukiza ibikomere byose, ariko munyemerere mvuge ko ntemeranya n’uwavuze ayo magambo kuko burya ibikomere bikira ari uko habaye umwanya wo kubyitaho no kubivura neza.  Iyo nganiriye n’abanyarwanda benshi bari bazi ubwenge mu gihe cy’intambara, wumva bose bafite agahinda ku mutima kadashira katewe n’ubwicanyi bwasize buhekuye abanyarwanda bose bo mu bwoko bwose aribo abahutu, abatutsi n’abatwa, bose bakaba bakeneye gukizwa agahinda n’ishavu basigiwe   n’intambara yatangiye muri 1990. 

Intambara yabaye ndi umwana, ariko buri gihe iyo mbonye ibihugu birimo intambara, nibuka ukuntu twabayeho nabi amasasu atuvugira hejuru, nibuka ukuntu ababyeyi babuze abana babo, n’abana bakabura ababyeyi babo; Nibuka ukuntu ababuze ababo batigeze babona amahirwe yo kubashingura, kuko babashiraga ku muhanda bakaza gutoragurwa n’imodoka bakajyanwa gushyingurwa ahantu hatazwi, yewe na bene wabo ntibigeze bitabira ugushingurwa kwabo, Iyo rero igihe nk’iki cyo kwibuka kigeze mbabazwa no kubona ubwoko bumwe bw’abatutsi aribo gusa bafite uburenganzira bwo kwibuka ababo, bigatuma nibaza nti:mbese abahutu n’abatwa bazibuka ababo ryari? Ko nabo babaye ibitambo by’abantu barwaniraga ubutegetsi? Byatumye nandika igitekerezo  kugirango mvuge uko mbyumva kugirango abanyarwanda bose biyumvemo igihugu cyabo.

  • AMATEKA Y’UKURI

Abanyarwanda bakeneye kumenya ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda. N’ubwo bikomeye rwose kwemera icyaha, ariko ni ngombwa ko abagize uruhare bose mu guhitana ubuzima bw’inzirakarengane kuva muri 1990 kugeza uyu munsi bose bamenyekana, kandi ukuri kw’ibyabaye kose kukavugwa ntagisigaye inyuma, icyo cyonyine nicyo kizatuma abanyarwanda bakira ibikomere bafite ku mutima.

  • HAKENEWE GUSHYIRWAHO  UMWANYA WO GUTEGA AMATWI ABATURAGE

Ukuri nikumara kumenyekana, nibwo bizagaragara ko abanyarwanda bafite ibikomere ku mutima kuko bose bahekuwe mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, bagomba rero guhabwa ijambo, kandi amajwi yabo akumvikana. Uwumva wese afite ihungabana ku mutima, bitewe n’uko yabuze uwe cyangwa se akaba yarabaye mu buzima bugoye bw’ubuhunzi byose bikaba byaratewe n’intambara, agahabwa amahirwe yo gutanga ubuhamya bwe.

  • KWIGISHA ABATURAGE GUHARANIRA AMAHORO

Abanyarwanda bakenewe kwigishwa ukuntu abahutu, abatutsi n’abatwa babana mu mahoro bakakira ibyabaye, bakareka abapfuye bakaruhuka mu mahoro n’uko bose bagaharanira kubaka u Rwanda rurimo amahoro rubereye abanyarwanda bose .

  • .GUSHYIRAHO UBURYO ABATURAGE BAGIRIRA ICYIZERE LETA 

Leta igomba gushiraho uburyo bwatuma abaturage bayigirira icyizere, abaturage bagomba guhabwa amahirwe yo kwishyiriraho leta bitoreye kandi bashaka. Kuko burya abaturage ntibashobora kugirira icyizere umuyobozi batazi uko yageze ku butegetsi.

  • GUSHYIGIKIRA ABATURAGE BASHAKA IBITEKEREZO BYIZA KANDI BYUBAKA IGIHUGU

Burya umutwe umwe wifasha gusara, ntabwo umuntu umwe yayobora igihugu wenyine, akeneye abamugira inama kandi n’izo nama akazishyira mu bikorwa. Niyo mpanvu abaturage bafite ubushobozi n’ibitekerezo byubaka bagomba guhabwa ijambo aho gufatwa nk’abanzi b’igihugu.

Nta wundi ufite urufunguzo rw’ibibazo n’ibikomere abanyarwanda batewe n’intambara keretse bo ubwabo. Abanyarwanda bose aho bava bakagera bagomba kwishyira hamwe, bakumva ibibazo kimwe, bagatahiriza umugozi umwe, ntibagumye kurebera ibibazo biri mu gihugu cyabo; ahubwo bakababazwa nabyo kandi bakitabira kubishakira igisubizo.