NKURUNZIZA YASIZE AVUZE IKI? KAGAME AZASIGA AVUZE IKI?

Abanyarwanda bamwe bakunze kuvuga ko hari abayobozi binjiza amagambo mashya cyangwa imvugo nshya mu rurimi, noneho kubera umwanya baba bafite ku rwego rw’igihugu, bikaba byamenyerwa, n’abandi bakayakoresha. Ingero zakunze kugarukwaho ni nk’ijambo ”kwivumbagatanya”, kuko hari abavuga ko uroyre ryadukanywe mu kinyarwanda na Nyakubahwa Geregori Kayibanda mu bihe bya revolisiyo y’ubwigenge. Urundi rugero ni ijambo ”akaduruvayo”, ngo ryaba ryarakwiriye cyane biturutse kuri Nyakubahwa Habyarimana Yuvenali mu gihe cye. 

Mu minsi ishize rero nasomye inkuru ivuga ku magambo ngo Nyakubahwa Petero Nkurunziza yaba yarazanye mu kirundi, ayahimbye cyangwa se ayahinduriye igisobanuro. ( https://www.yaga-burundi.com/2020/cinq-mots-expressions-herites-pierre-nkurunziza/ ). Byatumye ntekereza nti ese ko Nkurunziza yadukanye izi mvugo n’amagambo ubona byiganjemo ubutumwa bw’urukundo, ugukomeza abanyagihugu no kubaha icyubahiro, nubwo harimo ijambo rimwe rinyuranye n’andi (mujeri), iwacu Nyakubahwa Kagame Paul we azasiga bavuga ko yari yaradukanye izihe mvugo n’ayahe amagambo? Aho inzaduka za Kagame ntizizaba ziganjemo urupfu, ibitutsi, ibiteye isoni, ubwirasi, iterabwoba n’ukwambura icyubahiro abanyagihugu? Ni aho nahereye ngerageza kubishyira mu.mbonerahamwe bgo tugereranye umurage Nkurunziza asigiye abarundi n’umurage Kagame azasigira abanyarwanda, kubijyanye n’amagambo n’imvugo.

Murinzi Léon, Lilongwe, 18 Kamena 2020