Nta muco w’Abatutsi cyangwa uw’Abahutu ubaho. Habaho umuco w’abanyarwanda

« Kurwanira ingoma ni umuco wa Gatutsi. Guharanira ubutegetsi ntibiba muri kamere ya Gahutu ». Iyi ni inyito Umunyamakuru Gaspard Musabyimana wa Radiyo Inkingi ikorera kuri murandasi yahaye  ikiganiro mpaka aherutse gukoresha hagati y’abagabo babiri Nsengiyumva Sylvestre na Nsabimana Evariste. Muri iki kiganiro ndashaka kugaruka ku byavuzwe cyane cyane na Nsengiyumva Sylvestre wemeje ko ngo umuco wari umwihariko w’Abatutsi ngo naho abahutu nta muco bagiraga.  Kwemeza ibintu nk’ibi mbona bishobora kuyobya abantu cyane cyane urubyiruko.

Kuva ku munota wa 24 kugeza kuwa 26, Nsengiyumva Sylvestre, umenyerewe cyane mu biganiro byerekeye politiki n’imiyoborere by’u Rwanda kuva hambere no muri iki gihe, yemeje ko abaririmbyi bari bagize za orchetres kimwe n’ abahanzi b’abahanga ku ngoma ya Kayibanda n’iya Habyarimana ngo bose bari abatutsi. Yanongeyeho ko ngo abenshi bishwe muri jenoside. 

Ndetse ntiyagarukiye aho. Yongeye ho ngo « la culture », ngo umuco wari umwihariko w’Abatutsi. Uwo mugabo Nsengiyumva yageze aho abaza Musabyimana wari uyoboye ikiganiro niba haba ku ngoma ya Kayibanda cyangwa ya Habyarimana hari ubwo yaba yarigeze yumva umuhutu w’umuhanzi. Musabyimana yabashije kuvuga umwe. Nkurunziza Francois. Nsengiyumva ahita avuga ngo ubwo uwo nawe yahinduje ubwoko. Ni akumiro. 

Numvise icyo kiganiro ntangazwa no kumva ibitekerezo bisa nk’ibyariho ubwo abanyaburayi (abazungu) batangiraga gukoloniza Afurika mu mpera z’ikinyejana cya 19. Icyo gihe baravugaga ngo bagomba gushyira abirabura umuco. Ni igitangaza pe. Kwemeza ko habaho itsinda ry’abantu batagira umuco.

Biratangaje kubona yaba Musabyimana Gaspard, yaba Nsengiyumva Sylvestre, bombi ni abanyarwanda barengeje imyaka 60 kandi baminuje mu mashuri basa nkaho bemera ko habaho umuco w’abatutsi kandi ukaba ushingiye ku byerekeye kuririmba no kubyina gusa.  Ikintu cya mbere kandi kibanze kigaragaza umuco ni URURIRMI. Ikinyarwanda nicyo cya mbere gihuje abanyrwanda ariko sicyo cyonyine. Ubusanzwe umuco ni ikintu kigari kibumbatiye imyemerere cyangwa Iyobokamana(Religion), Imigenzo n’imihango (us et coutumes), imibereho y’abaturage  (mode de vie),…

 Abanyarwanda (abatwa, abahutu n’abatutsi) bemeraga ko habaho Imana y’u Rwanda. Mu kuyiyambaza banyuraga kuri Ryangombe cyangwa Biheko. Ubu se koko Nsengiyumva yatubwira aho yumvise Imana y’Abahutu cyangwa Imana y’Abatutsi?  Ku byerekeye Imihango n’imigenzo, Musenyeri Aloys Bigirumwami yabikozeho  ubushakashatsi bwimbitse. 

Ubwo bushakatsi bwe bugaragaza ku buryo butomoye ibyerekeye imihango n’imigenzo mu muco nyarwanda, ntabwo ari mu muco w’Abatutsi cyangwa w’Abahutu gusa. 

Iyo umwana w’umuhungu yajyaga gushaka umugeni ababyeyi be barabanzaga bakajya guteza inzuzi ngo barebe ko uwo mugeni azabahira, mu muco wa kinyirwanda, umwana ahabwa izina nyuma y’iminsi 8 avutse, iyo yameze amanyo ababyeyi be hari umuhango bakora (kurya amenyo). Abana b’abakobwa bahabwa uburere bumwe nko guca imyeyo, abahungu nabo bagahabwa uburere bumwe nko  gusimbuka urukiramende cg kumasha.  Nshobora gutanga ingero nyinshi  zerekana ko umuco nyarwanda ari umwe kandi ko amoko yose yarawuhuriyeho. 

Abazungu ahubwo bagera mu Rwanda batangajwe no gusanga abanyarwanda bahuje umuco umwe mu gihugu cyose.  Reka rero ngaruke kubyo Nsengiyumva yemeza. 

N’iyo twakwemera ko umuco ari ubuvanganzo bwo kuririmba no kubyina gusa nabwo kwihanukira ukemeza abantu ko byari umwihariko w’abatutsi gusa, byaba ari ikinyoma. Indirimbo, inanga, amahamba,ibisigo,guhamiriza, … nta na rimwe byigeze biba umwihariko w’ubwoko bumwe bugize Abanyarwanda. 

Reka mpere ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana kuko nibwo Nsengiyumva yemeza ko abahanga mu kuririmba ngo bari abatutsi gusa naho abahutu batabyitagaho. Ntiriwe nibanda kubyabaga bikubiye mu ndirimbo z’icyo gihe (contenu), Nsengiyumva Sylvestre ntabwo yigeze yumva abanyuramatwi bari bayobowe na Habarurema Michel ?  Ubwo se arashaka kutwemeza ko iyo « chorale » yari igizwe n’abatutsi ra ?

Kubwa Habyarimana, abahanzi benshi bahimbye indirimbo zifashishwaga muri « animation » yakorwaga rimwe mu cyumeru mu bigo bya Leta n’ibyabikorera ku giti cyabo. Ubu kwemeza abantu ko izo ndirimbo zahimbwe n’abahanzi b’abatutsi gusa si ugukabya? Animasiyo yanakorwaga ku buryo bunyuranye n’abaturage hirya no hino mu gihugu kandi nabyo byari umuyoboro w’ubuvanganzo n’umuco nyarwanda.

Guhera mu kwezi k’ukwakira 1990, abahanzi benshi bahimbye indirimbo zerekeye urugamba. Abantu benshi baribuka indirimbo za Bikindi Simoni zarangwaga n’ubuvanganzo buhambaye. Siniriwe nibutsa indirimbo nyinshi iza Mwitenawe Agusitini  cyangwa Serija ya Kagambage Alexandre,  mu ndirimbo zasabwe abo bacuranzi bagarukaga kenshi.

Reka nibutse Nsengiyumva Sylvetre na Gaspard Musabyimana.

 U Rwanda rwagize abahanga benshi mu byerekeye  kubyina, gucuranga inanga za gakondo cyangwa za Kizungu, kuririmba mu matoreroro cyangwa ku giti cyabo. Nkurunziza Francois ntiyari wenyine.  Habayeho abahanga benshi mu gucuranga inanga. Muri bo twavuga nka Rujindiri Bernard ( umutwa), Sebatunzi, Kirusu Tomasi, ise wa Sofiya Nzayisenga, Munzenze, Rwishyura n’abandi benshi nka Senguge cyangwa Sibomana Atanazi.

Mu matorero, nta munyarwanda utazi Amasimbi n’Amakombe ya Nyakwigendera Rugamba Cyprien wahimbye indirimbo nyinshi ubwo yayoboraga iryo torero. Rugamba n’umugore we bishwe muri genocide ariko abamuzi neza bavuga ko yari mu bwoko bw’abahutu ndetse ko afitanye amasano yo mu muryango na Docteur Sylvestre Nsanzimana murumuna wa  Nkeramugaba wigeze kuyobora Perefegitura ya Gikongoro muri repuburika ya  mbere. Uyu Nkeramugaba yaje gufungwa muri za 2000( nyuma y’inama zo mu Rugwiro) aryozwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu nyuma y’ibitero by’inyenzi muri komini ya Nshili muri 1963.

 Ntawe utazi kandi «Chorale de Kigali » n’indirimbo zayo nziza, yewe n’ubuhanga bwayo mu kuririmba no kugorora amajwi. Iyi « chorale »  yayobowe igihe kirekire na Matayo Ngirumpatse, uyu wari perezida wa MRND mu gihe cy’amashyaka menshi kugeza jenoside ibaye. Ubu Nsengiyumva Sylvestre ntabwo yarabizi ? Keretse niba ahakana ubuhutu bwa Matayo Ngirumpatse. 

 Ntawavuga umubyinnyi w’umuhanga ngo yibagirwe Bwanakweri Nasani( umutwa) na bagenzi be bari bagize itorero ry’Igihugu  Urukerereza  ndetse n’umuyobozi wabo Yohani Nkulikiyinka. 

Uretse amatorero hari n’abakoraga kandi bamwe n’ubu bagikora  umuziki  ku buryo bwa Kizungu (bakoresheje ibicurangisho bya kizungu). Uw’ikirangirere cyane ni Masabo Nyangezi.  Hari n’abandi  nka Déo Munyambuga (Malumba),   ba Nyakwigendera Bizimungu Dieudonné n’umugore we Anyesi Uwimbabazi bishwe muri jenoside, Kabengera Gabriel, Nyakabwa Lucien, Busogo Theodore, Bonifasi Ntawuyirushintege,  Karemera Rodrigue, Loti Bizimana, Makanyaga Abdoul, Nsengiyumva Bernard, Byumvuhore Jean-Baptiste, Samputu Jean-Paul,.… Ntagombye kwirirwa mbavangura ndahamya ko aba bahanzi twakundaga barimo abahutu n’abatutsi ndetse wenda abahutu nibo benshi nk’uko n’abaturage benshi bari abahutu. 

Za orchestres nazo zakanyujijeho: Impala ya ba Soso na ba Sebanani, Abamararungu, les Citadins, Salus Populi,  Orchestre Nyampinga, Orchestre Ingeli,….. Aha hose harimo abahutu n’abatutsi.

Natangajwe no kumva Nsengiyumva Sylvestre yemeza ko izi « orchestres » zari zigizwe n’abatutsi gusa, ngo ndetse  bakaba barishwe muri jenoside.

Umwanzuro.

Mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, habayeho amatorero, za orchestres, abantu ku giti cyabo bashimishije abantu ndetse banagize uruhare runini mu kwamamaza umuco nyarwanda. Muri icyo gihe hanze y’u Rwanda, aho abanyarwanda bari barahungiye naho habaye abahanzi b’abahanga cyane nka Kayirebwa Cécile, Anonsiyata Batamuriza,  Suzanne Nyiranyamibwa, Muyango,  Albert Rudatsimburwa, Mutsari, amatorero anyuranye nk’Isamaza,…..Abo bose bateje imbere umuco ariko ntibivuze ko umuco nyarwanda ugarukira ku ndirimbo gusa. Ku buryo bw’umwihariko icyo naringendereye ni ukwereka abasomyi ko nta muco wa Gatutsi cyangwa wa Gahutu ubaho. Habaho umuco Nyarwanda uduhuza twese.

Sinarangiza iyi nyandiko ntagize icyo mvuga ku basesenguzi b’amateka y’ U Rwanda (babaye benshi muri iki gihe cya guma mu rugo). Umuntu asoma inyandiko za Musenyeri Alexis Kagame bityo ati namenye amateka y’ Urwanda. Musenyeri Kagame –Umunyarwanda wabimburiye abandi mu bushakashatsi- yabaye inkomarume. Yakoze akazi gakomeye kuko yanditse ibyo abiru bamubwiye ku itegeko ry’umwami Mutara Rudahigwa. Bivuze ngo yanditse amateka y’ibwami  (Histoire Officielle de la cour). Nyamara abanyarwanda bose ntabwo babaga ibwami. Nyuma ya Kagame hari abandi bashakashatsi banditse ku mateka y’u Rwanda kandi bibanda ku mibereho y’abanyarwanda bo hambere. Muri abo bashakashatsi harimo abanyamahanga nka Jan Vansina, Marcel d’Hertefelt, Claudine Vidal, Bernard Lugan,… ariko cyane cyane hari n’abanyarwanda nka banyakwigendera Prof Emmanuel Ntezimana na J. Rumiya, G. Mbonimana, Maniragaba Balibutsa, A. Nyagahene, FX Munyarugerero, R. Mutombo, Innocent Nsengimana, ….Abasesengura amateka y’u Rwanda bakoresheje inyandiko za Musenyeri Kagame gusa ni nko kwandika amakuru y’u Rwanda ku butegetsi bwa Repubulika wifashije isoko( source) imwe y’ igazeti ya Leta (journal officiel) yonyine.

Inyandiko ya Jean Pierre Kagubali