Pascal Kanyandekwe muri Gereza ya Mageragere!

Pascal Kanyandekwe

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aravuga ko Pascal Kanyandekwe yamaze kugezwa muri iyo Gereza akaba ayifungiwemo.

N’ubwo bwose hataramenyekana neza icyo Pascal Kanyandekwe afungiye, ifungwa rye ryatumye benshi bibaza ikibyihishe inyuma kuko ubundi uyu mugabo asanzwe ari umukozi wa Leta ya FPR cyane cyane bikaba bivugwa ko akorera James Kabarebe mu bikorwa adashobora kwigiramo ubwe.

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi bimwitirirwa ariko nyamara ari umukozi wa Gen Kabarebe, uyu Pascal Kanyandekwe yoherezwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi no gushimuta abantu yitwaje ko ari umucuruzi. Ni muri urwo rwego yafatiwe muri Afrika y’Epfo agafungwa ndetse akajyanwa mu rukiko ashinjwa kuba kw’isonga ry’umugambi wo kwica Gen Kayumba Nyamwasa.

Akimara kurekurwa muri Afrika y’Epfo mu buryo benshi bibajijeho kuko bitari bisobanutse yahise asubira I Kigali aho yakomeje ibikorwa bye nta kibazo ndetse akaba yaragaragaye kenshi mu minsi mikuru iruhande rwa Perezida Kagame n’umufasha we. Ndetse no muri za cyamunara zirimo n’iy’inzu ya Rujugiro (UTC) n’izindi…

Kuba Pascal Kanyandekwe afunzwe n’ubwo abantu batazi icyo azira ntibyabujije gutera impungenge abafungiye muri Gereza ya Mageragere biganjemo imfungwa za politiki bakaba batamushira amakenga bibaza ko yaba hari ikindi kimuzanye muri iyo Gereza kitari ugufungwa gusa.

Nabibutsa ko iyi Gereza ifungiyemo imfungwa za politiki nyinshi nka Victoire Ingabire, Adéline Mukangemanyi, Diane Rwigara, Déogratias Mushayidi, Kizito Mihigo, n’abandi benshi…

Abayobozi ba FDU-Inkingi 11 barangajwe imbere na Visi Perezida w’iryo shyaka Boniface Twagirimana bari bafungiye Mageragere ubu biravugwa ko bagiye kwimurirwa muri Gereza ya Nyanza kuko bazaburanishwa n’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha ndengamupaka ruri I Nyanza nk’uko byemejwe n’urukiko rukuru uyu munsi.