Perezida Kagame ati: baradusinziriza bakarya ibyabo n’ibyacu

Aya magambo Perezida Kagame yayavuze kuri uyu wa kane tariki 23/8/2012, ubwo yatangizaga ikigega cyiswe “Agaciro Development Fund (AgDF)” ngo kizegeranyirizwamo inkunga kugira ngo cyunganire ingengo y’imari ya Leta. Kikaba cyarashyizweho kubera ko Leta y’u Rwanda yari imaze guhagarikirwa imfashanyo zimwe na zimwe n’ubwo abayobozi babihakana.

Mu gutangira iyo mihango Perezida Kagame yibutse umunyagitugu mugenzi we Meles Zenawi wari Ministre w’intebe wa Etiyopiya umaze iminsi yitabye Imana. Uyu nawe akaba yari muri cya kigare cy’abanyagitugu b’abanyafrika bari baharawe n’amahanga, ba Blair, Clinton, Bush n’abandi bitaga ngo ”our kind of guys”. Kuko akenshi babarwanira intambara badashaka kwigiramo ubwabo iyo za Darfur, Somalia n’ahandi

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashatse kumvikanisha ko Leta ye itotezwa n’amahanga, ko ngo abanyamahanga basinziriza abanyafrika ngo barye utwabo maze barye n’utwo tw’abanyafrika. Aya magambo ariko asa nkaho avuga nabi abaterankunga arimo kwiyibagiza inkunga Leta ya Kagame yahawe n’amahanga mu rwego rw’imari na diplomasi ibyo akaba ari byo byavuyemo ubwirasi n’ubwishongozi bwageze n’aho burenga imipaka.

Kuri Kagame imfashanyo yahawe akazicisha abanyarwanda akanazibahakisha yazise ngo ni ikinya gisinziriza abanyafrika, umuntu akibaza ukuntu iyo nkunga ibaye ikinya ari uko ihagaritswe.

Igipindi

Perezida Kagame yigereranije n’amortisseur cyangwa shock absorber

Mu rwego rwo gutera igipindi no gushyira igitutu ku bandi ngo bagire icyo bashyira mu kigega yatangaje ko ngo n’abana be bazashyira icya kabiri cy’amafaranga abaha yo kwitwaza (argent de poche/pocket money)muri kiriya kigega, ngo kandi arashaka ko iki gikorwa cyo kujya abantu batanga amafaranga cyakomeza ngo uzayabura ajye aza amugurize.Tubibutse ko abagize guverinoma ngo batanze asaga miliyoni 30 yo gushyira muri icyo kigega.

Perezida Kagame yemeje kandi ko nta mijugujugu imurenga yigereranije nka amortisseur cyangwa shock absorber ngo ituma abanyarwanda bakomeza kumererwa neza ngo ibibi byose akabyishingira ntibibagereho.

Ngo mu ikubitiro mu gihe kitarenze isaha hahise hatangwa agera kuri miliyari na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ariko uko byagaragaye n’uko amasosiyete menshi afite aho ahuriye na FPR cyangwa afitwemo imigane nayo yatanze amafaranga menshi mu rwego rwo kongoza abandi ngo nabo bagire icyo batanga.

Agahato

Ababikurikiranira hafi banamenyereye imikorere y’ubutegetsi bwa FPR bemeza ko iki gikorwa kigiye kuba agahato ndetse abazashaka kutagira icyo batanga bishobora kuzabaviramo ingorane n’ubwo Leta ibeshya ko nta gahato kazashyirwaho.

Urugero: Ese abakozi b’ikigo runaka bagera ku 100 umuyobozi wabo cyangwa undi muntu wa FPR ukora muri icyo kigo yemeje ko igice runaka cy’umushahara kizajya muri kiriya kigega, umukozi umwe cyangwa byibura 10 batinyuka kubyanga? Ikibazo nk’iki cyagiye kigaragara aho abakozi bamwe bangaga gutanga iyi misanzu bakabizira akenshi byagaragaye ku barimu akenshi babaga ari abayoboke b’amadini runaka atemera zimwe muri gahunda za Leta, ariko muri rusange abakozi baremera gashira bakayatanga aho kugirango baregwe kurwanya gahunda za Leta, amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya genocide

Abacuruzi cyangwa abandi bifite byo kutayatanga byaba ari nko kwiyahura, ahubwo uzatanga make kandi bazi ko afite menshi nawe ararye ari menge, nk’uko byagaragaye mu bihe by’amatora, abantu ba FPR bagendaga hose mu bacuruzi babategeka umubare w’amafaranga bagomba gutanga bakurikije uburyo babona amafaranga binjiza akenshi babaga bitwaje n’impapuro zigaragaza uko umuntu yinjiza amafaranga bakuye mu mabanki cyangwa mu kigo gishinzwe iby’imisoro.

Dore bamwe mubayatanze:

BK yatanze miliyoni 58 nk’inkunga ya Banki ubwayo

Abakozi ba BK bo batanze miliyoni 42 ubwabo

Banki ya BRD ubwayo yatanze miliyoni 100

Abakozi ba BRD batanga miliyoni 55

Mountain tea Group yatanze miliyoni 150

Abakozi ba NAEB batanze miliyoni 40

Bralirwa yatanze miliyoni 20

Airtel yatanze miliyoni 10

Abakozi b’akarere ka Nyamasheke bemeye kwigomwa umushahara wabo wa miliyoni 60

Kigali Bus Service yatanze miliyoni 10

Intra speed yatanze miliyoni 12

Rwandafoam yatanze miliyoni 10

Kubona amafaranga yinjira byatumye Kagame amwenyura noneho

Papeterie La Fontaine yatanze 500 000Rwf na buri kwezi agatanga ibihumbi 10

Abakozi ba RIAM batanze miliyoni 8

Fair Construction yatanze miliyoni 10

Soras Group yatanze miliyoni 10

Tigo yatanze miliyoni 10

Nyagahene Eugene (Tele10) yatanze Miliyoni 10

Rwakagara wo muri buhinzi bw’ikawa ku giti cye yatanze miliyoni 11

Abanyamabanga bahoraho muri za Ministeri batanze miliyoni 20

Architects Association of Rwanda batanze miliyoni 10

Kizito Mihigo na Foundation ye bemeye gutanga milyoni 1 no guhimba indirimbo mbere y’ukwezi kwa cyenda

Chairman wa PSF ku giti cye yatanze miliyoni 10

Banki y’Abaturage yatanze miliyoni 10

Lemigo yatanze miliyoni 10

Top Tower Hotel yatanze miliyoni 10

Abakozi b’ishuri rya ULK batanze miliyoni 10

Abakozi b’ishuri rya UNILAK batanze miliyoni 10

Sofaru ihagarariwe na Ruterana yatanze miliyoni 10

Umwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro yatanze miliyoni 5

Umuyobozi w’Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda yatanze miliyoni 2

Sina Gerard yatanze miliyoni 3

Madame Jeannette Kagame yatanze miliyoni 2

Abakozi b’akarere ka Kicukiro batanze miliyoni 3

Hari abatanze amafaranga batazi n’uko icyo kigega cyitwa

Niyonsenga Ildephonse ni umu’consultants’ yatanze miliyoni 10

Manumetal yatanze miliyoni 10

Mutangana yatanze miliyoni 10

Ameki Color yatanze miliyoni 10

Ishyirahamwe ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bemeye miliyoni 41

Sosiyete Merez yatanze miliyoni 10

Umukozi witwa Gatete wari aho yatanze Miliyoni imwe n’igice

Forum Ingenzi (vice mayors) bemeje gutanga miliyoni 12

Umurenge wa Ndera ngo wakusanyije Miliyoni imwe (1)

Ba mayor b’uturere 30 bemeye gutanga miliyoni 15

Perview codes yatanze miliyoni 5

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere batanze miliyoni 5

Ba guverineri biyemeje gutanga miliyoni 5 uyu mwaka

Igikorwa cyo gutangiza AgDF cyabanjirijwe n’isuzuma ry’imihigo y’umwaka ushize, hamwe no gutangaza imihigo y’umwaka utaha.

Uturere twahawe ibikombe byo kwesa imihigo

Uturere twahawe ibikombe byo kwesa imihigo y’ubushize ni Kicukiro yabaye iya mbere n’amanota 95.5, Kamonyi ya kabiri n’amanota 95.1%, naho Bugesera kaba aka gatatu n’amanota 94%.

Akarere kabaye aka nyuma ni Rutsiro, kakaba kasimbuye kuri uyu mwanya aka Gakenke kabaye aka 17.

Uturere twabaye utwa mbere mu myaka ishize, nka Rulindo, Nyamagabe Nyamasheke na Gisagara, twagiye tugaragaza ko twasubiye inyuma mu myanya, ariko muri rusange tukaba tutasubiye inyuma cyane ku manota twajyaga tubona.

Iyi mihigo akenshi ntivugwaho rumwe kuko ngo akenshi abayobozi baba bagamije kubona amanota meza kugeza ubwo bihaye imihigo igoye kugerwaho bityo abaturage akaba aribo bahababarira.

“Agaciro Development Fund (AgDF)” gateye benshi impungenge

Abantu benshi twashoboye kuganira bashimye icyi gitekerezo cyo gushyiraho icyi kigega ariko basanga igihe gishyiriweho n’abagishyizeho bihishe byinshi ku buryo abanyarwanda batanga iyo nkunga batakwizera ko iyo nkunga itazakoreshwa mu gukomeza gutera inkunga inyeshyamba za M23 zo muri Congo, gukomeza kubona ingufu zo gupyinagaza abanyarwanda, kujya guhiga no kugirira nabi abatavuga rumwe na Leta baba hanze n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorwa na Leta ya FPR ndetse ntawakwizera ko atarengera mu mifuka y’agatsiko kayoboye u Rwanda.

Ikindi giteye inkeke n’ukuntu abanyarwanda bakwikorezwa umuzigo uturuka kuri politiki mbi yo kujya kwica no gusahura ibihugu by’abaturanyi kandi n’ubundi basanzwe bugarijwe n’ubukene n’inzara abenshi bakabona FPR n’abayishyigikiye bagombye kubaga bakifasha kuko n’ubundi aribo bakura inyungu muri izo ntambara bashoramo abanyarwanda.

Ikindi kitumvikana n’ukuntu icyo kigega nta tegeko rigishyiraho ryagiyeho, imicungire yacyo n’ibyo kizakora nabyo birimo urujijo kuko n’ubundi abazagicunga n’abasanzwe basahura abanyarwanda, n’abavugwa ko bazajya bagena icyo ayo mafaranga azajya akoreshwa buri mwaka ntawashidikanya ko batazaturuka mu bikomerezwa by’ingoma ya FPR. Kandi abazatanga inkunga muri icyo kigega nta nyungu n’imwe bazahabwa cyangwa ikindi cyintu cyose cy’agahaimbaza musyi.

Umwanzuro

Tugarutse ku ijambo rya Perezida Kagame aho yavuze ko hari abarya utwabo bagashaka no kurya utw’abandi ubanza yarashakaga kwivuga we na Leta ye kuko bariye utwabo barya utw’abanyekongo, barya inkunga z’amahanga, barya utw’abanyarwanda none barashaka guhorahoza abaturage babanyunyuzamo n’intica n’ikize bitwa ko bari basigaranye.

Ubwanditsi

6 COMMENTS

  1. Burya koko ngo igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda!Ibi nibyo Kagame ari gukora yihenura kubaterankunga agamije kubereka ko atakibakeneye!Kandi buriya yibazako bo batabibona!Ibi nibyo byakozeho Mbingu wa Mutalika wo muri Malawi kandi nawe yatangiye bamushimagiza nka Kagame!Uko byamugendekeye twese twarabibonye!Ikibazo rero si amahanga yanga u Rwanda ahubwo ikibazo ni Kagame kuko aramutse avuyeho mwareba ko imfashanyo zitagaruka!Kandi n’amahoro yarara atashye muri Congo!Agaciro Fund rero n’uburyo bwo guhuma abanyarwanda amaso kugirango batabona ko ikibazo ari amahanga amaze kurambirwa imiyoborere mibi ya Paul Kagame n’intambara ze za buri munsi……

    • mba nkwambuye, aho kugira Perezida uzaza asabiriza gusa, ngaho ngo ni ukugirango bamushime, azasigeho twiyobore, kuko bariya ba boss, bafaguha ibituma ubakorera, kandi biragoye gutanga igitekerezo cyawe kuri bo,
      icyiza njye mbona, nuko u Rwanda rutakwanduranya, ariko nanone rugakora ibyo rushoboye mu mbaraga zarwo zose, rugakemura bimwe mu bibazo.
      Erega ngo umugabo arimenya byakwanga agapfa.

  2. Humura Rwanda, urakennye ariko ufite abagabo, mu mbaraga nke zabo bazakurinda igisebo.
    ntabwo ndi umunyapolitike, gusa nk’umwenegihugu ni inshingano zanjye zo gukurikirana buri ntambwe yose gutera, the President niwe watangije icyo Kigega, nkuko n’ubusanzwe umubyeyi murugo ariwe uvugira urugo, bivuze ko n’undi wese muri uwo muryango ariko yakabikoze, ku bwanjye icyo kigega kije mugihe nyacyo.
    mbabajwe gusa nuko ntamafaranga mfite, naho ubundi nagatanze % nini ishoboka for my country, abazayacunga nanjye nkabahozaho ijisho kuburyo ntanumwe wazayakoresha uko yishakiye; ubundi tukarya ibyacu bike aho kurya byinshi bagucira mu maso.
    wowe uvuga ngo bizaba agahato, ntamuntu w’umunyarwanda wagahatiwe gukiza igihugu cye , uwo rwose ni ikigwari kurwego rwo hejuru, ntacyo yaba amaze.
    nizereko yaba abantu ba FPR, yaba abari muri opposition icyo kigega bazagihuriramo, kuko gitanga agaciro kuri twe twese nk’abanyarwanda.
    Naho njye ntabintu byamashyaka yanyu nzajyamo kubona igihugu giterwa, mukitana ba mwana aho gutabara kweli!!!!
    IMANA IBARINDE.

    • Uri umusazi! Guha amafaranga igisiga cyakwambuye abawe n’ibyawe! Guha amafaranga umuntu n’abashaka kuyobora abandi buhumyi bashaka kwigwizaho. Ntayo nzabaha aho wenda mwavaho mugasimburwa n’ababarusha gukunda no gukorera igihugu.

  3. Umuntu akoze isesengura, n’ubwo ntari impuguke yakibaza niba kuba abanyarwanda bakishyiriraho ikigega kibafasha mu mishinga yabo ari bibi: si bibi namba, iterambere ry’u rwanda rireba abanyarwanda ubwabo. abishimiye ko dukomeza gitega inkunga ziva mi misoro y’abaturage b’ibiindi bihugu nta gaciro n’icyubahiro baha abanyarwanda; n’uwakanga urukwavu yakemera ko ruzi gusimbuka, RPF yahagaritse Genocide, iteza imbere igihugu bene aka kageni, ndibaza niba uwanditse eiyi nkuru ari mu bababajwe n’uko Genocide yahagaze abanyarwanda bakaba biteza imbere kandi bikemurira ibibazo. kuu bijyanye n’igipindi muvuga ko yateye abanyarwanda, ese wowe wanditse iyi nkuru utoza abana bawe kubaka igihugu cyangwa ubakangurira gusenya ibyubatswe, njye mbona kuba Kagame yakangurira abana be kubaka igihugu nta gipindi kirimo kuko ni inyungu z’abana be nk’uko ari ni iza buri munyarwanda wese. kuba amasosiyeti yegamiye kuri RPF yaratanze inkunga nini si ikibazo, none se ko RPF yatsinze amatora ni nde washyigikira gahunda yayo kuyirusha?
    ku bijyanye n’agahato ko guteza imbere igihugu simbona neza agahato kabaho, abanyarwanda benshi bamaze kumenya agaciro ko kuba mu gihugu cyiza, gifite isuku kandi gitera imbere; nagira ikibazo hari utumva inyungu igihugu cyagira kibashije kwihaza ku rugero runini, abize ibijyanye n’ubukungu bemeza ko iyo igihugu gishobora gutanga igice (portion) kinini mu ngego y’imari yacyo kiba gishobora no kwifatira ibyemezo, ese ubwanditsi bw’iki kinyamakuru bubona abanyarwanda nk’abana b’impinja bo gutekerwa, gutamikwa barangiza kurya bakanahanagurwa ku munwa?
    MUKUNDE IGIHUGU CYANYU!

  4. Amateka yuzuyemo ingero z’abategetsi nka back Evita Perone n’abandi benshi bakoresheje ibigega bisukwamo amafaranga n’abaturage b’inkomamashyi kubera gushyigikira abanyagitugu.
    Bene abo bategetsi baba basanzwe barananiwe n’ubundi gutandukanya imicungire y’ imari ya Leta n’imitungo yabo bwite kubera ruhande rumwe, kubera rundi ruhande ntibaba bagishoboye gutandukanya inshingano za Leta itegerezwa kurangiza mu misoro y’abaturage n’ibindi bikorwa biyumvira ko bikenewe ariko bitagenzurwa n’inzego za repuburika uko basanzwe.
    None ko nta mandat idatangirwa gahunda y’ibikorwa mu kwiyamamaza ko icyo kigega cyadutse kitigeze kivugwa? Mugihe ahubwo twumva ngo baratoresha Amateka yo kwihesha inyongezo ku mishahara isanzwe iremereye abaturage aho kumva ko ingengo y’imari yugarijwe n’icyuho ngo bagabanye ya mishahara barebe n’bikorwa bitihutirwa ngo bisubikwe, ahubwo britanga mu manyama bigomwa ukwezi kumwe kwose kugirango bakumire ko mishahara ihanitse itasubirwamo!
    Niba nta gitsure kirimo ni kuki ariko nta muyobozi n’umwe wagaragaje impamvu ze bwite ngo asonerwe kuyatanga, se bishoboka bite yuko mu nzego zose ntawahuye n’uko hari uruhurirane rw’ibibazo by’ikitaraganya bisaba cash?
    Agahato karenze kivugwa ngo utayabona turamuguriza ni akahe?
    Ubundise imisoro isanzwe ishinzwe iki? Ese abatanga umusanzu bafite bushobozi nyabaki two kugenzura imikoreshereze yayo mu mucyo?
    Ahaa nzaba mbarirwa ubu reka urore inshyanutsi iteshwa kuvuga kubera tubazo nibarije ahubwo itandukiire ngo abakunda igihugu bya bipindi tumenyereye ukagirango hari urugingo cyangwase inyama yo mu mu mubiri bamwe bamera abandi ntibayigire!
    Harya gukunda igihugu ukananirwa kubahiriza amategeko yacyo kandi waragize n’uruhare mu kuyashyirishaho bishoboka bite?

Comments are closed.