Polisi iti:Abanyeshuri n’abashoferi bafungiye kwandikira Ministre w’intebe bahawe ibyo kuryamaho ntabwo baba bafunze-

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeli 2013, nibwo abanyeshuri ndetse n’abashoferi bafashwe bagafungirwa i Remera nyuma bakajyanwa Kicukiro ubu bakaba barongeye kwimurirwa muri burigade ya Remera bari basuwe n’incuti ndetse n’abayobozi b’amashyaka FDU Inkingi na PS Imberakuri babashyiriye ibikoresho by’isuku, ibyo kurya ndetse n’ibyo kuryamaho.

    Ariko ikibabaje gikomeye ni uburyo polisi yanze ko aba bafunze bakira ibyo bari bagemuriwe birimo ibyo kuryamaho, ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.

    Usibye kuba bemerewe kunywera amazi hanze nta kindi bemerewe guhabwa. Uwari uyoboye aba bapolisi yabwiye abari basuye ko itegeko ryo kudasurwa kw’aba banyeshuri ryavuye kwa Komiseri mukuru ko nta bubasha na buke bafite bwo kubemerera ngo basurwe kuko batavuruza icyemezo cye.

    Icyakora ubarebeye inyuma ubona ko bazahajwe n’inkoni ndetse ubu hakaba hiyongereyeho ikibazo cyo kubura ibyo kurya ndetse no kuryamaho ngo babibonye ntibaba bafunze bagomba kuryama ku isima (uku niko iwacu twubahiriza uburenganzira bwa muntu).

    Agashya kabonetse kandi mu ifatwa ndetse n’ibazwa ry’aba banyeshuri ni uko abapolisi babajije aba banyeshuri bari bafite impapuro zanditseho bwana BAKUNZIBAKE Alexis umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri, ku buryo baneruraga bagahamagara iryo zina, ibi biragaragara ko mu bantu polisi yifuzaga guhondagura ndetse no kwica urubozo nk’uko yabikoreye aba banyeshuri na BAKUNZIBAKE arimo. Umwanzi agucira akobo Imana igucira icyanzu.

    Kuba ubutegetsi buyobowe na FPR bugishishikajwe no gutoteza abanyarwanda cyane cyane abatavuga rumwe nayo birashimangira wa mugambi wayo ko itazigera itanga ubwisanzure.

    Turasaba buri wese wagira icyo akora kugirango aba banyeshuri bahabwe uburenzira bwo gusurwa ndetse banafungurwe ko yagikora amazi atararenga inkombe kuko bageze kure barengana bazira gusa kwandikira minisiteri w’intebe.

    Alexis Bakunzibake