Politiki y’akaminuramuhini irasenya

Jean Baptiste Nkuliyingoma

Nzinduwe no gutanga umusanzu mu ​iyubakwa ry’ikiraro​ cyo guhuza abanyarwanda duhereye kubo dusangiye ibyifuzo byo kuzataha mu gihugu cyacu twahunze kubera politiki y’igitugu, ubwicanyi n’ivangura ya FPR Inkotanyi. Iyubakwa ry’icyo kiraro rirakenewe cyane kuko turi ​impunzi nyinshi​ ​kandi zitatanye​ ku migabane yose y’isi. Ariko ikidutanya cyane ni ​amateka​ yacu. Dufite amateka anyuranye ku buryo bamwe bisanga hamwe n’abo bahunze, kandi bose ari impunzi. Bakagira ikibazo cyo kumenya uburyo bafatanya urugamba rwo kurengera uburenganzira basangiye bwo kuva mu buhungiro bagataha mu gihugu cyabo. Iki nicyo gituma dufite amashyaka ya opozisiyo arenga 20. Usanga buri shyaka ari icyiciro cy’abantu bahuje amateka. Hariho abagerageza kwisungana bagakora ishyaka rimwe baturutse mu byiciro bibiri cyangwa bitatu bitandukanye. Ubwo ni uburyo bwo kugerageza kubaka amateme ahuza abanyarwanda. Urugero rukomeye ni nka ​P5​ yagerageje guhuza amashyaka atanu harimo FDU nayo ikomoka ku mashyaka anyuranye yishyize hamwe. Urundi rugero ni nka​ MRCD​ ihuje amashyaka 4. Ntitwabura kuvuga n’ishyaka ryitwa Ishakwe naryo rihuza igipande cyaturutse kuri ​RNC​ n’ikindi gipande cyaturutse kuri ​FDU​. Hari n’abiyise « Nouvelle génération » barimo ishyaka ​Ishema​ n’abandi ngo bibona mu rubyiruko. Ibyo byose iyo ubyitegereje usanga ikiranga opozisiyo nyarwanda muri rusange ari ugukora itatanye, mu kajagari, kandi bose nyamara indoto yabo ari imwe : gutaha mu rwatubyaye habanje gushyirwaho politiki nshya ibanisha abanyarwanda.

Muri iyo ntego yo kubaka ikiraro gihuza abanyarwanda barwanya igitugu cya FPR igikorwa cyabaye ku matariki ya ​23 na 24 Gicurasi​ uyu mwaka ni intambwe ikomeye cyane. Bifashishije ikoranabuhanga​, abantu 58​ bari bahagarariye ​imiryango 35​ y’ amashyaka n’amashyirahamwe adaharanira ubutegetsi (ari byo bita société civile) barahuye, bakora inama. Bwari ubwa mbere igikorwa nk’icyo kibasha kuba. Nagize amahirwe yo kuba nari iyo nama, nkaba nari mu ntumwa zoherejwe na Institut Seth Sendashonga. Kujya mu nama byari ukwicara iwawe cyangwa ahandi hantu wumva ufite umutuzo, ugafungura terefone yawe yo mu rwego bita smartphone, ni ukuvuga ifite ubushobozi bwo kwinjizwamo ibijyanye n’ikoranabuhanga nka wattsap, skype cyangwa ​zoom ​(soma zumu). Iri koranabuhanga nsorejeho (zoom) niryo twifashishije. Abatumiye inama (turabagarukaho) babanzaga kukoherereza ibanga ukoresha kugirango ubashe kwinjira mu cyumba inama yaberagamo. Ibanga warangiza kurikora bakakubwira ko bakubonye kandi bagiye kugufungurira mu kanya gato. Nyuma wagiraga utya ukabona ugeze mu cyumba cy’inama. Ukabona Runaka arimo kuvuga nk’uko wicara iwawe ukareba tereviziyo. Babanje kutwereka uko tuza kubigenza igihe cyose dushatse gusaba ijambo. Hari ahantu wakoraga bakamenya ko usabye ijambo. Birumvikana iryo koranabuhanga ryabanje kudutonda. Ukumva umuntu avugiye muri Amerika cyangwa mu Burisiya ngo njyewe natse ijambo kuva kare sinzi impamvu mutarimpa. Hari abo byagoraga bakavuga amazina yabo n’amashyaka cyangwa amashyirahamwe bahagarariye noneho abayobora inama bakabaha ijambo.

Gilbert Mwenedata ni umunyapolitiki tutari tuzi ariko wifitemo impano zo kuyobora abandi

Umuyobozi w’iyo nama yari umunyapolitiki witwa Gilbert Mwenedata, uyu washatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika komisiyo y’amatora ikavuga ko atabashije kuzuza umubare w’amasinyatire ya ngombwa kugirango yemererwe

kwiyamamaza. Mu gihe ubutegetsi bwa Kagame bwari mu migambi yo gufunga Diane Rwigara nawe wagerageje kwiyamamaza akaburizwamo muri ubwo buryo bw’​amanyanga uwo Mwenedata yashoboye kubaca mu rihumye arahunga. Uwo mugabo waje adusanga mu buhungiro yatuzaniye ingufu nyinshi zishingiye ku bushobozi bwe n’izindi mpano yifitemo. Inama yacu yayiyoboye neza ku buryo nibwira nta muntu mu bayitabiriye utaramushimye. Uretse ijambo ryiza yavuze ayitangiza, yanabashije umurimo utoroshye wo kuduha amagambo no kuyaha​ umuyoboro​ neza. Akibutsa ibyavuzwe na Runaka akabihuza n’iby’undi yavuze. Mbese ukamenya ibitekerezo bigenda bigaruka n’ibishyashya bivuzwe vuba. Ku munsi wa mbere twatangiye inama saa kumi z’amanywa ku isaha y’i Paris n’i Buruseli tuyisoza ahagana saa tanu z’ijoro. Ku munsi wa kabiri nabwo twatangiye saa kumi z’amanywa turangiza saa sita z’ijoro. Kuvuga ko buri wese yiniguye biraruhije kuko umuntu yahabwaga iminota mikeya cyokora twese twagiye tuyirenza Mwenedata akagerageza kutwihanganira. Abandi batumye iyo nama igenda neza ari nabo bayitumije ni ​Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana​ (uyu washinze Ibuka Bose Rengera Bose), ​Ambasaderi Charlotte Mukankusi​  (uyu mudamu wo muri RNC wakiriwe na Museveni naho Kagame n’abambari be bagacika ururondogoro) na ​Madamu Daforoza Nkundwa​ abenshi twamenyeye muri iyo nama. Abo nibo batanze icyerekezo cy’inama bahereye ku biganiro bari bateguye, ubundi kandi nibo bageragezaga gufasha umuyobozi w’inama bamwibutsa abasabye ijambo n’ibindi bituma gahunda yateguwe igenda neza.

Twavuze ibibazo byugarije u Rwanda, tuvuga​ igitugu​, ubwicanyi, ubukene , inzara. Twavuze Kagame n’ubugome ​bwe, tuvuga FPR n’ivangura ryayo, tuvuga intambara n’ibikomere yadusigiye, tuvuga jenoside yahekuye umuryango nyarwanda. Twavuze amateka, tuvuga Kalinga n’izayo, tuvuga revolisiyo yatanze ikizere kuri bamwe ariko abandi ikabashora mu buhunzi bwavuyemo intambara ya ruhekura yateye ubundi buhunzi. Twavuze no kubaka u Rwanda rushya rwubahiriza amatwara ya demokarasi n’uburenganzira bwa buri muturage. Twavuze indangaciro zituma abantu babana neza mu gihugu, ntawe uzizwa ​icyo yavutse aricyo​, abaturage bose bagahabwa amahirwe angana. Twavuze ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwisanzure bwa buri wese. Twavuze ibyiza byo kugira ubutegetsi bukorera abaturage, bwitaye ku nyungu zabo mu gihe ingoma ya FPR yo yimakaje ubutegetsi budatinya gusenyera abaturage no kubakenesha. Mu mwanzuro w’inama twakoze itangazo rigufi ariko rihagije kuko ryavugaga ko igikorwa gikomeye cyo kubaka ikiraro gihuza abanyarwanda ari ​indashyikirwa​ kandi kigomba ​gukomeza​. Ni muri urwo rwego twashinze icyo twise ​« cadre de concertation​ » cyangwa ​« urwego nyungurana – bitekerezo » tuyishinga bariya bagize igitekerezo cyo gutumira iyo nama bakaba ari nabo bari bayiyoboye. Twahaye urwo rwego inshingano ikomeye yo gukomeza guhuza abanyarwanda kugirango babashe gufatanya igikorwa cyo guharanira ​impinduramatwara​ izatugeza ku Rwanda rushya twese twifuza. Twaboneyeho gushimira abaturanyi bacu b’Abarundi bateye intambwe nziza mu rwego rwo guhererekanya ubutegetsi batagombye kumena amaraso.

Intozi iyo zubaka haba hari kimwe cya gatatu muri zo gisenya ibyo izindi zubatse (Bernard Werber)

Twavuye mu nama twishimye birumvikana. Ifoto twafashe y’urwibutso ntabwo iratangazwa ariko ndizera ko bizaba. Ubwo hari hasigaye gutangariza abanyarwanda iyo nkuru nziza. Bamwe ariko bari bayimenye kandi bayishimiye. Mbere y’uko inama isozwa hari hasomwe ubutumwa buvuye i Kigali bwoherejwe n’umuyobozi wa Dalfa Umurinzi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ndetse na Pezida fondateri wa PS Imberakuri, Bwana Bernard Ntaganda.

Ubwo butumwa bwo gushyigikira icyo gikorwa twari twangiye bwatuguye neza, cyane ko ababwohereje ari impirimbanyi zirwanira aho rukomeye. Cyokora nta byera ngo de. Ikiraro twarimo kubaka twasanze hari abashaka kugisenya bitwaje impamvu zinyuranye. Umwanditsi w’umufaransa nkunda cyane witwa Bernard Werber hari ikintu yavuze kiba ku ntozi ariko yashakaga kwerekana ibibazo twebwe abantu tugira. Yagize ati : Mukunze kubona intozi zikorana umwete, zitaruhuka, kandi byose bigenda kuri gahunda yazo, burya muri zo haba harimo bibiri bya gatatu bikora imirimo iteganijwe, izindi zigera kuri kimwe cya gatatu ngo ziba zisenya ibyakozwe. Natwe rero niko duteye, cyane twebwe abanyarwanda. Numvise ibyavugiwe kuri radiyo Ishakwe, bivuzwe n’umuntu nsanzwe nubaha, Dr Théogène Rudasingwa, numva birandenze. Kuri we ibyabaye byose nta gaciro byari bifite kuko abatumije inama barimo Ambasaderi Charlotte Mukankusi wo mu ishyaka RNC, iryo shaka akaba yaratandukanye naryo mu buryo bwaranzwe n’amagambo mabi cyane. Undi yanenze yivuye inyuma ni Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana ngo kuko mu w’1994 ubwo yahungaga FPR yamukurikije imijugujugu y’urubwa ivuga ngo yatorokanye akayabo ka 100.000 dollars (hari igihe bavuga 200.000 dollars). Ibyo bintu ariko Rudasingwa azi neza ko byabuze gihamya yanditse bisigara ari ibigambo gusa. Rudasingwa yibagirwa ko leta ya FPR yamukatiye imyaka 21 y’igifungo kandi imurenganya, mu gihe Ndagijimana we kiriya kirego atigeze anakiburana mu rukiko.

Théogène Rudasingwa ni umuntu ukomeye mu ruhando rw’amashyaka ya opoziyo nyarwanda, nkaba mbona aho gusohora caterpillar yo gusenya ikiraro abandi banyarwanda barimo kugerageza kubaka ahubwo yakagombye kuzana umusanzu we, nk’umuntu w’inararibonye, wayoboye ishyaka FPR akaba yarabaye n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Kagame, ndetse akaba yarabaye na ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika. Ibitekerezo amaze igihe atanga, haba ku giti cye, haba mu rwego rw’ishyaka ayoboye, Ishakwe, ndetse no mu rwego rwa komisiyo bise Rwanda Truth Commission byose ubona ari byiza, biri mu nzira yo guharanira impinduramatwara izafafasha abanyarwanda kubaka igihugu cy’amata n’ubuki. Ariko ntabwo yabishobora wenyine. Nta n’undi wabishobora wenyine. Twese turakeneranye. Ibi ndabibwira n’abandi bose bibwira ko aribo kamara, bakumva ko batabonetse isoko rya Nyagasambu rishobora kuburizwamo. Tumaze imyaka 26 turi ku ngoyi ya FPR. Ntabwo ari igihe cyo guca intege uhagurutse akagira icyo agerageza gukora. Bariya twavuze bashoboye kuduhuza, bakwiye nibura kubishimirwa. Uwakumva nawe yaduhuza cyangwa agakora byiza kurushaho yabikora. Hari abandi bantu (bakeya) bagerageje nabo kunenga mu buryo ubu n’ubu iriya nama, ahanini bitwaza ngo abayitumije ni bantu ki, bakorera nde, babifitemo izihe nyungu. Hari n’uwagerageje gusobanura ko Charlotte Mukankusi twari kumwe mu nama yari Kayumba Nyamwasa wari wambaye ijipo n’inkweto z’abagore. Ni nk’aho uwo mudamu wagaragaje kenshi ibitekerezo bifite ireme adakwiriye kubahirwa ubwitange bwe n’ibyo bitekerezo bye. Simvuga ko kunenga ibyakozwe n’uburyo byakozwemo ari ikibazo. Bishobora nabyo kuba umuganda mu gihe bikoranywe ubushake bwo gukosora kugirango icyo kiraro kitubakirwa ku butaka bw’ibumba. Ariko ntabwo biruhije kumenya ukunenga agamije kugufasha gukora byiza n’ukunenga agamije kuguca intege burundu.

Mbere yo gusoza ndagirango ko ngire igitekerezo ngeza ku bantu bose bifuza ko abanyarwanda babohorwa kuri iriya ngoyi FPR ibaboheyemo. Twese twabonye uburyo amashyaka avuka n’uburyo ashwanyuka. Twabonye kenshi abantu bafatanye urunana nyuma y’igihe gito cyangwa kirekire bagacirana amarozi. Twabonye ko ibyo bintu aho kubaka umuryango nyarwanda ahubwo birushaho kuwusenya. Ndagirango nsabe abumva bafite ubutumwa n’imishinga bageneye abanyarwanda kuzirikana aya magambo yaririmbwe hambere n’umugabo Sebanani Andereya wahoze adususurutsa muri orchestre Impala :
« kubaka sugusenya nukugereka ibuye ku rindi ». Ntabwo tuzakora politiki yubaka igihugu dukoresha imvugo y’akaminuramuhini. Iyo ni imvugo ukoresha uteganya ko uwo ubwira cyangwa uwo uvuga mutazongera kugira aho muhurira. Imvugo y’akaminuramuhini isenya urugo, isenya amashyaka, isenya igihugu. Abantu bashobora gupfa ibi n’ibi ntabwo ari igitangaza. Ariko ni byiza kuvuga uziga, kuvuga uteganya ko uwo muntu mushwanye uyu munsi ariko wenda ejo muzakenerana. Iki gitekerezo ntanze ndumva ari umusanzu ukomeye mu rwego rwo guharanira ko dushyira hamwe ingufu zacu kugirango tubashe guhangana n’igitugu kiduhejeje ishyanga ari nako cyica, gisenyera, gikenesha, gihoza ku nkeke abasigaye mu gihugu.

Bruxelles, le 11/6/2020

Jean Baptiste Nkuliyingoma