President Kagame yaganiriye n'abikorera

Urugaga rw’abikorera (PSF), kuri uyu wa 8 Ukuboza 2012, rwagiranye ikiganiro na Perezida wa Repubulika gisanzwe kiba mu mpera z’umwaka, muri iki kiganiro cyitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abikorera baturutse mu gihugu hose. Mu biganiro hibanzwe cyane mu gushora imari hagamijwe iterambere muri rusange.

Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka nyakwigendera Madamu INYUMBA Aloisea, abari aha bakaba bagaragaje ko bifatanije n’umuryango we n’abanyarwanda muri rusange mu kababaro ko kubura uwari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi wa PSF, Faustin Mbundu yatangije iki kiganiro agaragaza aho urwego rwabikorera rugeze rwihutisha iterambere mu Rwanda ariko anagaragaza imbogamizi zirimo ubumenyi buke bw’abakozi ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda KANIMBA François, yabwiye abikorera ko ingufu badahwemo gukoresha arizo zituma u Rwanda ruzamuka neza mu iterambere rwirinda gusabiriza;yaboneyeho n’umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika wari umushyitsi mukuru muri iyi gahunda ku ruhare rwe mu guteza imbere no korohereza abikorera.

President Paul Kagame we yatangaje ko abikorera ku giti cyabo aribo bakwiye gushingirwaho mu guhindura imibereho y’abanyarwanda muri rusange, hibanzwe ku kuzamura ubushobozi bw’umuturage wo hasi akagera ku kwifasha we ubwe kurambye.

Paul Kagame yakomeje akangurira abikorera gushyira hamwe bagashaka umuti w’ibibazo muri rusange aho gushaka umuti ku bibazo bya buri muntu ku giti cye. Yatangaje kandi ko ubu urugero u Rwanda rugezeho rwiteza imbere ari rwiza ariko kandi inzira ikiri ndende.

Muri iki kiganiro abikorera bahawe umwanya wo kuganira na Perezida Kagame, abafashe ijambo bagaragaje imbogamizi n’inzitizi mu gukomeza gutera imbere, aha bavuzemo nko gutinda kwishyurwa igihe bakoze amasoko ya Leta kandi bo iyo batinze kurangiza isoko batsindiye bacibwa amande.

Perezida Kagame yabasabye kutitwaza gutinda kwishyurwa ngo nabo batinze services ko ahubwo bakomeza gukora neza ahubwo Leta nayo ikihutisha iyishyurwa ry’abayihaye servisi nziza.

Abikorera bagarutse ku ishoramari mu ngufu zitanga umuriro w’amashanyarazi, bagaragaza ko bihenze cyane kandi nta cyizere kirambye abashoramari baba bafite, bityo bagasaba Leta kuborohereza hashyirwaho uburyo bwihariye kuko ikibazo cy’ingufu giteye inkeke mu nganda; Paul Kagame yabwiye abikorera ko nabo bashobora kwishyira hamwe bakavamo umuti w’iki kibazo bafashijwe n’inzego bireba.

Ibindi bibazo byagarutsweho n’ibibazo by’ubuvuzi abikorera bagaragaza ko bashora imari muri uru rwego nyamara ntibabone abakozi b’abanyarwanda babyize neza bityo kuzana abanyamahanga bikaba bibahenda, Perezida wa Repubulika yabasubije ko ibyo bibazo bijyanye n’ubumenyi budahagije ku isoko ry’umurimo bikwiye kwigwaho kubufatanye bw’impande zombi.

Urugaga rw’abikorera (PSF) rwateguye iki kiganiro mu rwego rwo kungurana ibitekerezo hagamijwe kongera umuvuduko mu iterambere rinyuze mu ishoramari ry’abanyarwanda riteza imbere umuturage wese.

Asoza iki kiganiro President Kagame yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari uburyo bwiza bwo kureba ibiba bigomba gukorwa ngo uru rwego rukomeye mu iterambere ry’igihugu rutere imbere.

UMUSEKE.COM

Mushobora gukurikira ijambo Perezida Kagame yavuze hano>>