Radio Itahuka yaganiriye n’abantu batandukanye ku bitero bya FDLR cyangwa biyitirirwa

    Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro nyarwanda RNC yaganiriye n’abantu batandukanye ku bitero bivugwa ko byagabwe na FDLR mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

    Muri icyo kiganiro umunyamakuru w’iyo Radio yari yatumiye Bwana Théobald Rwaka, wigeze kuba Ministre w’umutekano mu Rwanda hagati ya 2000-2001, Bwana Noble Marara wigeze kuba mu gisirikare cya APR akaba no mu barindaga Perezida Kagame ndetse na Bwana Abdallah Akishuli,nawe wahoze muri FPR inkotanyi ubu akab ari umuyoboke w’ishyaka PDP-Imanzi nawe  yarahamagaye atanga ibitekerezo bye ku buryo abona ibijyanye na FDLR.

    Bwana Noble Marara asa nk’aho ashidikanya ko FDLR yaba yaragabye igitero agasanga bishoboka ko cyaba ari ikinamico cya Leta ya Kigali.

    Bwana Théobald Rwaka, we asanga kuvuga ko FDLR idashobora gutera ari agasuzuguro kuko imaze imyaka 15 irwana kandi ikaba yararwanyijwe n’ibihugu byinshi birimo n’iby’ibihangange ariko igakomeza kubaho

    Bwana Abdallah Akishuli we asanga FDLR yagombye kwerekana umurongo wayo ikegera abandi kugirango intambara yayo ishobore gusobanuka kandi igire icyo igeraho kuko abo irimo urujijo rwinshi.

    Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi