Rwalinda ati:” RNC Ntabwo ari gereza kandi umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashaka

    Nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe.com ivuga ko umwe mu bayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC Nyandwi Célestin yasezeye muri iryo huriro, kandi akabikorera i Kigali aho yari yitabiriye inama ya 10 y’umushyikirano, umwe mu bakoranye nawe  Bwana Benedict Michael Rwarinda yagize icyo amubwira.

    Yagize ati:”Bwana Nyandwi Celestin tukwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo yawe mishyashya kandi tunagushimira ko twakoranye neza, gusa ikintangaje jye nk’umuntu twakoranaga ni uko wambeshye ukambwira ko ugiye kureba abana bawe basubujwe mu Rwanda utabishaka ariko ko bazabagusangisha mu Bugande! Gusa ni ubwo benshi twari tubizi ko uzajya mu Rwanda nk’uko nawe ubwawe wabitwibwiriraga kuva igihe maneko Didier Rutembesa aguhaye passport, uzi neza ko nakubwiye ko kujya mu Rwanda ari uburenganzira bwawe busesuye kandi ko na Rwanda National Congress itigeze ibikubuza.

    Gusezera mu Ihuriro si wowe wa mbere ubikoze ahubwo uburyo wabikozemo nibwo bugaragaza ko impamvu utanga atari zo aho ugira uti “ni impamvu bwite” ariko nyuma ukazisobanura aho ugira uti “muri RNC yarakubeshye none umenye ukuri” ibyo si ikibazo na mba. Rwose wikomeza kubeshya ahubwo vuga ko Passport baguhaye ariyo ikujyanye ureke amateshwa no gusebanya.

    Ubu se mu cyumweru kimwe umaze mu RWANDA ibya democracy wabibonye he? Wakoze ubuhe bushakashatsi? Wasuye he na nde? Wabonye ukuhe kwiyamamaza, wagiye mu yahe matora? Wasomye irihe tegeko cyangwa wasesenguye irihe? Rwose uranzi neza ntitubeshyane ariko wiba igikoresho bigeze aha kuko buriya Retembesa yagushenye washwanyaguritse ku buryo bizakugora kwisanasana igihe amareshya mugeni azaba yashize noneho ukamenya ko utarusha Dr Himbara, Andrew Muganwa, Tribert Rujugiro n’abandi benshi kumenya imikorere ya FPR n’ukuntu Yagiye ibagirira nabi kandi barayikoreye nkanswe wowe waraye uje!

    Nongere nkwibutse ko RNC atari gereza ko bitakagombye kugutera ipfunwe kuyivamo neza habona utarinze kugenda uharabika ndetse ukwirakwiza ibihuha! Ibaruwa yawe isezera uziko nta minsi ibiri ishize uyanditse kandi icyemezo cyo kuva muri RNC waragifashe mu mezi arenga abiri ashize. Ahubwo bakaba bayikwandikiye ugeze i Kigali! Rwose iheshe icyubahiro maze ukore kigabo kuko ni uburenganzira bwawe kuba mu mutwe wa politike wihitiyemo.

    Ubwo tuzabonana ugarutse muvandimwe twe urabizi ko waba muri RNC cyangwa utayirimo bidatuma tuba abanzi tuzahora tuganira dusabana kandi dusangira nkuko byari bisanzwe turakwiteguye ngo uze utwigishe iyo demokarasi nshya wungukiye mu mushyikirano!”

    Ubwanditsi

    Comments are closed.