Rwanda Day 2016 – Nyiramongi yihimuye kuri Kagame mu ruhame

Benshi babonaga ko Yohanita Nyiramongi na Pahulo Kagame bagerageje gusana ibishobora gusanwa ubwo Nyiramongi yitabiraga inama y’urubyiruko rwo mu itorero. Byaje gusa nk’ibitanze icyizere kuri uwo muryango ubwo bose bahuriraga muri America ndetse Nyiramongi akitabira inama zinyuranye zahuzaga abagore b’abakuru b’ibihugu.

Byaje noneho gutanga icyizere gisesuye ubwo yagaragaraga muri Rwanda Cultural Day i San Francisco yicaranye na Kagame aseka urumenesha bimwe bamwe bise ibirenze ibikenewe. Hari benshi bari batangiye kwibwira ko ibyo kwa Pahulo Kagame bisubiye mu buryo, ababakunda barishima, ababanga barijima.

Pahulo Kagame yaje kuba kidobya

Ku buryo butunguranye Kagame yasohotse mu nama yiruka nk’uhunga ariko byagaragaraga ko ananiwe. Mu bisanzwe byari byiza ko umugore amuherekeza akanamubikira. Si ko byagenze ahubwo Nyiramongi yasigaye mu gitaramo hamwe n’abitabiriye Rwanda Day.

Byaragaragaraga ko asa nk’ukonje dore ko n’abanyarwanda baba bamuryanira inzara ngo yarabyaye kandi na bo bahetse kandi ngo se w’umwana amenywa na nyina! Na bo wasanga bahetse abo babyaranye na babyara babo bakitirirwa abo bashakanye.

Igitaramo rero cyaje gutangizwa na Diane Teta waririmbye « Sindagira unsange dusabane nka kera utarasuhuka », ageze kuri « nkandagara nkagandurwa n’abagenzi» Nyiramongi waririmbanaga nawe agwa mu kantu, ahengeka umusaya n’agahinda kenshi, ariko ariyumanganya birakomeza.

Indirimbo ikirangira yahise ahobera Teta, barekuranye Teta atangira indi ndirimbo yahise ahagarika kuko Nyiramongi yahise amuhamagara akamubwira indi aririmba ari yo « NDAJE » atangira agira ati mwegerane mbabwire.

Yararirmbye yerekana uko abana b’u Rwanda bakurikiranye umwe akaba impamvu yo gutana. Ati « bene Kanyarwanda turi umwe nimureke kwitana rubanda ». Uwabyumvise yahise yumva ko ikibazo ari Kagame wihaye kuvangura abana nk’uwabuze ikibatunga, umwe akamuvana mu bandi akamwiruranana na nyina maze mushiki wabo akabakurikira.

By’umwihariko indirimbo ica umugani Kagame aho igira iti « data yajyaga ambwira ko umwana wariye atinda kwiba, ko urwatubyaye ntacyo rutwima, uyu mururumba ntukaturange » ati icyo dupfana kiruta icyo dupfa.

 

 

Abari aho bose bazi ibyabereye kwa Kagame bose wabonaga bakonje cyane cyane ko indirimbo yari yasabwe na Nyiramongi. Abaje muri Rwanda Day bose batashye bumvise neza ko atari Nyiramongi wikuye mu rugo ko ahubwo yirukanywe, asa n’ubwira umugabo we ati wakuye umururumba wa gitindi aho tukabaho ko umwana yavutse kandi yakuze ko nta kigihindutse ! Tubure igihugu twikondeye kubera uburangare koko ! Bishobora rero kuzagorana kuko urugendo rwo kwa Pahulo Kagame mu rugo rushobora kuba rurerure

Kassim Bugingo