Rwanda: Ishyaka Green Party Rizahatana mu Matora Y’Abadepite

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryemeje urutonde rw’agateganyo rw’abarwanashyaka baryo bazarihagararira mu matora y’abadepite azaba mu kwezi kwa Cyenda.

Mu nama Nkuru y’ishyaka ku rwego rw’igihugu, iri shyaka ryanagaragaje Porogaramu politiki nshya ikubiyemo zimwe mu ngingo rivuga ko zinenga ishyaka riri ku butegetsi.

Icy’ibanze mu byagombaga gukorwa hari ukwemeza porogramu politiki nshya y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu nama nkuru yahuje abarwanashyaka baryo kuri uyu wa Gatandatu yabereye I Kigali.

Ni Programu ishayaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ribona ko ibiyikubiyemo byagombye kugira impinduka ku byo bavuga biriho.

Muri iyi nama ni na ho ishyaka ryemereje urutonde rw’agateganyo rw’abazaserukira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganyijwe mu minsi itaha.

Ni urutonde rw’abantu 55 kandi barasabwa urutonde rw’abantu 80. Iri shyaka riratangaza ko imyanya isigaye izaharirwa abarwanashyaka b’abagore ku buryo itariki ntarengwa rizaba ryujuje ibisabwa.

Ku rutonde rw’ibyo bavuga byagombye guhinduka nk’uko bigaragazwa n’ ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije byiganjemo ibibazo by’imisoro bavuga ko ihanitse ku banyarwanda,ibibazo by’ubutabera, ibya Demokarasi , ibibazo bishingiye kuri politiki y’imiturire n’ibindi. Ni ibibazo n’ubusanzwe mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka ushize wa 2017 bwana Frank Habineza wari urihagarariye yagarukagaho.

Kuri iyi nshuro Bwana Frank Habineza aravuga ko imikorere y’inteko ishinga amategeko na yo yagombye guhinduka kuko ngo nko ku kibazo cy’abanyereza umutungo wa Leta ntibagombye kubazwa n’inteko ngo birangire bityo.

Habineza kandi akavuga ko no mu bucuruzi leta itagombye kubera intambamyi ba rwiyemezamirimo. Aravuga ko leta yagombye kutinjira mu bucuruzi ahubwo yareka bugakorwa nab a Rwiyemezamirimo na bo bagatera imbere.

Iri shyaka ritangaje ko rigiye guhatana mu matora y’abadepite mu gihe mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka bwana Habineza wariserukiye yagize amajwi 0.78 ku ijana. Umukuru w’iri shyaka arakomeza kubiha icyizere akavuga ko ku mwanya w’umukuru w’igihugu wari umwe naho ku myanya y’abadepite yo ngo ni myinshi.

Na magingo aya abagize ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda bongeye gutora bwana Habineza ku mwanya wa Prezida w’ishyaka

Iri shyaka rigaragaje urutonde rw’agateganyo mu gihe kandi ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi na ryo kugeza ubu mu turere hirya no hino mu gihugu hamaze kumenyekana abazarihagararira.

Biteganyijwe ko hagati mu kwezi kwa karindwi ari bwo Komisiyo y’amatora izarangiza kwakira kandidature z’abashaka kwiyamamariza umwanya w’ubudepite. Amatora nayo ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda.

VOA