RWANDA : KURI MINISTRI MUSHIKIWABO, NGO MU RWANDA HARI ABAROZI (KAZI) N’ ABAMIKAZI.

Abatumirwa:

1. Marie Claire Mukamugema

2. Valentine Uwera

3. Eugène Shimamungu

4. Padri Thomas Nahimana.

Hirya hino ngo mwameze urumeza mwumvise amagambo Ministri Mushikiwabo yavuze ku banyarwandakazi : Abamikazi,abarozi.

Uyu mubyeyi Mushikiwabo Louise, ni Ministri w’ ububanyi n’amahanga, ngo akaba n’umuvugizi wa gouvernement y’u Rwanda. Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo hanze TV5, RFI na le Monde, ikiganiro cyabereye i Kigali mu Rwanda kuya 29/10/2017, dore ibyo mwatujejeho : Ngo ni nde watumye Ministri Mushikiwabo gutuka abanyarwandakazi ?

Muti ese Ministri Mushikiwabo yaba afite uburenganzira n’ububasha bwo gutuka abanyarwandakazi ? Ubundi ngo hari umwamikazi utukana ?

Ngo nyuma y’ibigarasha,haje abarozi cg abarozikazi ? Ngo bibaye aka wa mugani w’umunyarwanda ko ukwanga akwita umurozi ?

Ngo koko se Ministri Mushikiwabo aremeza ko mu bagore bo m u Rwanda harimo n’abarozikazi?

Ngo ni uko nyine ministri adatorwa n’abaturage, ngo hagombaga ibitebo byinshi by’amabaruwa ashyigikira nk’uko byagenze kuri Prezida Kagame. Bamwe muti wenda iyo mvugo irasanzwe muri diplomatie, abandi muti dukeneye ibisobanuro, benshi muti nasabe imbabazi. Mbega nimwiyumvire namwe aba babyeyi, barimo n’uri mu kigero kimwe na Diane Rwigara .

Twagerageje kubaza impuguke mu ndimi, ngo adusobanurire iby’ayo magambo mu kinyarwanda no mu muco nyarwanda ; twabahamagariye Bwana Shimamugu Eugène,inzobere mu rulimi rw’igifaransa n’ikinyarwanda. Twanabatumirije Padiri Nahimana Thomas, umupadiri n’umunyapolitiki, ngo atubwire niba iryo ari iterambere muri politiki, aho umunyapolitiki akoresha ijambo sorcière, umurozikazi, avuga abaturage arangaje imbere.

Ikondera libre, 03/11/2017.