Rwanda reka gukomeza gusubiza Yezu ku musaraba!

Muvandimwe untumikire, umbwirire RPF n’abambari bayo uti: Kuva muri 1994, iyo muyobora abaturarwanda neza wenda mukihorera (n’ubwo atari byiza) nibura imyaka 2, 3, 5 nishaka ibe myinshi igere ku 10 maze mukunamura icumu, mugahumuriza rubanda, mugashyingura imibiri yose mu cyubahiro, mugatera iteka rihuza bose, inkota mukazisubiza mu twubati n’imyambi igasubizwa mu ntagara, ndakurahiye ibyo muririmba mwibeshya ko ngo byagezweho byose byari kuzabaho ubuziraherezo, impunzi zigatahuka, inyana zigasubira mu ruhongore, naho imbyeyi zose zikavumera!

Izuba naryo ryari kongera kurasira u Rwanda n’Imana ikongera kujya yirirwa ahandi ariko igatahukira mu Rwagasabo!

Ntabwo aritwe mubeshya iyo muririmba ibinyoma byo kubeshya amahanga atazi inshoberamahanga zanyu, nimwe mwibeshya!

Kuvuga ko mwahagaritse Genocide yakorewe abatutsi, mwarangiza mukaba ari mwe mumarira kw’icumu imponoke zayo??? Benicyo kinyoma kiranyagisha, kandi ntaho kizabageza!!

Mbibarize:Makuza, Mucyo, Rwigara, Kizito…. n’abandi ntarondoye barenga ibihumbi n’ibihumbagiza mbese izo mponoke za Genocide nazo zishwe n’interahamwe za Habyara Cyangwa FAR yasizwe ibara ku maherere??

Harya ugutsinda kwanyu kwabaye kubaka imiturirwa i Kigali hejuru y’amaraso y’abantu? Hejuru y’ubusahuzi bwa Congo n’amaraso y’aba congoman?? Mukayiryamamo rero mugasinzira ubundi mukaririmba Rwanda rwiza…..Mbega ubupfu Mbega ubupfapfa!!

Ntimutinya Imana ntimwubaha ikiremwamuntu, namwe ngo mwaratsinze ntimugasekwe!!

Umva nimureke tubabwize ukuri ko mu kwibuka abo bacu bose bitahiye, RPF tuyibwire tuti:

-Vous avez manque le virement! Mwahushije ikoni murikata nabi muragwa muhitana ibyanyu n’abanyu na n’ubu mukomeje kwikora mu nda!

Mwitaye kw’irari ry’iby’isi iby’ijuru mubita kure, mwibeshya ko mwene muntu yaremewe kuba kw’isi gusa, agategeka, akica, akicara kuri high table ,akarya, akanywa, akinezeza, yarangiza akipfira buheriheri!

-Mwibagiwe ko no hirya y’imva hari ubugingo kandi buzahoraho iteka!

-Mwirengagiza ko kugira ngo ubwinjiremo ubwo buzima bw’ijuru, ugomba kubazwa ibyo wakoreye muri iyi si!

Mbese muzinjizwamo n’ikinyoma? Ubusambo se? Kwikubira no kwikanyiza? Oya! Ibyo ntibirimo…

Igisigaye ni ukuva mu zuba abambari b’ubumwe, n’ubwiyunge nyabwo!

Tuzamuye dushikamye umurage twasigiwe na Mutagatifu Kizito Mihigo wa Kibeho kuko yatsinze ikibi mu kogeza ubutumwa bwa Nyina wa Jambo uko yabuduhaye nta na kimwe akuyemo, yemera gutanga ikiguzi cy’amaraso ye nka Yezu Kristu ku musaraba, arenga ubwoko, yamagana ubwikanyize, ubwironde n’ubwibone, yunga abanyarwanda bo mu ngeri zose, mu moko yose, mu turere twose, maze atsinda ububisha bwa RPF nta mbunda akoresheje

Uyu niwe mutabazi w’abanyarwanda babyanga babikunda, ijuru riratabaye kandi intero yacu twese n’inyikirizo ni Kizito Mihigo inuma y’amahoro ntiyapfuye ahubwo yarushijeho kubaho neza no kutujya imbere birenze mbere!

Intambara ya Roho yashoje kurako gatsiko k’abicanyi kakomeje guhekura abanyarwanda kuva 1990 kugeza magingo aya, ibyako byashyizweho iherezo!

It’s a matter of time kandi abizera Imana twese tuzi neza ko iri ku ruhande rwa Kizito na rubanda rugufi twese abemera nta buryarya!

Mugire amahoro kandi musabire abicanyi bose bicuze ibyaha byabo ritararenga naho ubundi akabo kashobotse 🙏🏾

Mutagatifu Kizito Mihigo ukomeze usabire u Rwanda n’abanyarwanda kubohoka no kwiyunga nyabyo 🙏🏾

Christine Mukama.