Rwanda:Umugore yashwanye n’umupfumu bituma abyara igisimba!

    Elisabeth Mushimiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.

    Mushimiyimana wo mu murenge wa Nyakiriba, avuga ko inkomoko yo kubyara icyo kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yaratwite nkuko abisobanura.

    Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.

    Agira ati: “Nyuma yo kubona ko inda ntwita zivamo nagerageje gushaka igisubizo ngikuye m’ubuvuzi bwa Kinyarwanda, ngana umuganga gakondo witwa Mahirane wampaye umuti wa Kinyarwanda.

    Nyuma naje kugirana ibibazo nawe ambwira ko ngo ndyamana n’imbwa aho kugira ngo ndyamane n’abagabo, none sinzigera mbyara umwana muzima, ahubwo nzabyara imbwa.”

    Mushimiyimana akomeza avuga ko ayo magambo yamukoze ku mutima ahitamo kumurega mu nzego zibanze. Uwo muvuzi kwemera amakosa, avuga ko yabivuze yasinze yemera gucibwa amande twumva ko ibintu birangiye.

    Mu masaha ya saa cyenda z’ijoro nibwo yabyariraga m’urugo inda igihe kitageze, kuko yarazi ko igize amezi umunani abamufashije kubyara bamubwiye ko yabyaye igisimba.

    Bahise bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Karambo hamwe n’icyo abyaye cyahise cyitaba Imana.

    Mushimiyimana yarasanzwe afite umugabo n’umwana umwe, n’ubwo izindi nda zigiye zivamo. Kubwe ahakana ko atigeze aryamana n’imbwa uretse umugabo n’ubwo adashobora kuvuga icyatumye uyu muganga gakondo amubwira ko arymana n’imbwa, ndetse no kumubaza icyo yapfuye na muganga wa gakondo ntakivuga.

    Sylidio Sebuharara

    Source:Kigali Today

    Comments are closed.