“Rwose mu Rwanda niviriyeyo; abanyarwanda barashonje, barakennye, baraboshye, ni abo gutabarwa; n’aho ababyeyi banjye bari batuye hubastwe isoko” HABIMANA BONAVENTURE, (PPR IMENA).

    Habimana uvuye mu Rwanda yaradaze. Aravuga ko mu Rwanda ari ah’umugabo hagasiba undi, aho ikiro cy’ibirayi iwabo ku isoko ryo ku ikora kigura 190 FRW, mu gihe umwarimu ahembwa gusa 28€ mu kwezi.
    Habimana Bonaventure wo mu ishyaka PPR IMENA, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, avuye mu Rwanda.

    Aremeza ko mu Rwanda hari ibibazo bikaze cyane cyane bijyanye n’ubukungu, politiki n’imibereho y’abaturage.

    Yasanze umuti w’u Rwanda uri mu mashyaka atavuga rumwe na FPR, asaba ko yakwishyira hamwe kugirango bagire ingufu zo guhindura ubutegetsi; ati bitabaye ibyo abantu bakwirira bakarya bakaryama ahasigaye bakiringira Imana n’ubwo n’Imana nayo ifashwa.
    Inzara, ubukene, ubwoba bukomeje kugira abanyarwanda ibikange n’imfungwa. Mu minsi 10 gusa yahamaze, ibyo yabonye ni byinshi,kandi si byose. Hari ibibabaje n’ibiteye impungenge, ariko ntiyashoboye kubivuga kuko ngo byafata imitaga bigasingira indi.Nk’ibikorerwa ku rwibutso rwa génocide Habimana yita urwibutso rw’amarorerwa yakorewe abanyarwanda, ngo aho abana bato cyane bagenda basimburanwa buri munsi bigishwa amateka ya génocide nk’uko ubutegetsi bwa FPR bubyifuza.
    Umunsi yasuye urwo rwibutso, ngo yavuyemo asa n’uwahahamutse, dore ko ngo hari n’amazina y’abantu batanu ngo bateye inkunga radio RTLM barimo na mukuru we nyakwigendera Yozefu Nzirorera.
    Icyo Habimana avuga giteye ubwoba, ngo ni uko abanyarwanda bafite ubwoba, nta bwisanzure buhari, ngo kuko n’iyo muri babili gusa, n’iyo muri mu modoka ye, umunyarwanda aba ashaka buri gihe kukongorera.
    Naho ibyo kwandikisha ishyaka, ngo ni ukubyitondera kuko iyo udafite ubushobozi bwo gukora ibijyanye n’ishyaka, ushobora guhita ugwa mu kwaha kwa FPR kugirango igutunge nyine.
    Irya mukuru iyo rizindutse, riba rigiye kureba.