U Rwanda ruhagarikiwe imfashanyo mu ntangiriro y’umwaka w’ingengo y’imari mu gihe rwari rwongereye iyo ngengo y’imari

Mu minsi ishize u Rwanda rwatangaje ingengo y’imari y’umwaka 2012-2013 bikaba byaragaragaye ko igice kitari gito cy’iyo ngengo y’imari cyagombaga kuva mu nkunga yagombaga kuva mu mahanga aho bisanzwe bizwi ko ibihugu by’Iburayi byiharira igice kinini cy’iyo nkunga. Ibyo bihugu ni nk’Ubwongereza, Ubuholandi, Suwedi, Ububiligi hamwe n’Ubudage. Ibyo bikaba aribyo bihugu byatangaga imfashanyo ifatika mu Rwanda ariko Ubufaransa bwo bwari butaragaragaza uruhare runini muri iyo nkunga nyuma yo gusubukura umubano wabwo n’u Rwanda bigaragara ko uhora urimo ibibazo.

Muri ibi bihugu byatangaga akayabo k’amafaranga mu Rwanda, ubu ikitaratangaza ko gihagaritse iyo mfashanyo ni Ububiligi n’Ubufaransa. Nyamara ku Bufaransa bwo twababwiye ko kugeza magingo aya iby’imfashanyo bisa n’ibigiteye urujijo kuko nta buryo bufatika iki gihugu cyerekanye bwo gufasha u Rwanda. Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nacyo cyatangaje ko gihagaritse inkunga ya gisirikari cyahaga u Rwanda ndetse kinongeraho ko Kagame ashobora gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga. Igihugu cya Kanada kikaba nacyo cyaratangaje mu minsi yashize ariko mbere y’uko ibibazo bya Kongo byubura, ko u Rwanda rutakibarirwa mu bihugu kigenera imfashanyo. Ababikurikirana bemeza ko impamvu ari uko Kanada itashoboraga gukomeza gutanga amafaranga yayo mu gihugu bigaragara neza ko kiniga ubwisanzure bwa politiki n’itangwa ry’ibitekerezo. Kagame akaba ahora avuga mu madisikuru ko u Rwanda rutagomba guhora ruteze amaboko ak’imuhana.

Iri hagarika ry’imfashanyo kandi rije mu gihe taliki 14 Nyakanga 2012, u Rwanda rwasohoye imishahara mishya y’abakozi bo mu nzego nkuru za leta na za minisiteri, abo mu bigo bya leta, muri za komisiyo, muri za kaminuza no mu mashuri makuru ya leta n’afashwa na leta ndetse n’abo mu mavuriro n’ibigo nderabuzima. Tukaba twarabagejejeho mu nshamake uko iyo mishahara mishya iteye ariko tunagaragaza impungenge z’uko ayo mafaranga ashobora kutazaboneka.

Iri hagarikwa ry’imfashanyo kandi rikaba ryahangayikishije cyane leta ya Kigali yabanje kwihagararaho ikemeza ko amadorari ibihumbi 200 yahagaritswe n’abanyamerika ari ubusa kuri yo ariko yibagirwa ko ibihugu byinshi biyiha imfashanyo hafi ya byose bikorera hamwe. Ubu noneho ikibazo kikaba cyabaye insobe ku buryo u Rwanda ngo rushobora kuzagira ingorane zo kubonera abakozi bose imishahara yabo y’ukwezi kwa Nyakanga 2012 dore ko ari nako kwezi kwa mbere kujyanye n’intangiriro y’ingengo y’imari ya 2012-2013. Ngo n’iyo yaboneka kandi ngo byagorana kubona ay’amezi akurikiyeho. Abazi ibya politiki bemeza ko Kagame ashobora kuba asigaranye amahirwe make cyane yo kuguma ku butegetsi dore ko amakuru amwe anavuga ko yari yarahawe  na Amerika igihe cyo kwitegura kuva ku butegetsi ndetse anemererwa ubuhungiro muri Amerika hamwe n’umuryango we ariko icyo gihe kigeze yavuniye ibiti mu matwi ahubwo ahiramo kwigira muri Kongo none nabyo ntibimuhiriye. Ababikurikiranira hafi banemeza ko Kagame asigaranye amahirwe amwe gusa yo kwisunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ariko nanone iyi nzira ngo iragoye cyane kuko ngo amazi ashobora kuba yararenze inkombe dore ko bamwe yabishe abandi akabafunga.

Kuba Kagame aho yambariye inkindi ahambarira ibicocero ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwe abantu babuhaze baba abanyamahanga baba n’abanyarwanda ubwabo dore ko ubu ngo abenshi bahura bakabwirana felicitation bishatse kuvuga ko bishimiye ko umunyagitugu agenda ashiramo imbaraga bityo ngo na we ntazongera kubona imbaraga zo kubarimbura nk’uko yari asanzwe abigenza.

Burya koko ngo uguhiga ubutwari muratabarana kandi ngo akagabo gahimba akandi kataraza.

Umusomyi wa RLP

Nyagatare/Muburasirazuba

Source: Rwanda in Liberation Process

6 COMMENTS

  1. Icyateye umwaku u Rwanda ni ukwikunda kw’abayobozi bakuru, uzi imishahara bari barigeneye ukagira ngo bazayikuru munsi y’urugo rwabo? Ikindi abarimu bibagiwe biri mu bintu byababaje Imana none irashaka gucisha bugufi abayobozi bacu bigize intakoreka n’ibisambo k’umugaragaro! Nanjye sinzasigara ariko reka baduhane turi intumva, twanze guhanwa twigira igihangange muri aka karere ukagira ngo twe twavukanye imbuto, noneho se tuzongera kuvukana iki ko amasaka bayaciye? Tuzajya tuvukana ibigori, hahaha!

  2. Nyuma yo gusoma inkuru mwanditse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muvuga no ku nkunga ibihugu bimwe na bimwe byahagarikiye u Rwanda ku mpamvu zidafatika zituruka kuri M23, ndifuza kubabwira ko ibyo muvuga bigaragaza icyo muri cyo, icyo mwifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda. nta munyarwanda w’ukuri cg ukunda igihugu cye ukwiye kwishimira ko cyahura n’ibibazo, ko gisubira inyuma n’ibindi bibi byinshi mu kanasebya H.E, ndabagira inama yo kwisubiraho mu kava ibuzimu mukajya ibumuntu mu gakunda Igihugu cyanyu, Abayobozi bacyo,mukacyifuriza gutera imbere kuko ikibi cyose cya kibaho namwe kizabagiraho ingaruka. ndagira ngo kandi mbamenyeshe ko atari ubwambere ibyemezo nki bifatwa nyuma basanga baribeshye bikavanwaho.

  3. Mube mwitonze bavandi!aho igihugu cyacu cyavuye niho habi, ibindi byose byaza uku byaza bisa kose ntakizabuza igihugu nk’urwanda kugera kucyerekezo rwihaye!mube muretse gucika ururondogoro,igihugu cyacu gifite umugisha udashidikanywaho. Murakoze.

  4. Uwo muntu uvuga ko ngo ari mu burasirazuba ari gutanga igitekerezo cye ndetse n ibyifuzo bye. Ariko ikigaragara ni uko amakuru ayakurikira nkuko ashaka kubibona. Ndahera ku kibazo cy uko Amerika yaba ngo yaravuze ko izakurikira President Kagame. Ibiro bya Ministeri w ububanyi ni amahanga yagaragaje ko ibyanditswe kuri Stephen Happ ataribyo. Ikindi ni uko ubuyobozi bwa ICC ntabwo bwatangaje ko muri gahunda yayo, nta gukirikirana President Kagame cyane cyane ko u Rwanda rutanashizeho umukono ku masezerano ashiraho ICC. Muri make, numvaga ko abantu bakwiye gukora analyse ishingiye ku kuri. Twabonye kureka kwitiranya ibyo twifuza, ndetse n ibiriho

  5. Ukuri ngo gukunda u Rwanda niba abyita gukunda abajura nabicanyi nka Kagame reka tukyange kandi niba kwamagana abajura nka Kagame nagatsiko ke kamabandi kigabije igihugu kakagihindura ikigo cyinini cyimbohe aboheramo abanya Rwanda bakaba bagorerwa ikyaha kyo kuvuga ukuri babatoza kutakuvuga turabyanze twivuye inyuma.

  6. Icya mbere, “Iyakaremye niyo ikamena”. Imana itunga abantu bafashwa ni nayo ibatunga badafashwa. Badufasha, batadufasha, ku bushake bw’Imana tuzabaho. Ntihuriho kuko amahanga abishaka, turiho kuko Imana ibishaka. Ibindi ni amashengo! Icya kabiri, burya iyo umuntu ari mu bibazo, agira ubwenge yashoboraga kutagira iyo atagira ibyo bibazo. Icya gatatu, Perezida Kagame ni umuyobozi ugerageza gukorera mu nyungu rusange. Azi gukemura ibibazo. Ibimenyetso bibyerekana birahari kdi ni byinshi. Icya kane, Mwirinde umutima w’ubugome: ntacyo umura!

Comments are closed.