U Rwanda Rwakajije Ibihano ku Barenga ku Mabwirizwa ya COVID-19

Ifoto ya bamwe mu barajwe muri stade kubera kudakurikiza amabwirizwa yo gukumira COVID-19
Ifoto ya bamwe mu barajwe muri stade kubera kudakurikiza amabwirizwa yo gukumira COVID-19

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu Rwanda yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu mujyi wa Kigali, ndetse inateganya ibihano ku barenga kuri ayo mabwiriza.

Itangazo ryasohowe n’umugi wa Kigali, ryagaragayemo ingingo zigeze kuri 20, zigendanye n’ibihano bizajya bihabwa utubahirizaaya amabwiriza. Abaturage bavuganye n’Ijwi ry’Amerika babifashe nk’aho bategetswe gukorera leta.

Mu zagarutsweho n’abatari bake, n’izigendanye n’ibihano bihabwa umuntu utambaye agapfukamunwa, urenza amasaha yo gutaha yashyizweho yasa moya za n’ijorono kutubahiriza intera igomba gusigara hagati y’umuntu n’undi.

Umujyi wa Kigali usobanura ko umuntu uzanyuranya n’aya mabwiriza, azacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10,000. Bamwe mu baturage bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bemeje ko ibi bihano bije gusubiza inyuma ba rubanda rugufi n’ubundi bari basanzwe bugarijwe n’imibereho mibi muri ibi bihe bya Covid-19.

Muri aya mabwiriza hari imirimo imwe yari isanzwe ifasha ab’amikoro make ubu itacyemewe, nko gutwara abantu ku igare. Umujyi wa Kigali ugaragaza ko uzafatwa ahetse umuntu ku igare azacibwa amande y’ibihumbi 3,000, utwawe nawe azajya acibwa 2,000 kandi bose bashyirwe ahantu habugenewe mu gihe cy’amasaha 24, bahabwa inyigisho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, igare naryo rifungwe iminsi irindwi.

Abari basanzwe batunzwe n’uyu murimo, cyane cyane abayakoresha mu nkengero z’umujyi wa Kigali bemeza ko inzara itazaborohera. Nubwo hari abaturage bakomeje kuvuga ko ibihano byashyizweho n’umujyi wa Kigali bitoroshye, umuyobozi wa njyanama y’umujyi wa Kigali Didace Kayihura yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibi bihano biri muri gahunda yo guca intege abakomeje gusuzugura iki cyorezo.

Aya mabwiriza asaba abatuye mu mujyi wa Kigali kwiga kwishyura bakoresheje ikorana buhanga,utazabyubahiriza agacibwa amande y’ibihumbi 25, kandi agafungirwa ibikorwa bye by’ubucuruzi. Muri aya mabwiriza hari ahagaragara amande aremereye kuva ku 150,000 ndetse na miliyoni.

Urugero ni nkaho bivugwa ko ikigo kizajya kirenza umubare w’abakozi bagenwe gukorera mu kazi nk’uko byagenwe n’amabwiriza ya guverinoma, kizajya gicibwa amafaranga 150,000 kinahagarikirwe ibikorwa kugeza hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

Gutoroka ahagenewe kwita ku banduye Covid-19 cyangwa ahasuzumirwa abayiketsweho, bizajya bihanishwa ihazabu y’ibihumbi 100 ku watorotse, ndetse 100,000 ku wamwakiriye.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abatubahiriza ingamba zashyizweho ku hantu hakorerwa ubwubatsi, nyir’igikorwa azajya yishyura amafaranga guhera ku 100,000 Kugeza kuri miliyoni, kandi ubwubatsi bwe buhagarikwe mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

Umujyi wa Kigali usaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, kugira ngo batazagerwaho n’ibihano biteganyijwe muri aya mabwiriza, kuko abazashyirwa mu kato kubera amakosa bafatiwemo, bazajya biyishyurira ikiguzi cy’ibyabatanzweho byose.