Ubuhamya bwa Mukotanyi

Muri ubu buhamya, Mukotanyi aratubwira uburyo igisirikare cya FPR Inkotanyi cyakoze ubwicanyi bw’indengakamere mu nkambi y’impunzi ya ya Mugunga (Ex Zaire) aho bategetswe kurasa no kwica impunzi zari muri izo nkambi.

Muri iki kiganiro Ribara Uwariraye, igice cya 2 cy’ubuhamya bwa MUKOTANYI arakomeza atubwira amabi bamwe mu basirikare ba FPR Inkotanyi bakoreye abari mu nkambi z’impunzi muri Congo

Muri iki gice cya gatatu cy’ubuhamya bwa Mukotanyi, aratubwira nyuma yo gusenya inkambi z’impunzi zo mu cyahoze ari Zaire ko bagarutse mu Rwanda, nabwo bakomeza ibikorwa byo kwica abantu mu mugi wa Kigali n’ahandi.

Ubu ni ubuhamya bwa Mukotanyi (Iri zina ryarahinduwe kubera impamvu z’umutekano). Muri iki gice cya kane(4), arakomeza atubwira bumwe mu bwicanye we na bagenzi be bakoreye mu bice bya Nyamirambo na Kivugiza. Ntuzacikwe n’ibindi bice by’ubu buhamya mu kiganiro Ribara Uwariraye.