UBURUNDI BWIKUKIYE (Bwigenga), CNDD-FDD YIRINZE KUGWA MU MAKOSA YO MU GIHE CYASHIZE

Yanditswe na Valentin Akayezu

Mu mwaka wa 2005, Ubwo CNDD-FDD yashyikirizwaga inkoni y’ubutegetsi mu muhango w’irahira rya Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Paul Kagame ari mu bawitabiriye. Hano sindi butinde kubyaranze imibanire ya CNDD-FDD na FPR Inkotanyi yakanyujijeho bigatinda ariko bikarangira ayo mashyaka yombi ubu arebana ay’ingwe kuko bigoye kubana n’Inkotanyi ngo uzizere ko bizarama!!

Igitumye negura intoki nkadodagira uru rupapuro rwitwa murandasi, ni uko twari twaramenyereye ibidasanzwe mu ngendo Paul Kagame yagiriraga mu Burundi. Utabizi ashobora kwibwira ko ari ibisanzwe, ariko PK yasuye Uburundi inshuro zigera kuri enye.

Bwa mbere yitabiriye irahira rya Nkurunziza mu 2005, bwa kabiri ni mu 2007 agirira uruzinduko rw’iminsi ibiri i Bujumbura, bwa gatatu yabonaniye na Nkurunziza mu rugo rwe i Ngozi, bwa kane ari nabwo yaherukaga ni mu 2015 ubwo yabonanaga na Nkurunziza ku mupaka w’Akanyaru. Muri izo ngendo zose, Kagame yakoreshaga amayira y”ubutaka ntiyigeze akoresha ikirere. Ese kuberi iki?

Abari i Bujumbura mu 2007, bavuga ko Kagame akora urwo rugendo yinjiranyeyo ibihumbagiza by’abasirikare ndetse bigera n’aho aribo bagenzuraga umujyi wa Bujumbura wose kandi bonyine, kuko bari batse intwaro igipolisi n’igisirikare by’Uburundi. Abazi uburyo ingendo za President Georges Bush cyangwa Ministri w’Intebe Benyamini Netantahu zagenze ubwo basuraga u Rwanda, bagafata Kigali uko yakabaye ikagenzurwa gusa n’abasirikari babaga babaherekeje, RDF na polisi y’u Rwanda bikamburwa intwaro zabo, niko Kagame yabigenje icyo gihe yasuye Uburundi. Ariko igitangaje muri byo, ni uko icyakabiri cyabo basirikare ba RDF cyari cyaherekeje Kagame i Bujumbura, cyahasigaye, ari nabo bateje akaduruvayo gakomeye mu 2015, ku buryo byagoye ubutegetsi bwa CNDD-FDD guhangana n’imirwanire yari imaze imyaka n’imyaka itegurwa yo mu mujyi wa Bujumbura hagamijwe kuyirukana k’ubutegetsi.

Kuba rero Kagame yagiye i Bujumbura akoresheje rutemikirere, njye mbibonamo kuba Abarundi barahumutse batagipfa kumenerwamo uko buri wese yiboneye. Aha navuga ko igitangaje, Pierre Nkurunziza nawe wasuye u Rwanda akoresheje iy’ubutaka, we iyo yageraga ku Kanyaru, yahasangaga imodoka zavuye i Kigali zimutegereje maze ize zigasubira Bujumbura.

Kuraza amasinde kw’ikizere CNDD-FDD yagiriraga FPR kwabonetse kandi mu 2005 ubwo ibihumbagiza by’Abanyabutare bahungiraga mu gihugu cy’Uburundi kubera kutizera imikorere y’Inkiko Gacaca. Ibi ndabyibuka neza mu ngendo ba Tom Ndahiro akiri Komiseri muri komisiyo iharanira uburenganzira bwa Muntu ndetse n’uwari Perefe wa Butare Eraste Kabera (waje no kugirwa ambassadeur i Bujumbura ariko akaza kuvanwayo ngo kubera ko yakekwagaho kugirana umubano wihariye n’abaCNDD-FDD), bakoreraga ku mipaka y’u Rwanda n’Uburundi bagerageza gukumira ibihumbi byinshi by’abaturage bahungaga gacaca. CNDD-FDD yaje gukingura imiryango y’imipaka maze RDF yinjira mu Burundi n’amakamyo yayo ipakira ba baturage b’Abanyabutare ibagarura ku ngufu mu Rwanda.

Igitangaje ni uko ubutegetsi bw’Uburundi bwo kuva mu 2015 bwakomeje gusaba ko Abahungiye mu Rwanda batahukanwa, ariko Kigali ikababwira ko yubahiriza uburenganzira bw’impunzi kuko nta mpunzi isubizwa ku gahato mu gihugu yahunzemo ihohoterwa. N’ubwo hatangiye ngo ibisa no guhamagara abategetsi b’i Bujumbura kuza kuganiriza izo mpunzi, ngo ababyemeye, bagataha ku bushake bwabo.

Turi kuri iyi ngingo, ntitwakwibagirwa uburyo Nyakwingendera Generali Adolphe Nshimirimana wari umuyobozi w’igipolisi mu Burundi, mu 2007 yafashe Mushaidi Deogratias wari wirukanywe na Tanzaniya, maze Adolphe akamushyikiriza u Rwanda abizi neza ibyagombaga kumubaho kandi azi neza ko ari umunyapolitiki wahunze ubutegetsi bw’u Rwanda. Nyamara Bujumbura yo yakomeje gusaba ko abategetsi bateguye coup d’etat bagahungira mu Rwanda basubizwa mu Burundi, ariko Kigali yakomeje kubaryamaho.

Bishoboke ko ariho CNDD-FDD yaboneye ko ibanye n’igihugu cy'”abiyorobetsi” koko, ikaba ahari itazongera kugwa mu mitego itandukanye yagiye igwamo yibwira ko ibanira neza FPR Inkotanyi, kandi ari abantu batagira ikibaneza kibaho.