Ubutegetsi bwa FPR ku cyaha cy’inkomoko.

Nyamara ngo: “Ujya guterauburezi arabwibanza” kandi ngo “Ijya kurisha ihara ku rugo”!

Igitangazamakuru cyegamiye kuli Leta ya FPR Inkotanyi aricyo Igihe.com giherutse gutangaza inkuru irega abasore n’inkumi bane bo mu buyobozi bw’ishyirahamwe “JAMBO asbl” kuba bafite ”Ingengabitekerezo ya Jenoside” ndetse kikaba cyarasabaga ko babaha akato ubwo nyine hategerejwe ko batabwa muli yombi ngo babizizwe. Mushobora kwisomera.

Twibutse ishyirahamwe ko JAMBO asbl rifite icyicaro mu Bubiligi rikaba riharanira kurengera uburenganzira bwakiremwa-muntu no kwimakaza umuco wa Demokarasi n’ukwishyira ukizana ku banyarwanda bose.

Ubwo kandi icyo gitangazamakuru cy’ubutegetsi bwa Kagame nta kindi gishingiraho birega abo bantu uretse gusa ko abo bakomokaho, ba se bababyara cyangwa ba sekuru ngo baba baragize imyanya mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere ( 1961-1973) cyangwa iya kabiri (1973-1994).

Ibi ntawe byatangaza kuko nyine ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi muri amwe mu mahame yabwo bugendera kuri bya bindi bivugwa mu Kiragano cya kera (Ancien Testament) ngo:… “ Mpora abana gukiranirwa kwa ba se…”, ibyo kandi ni uburenganzira bwayo mu gihe igifite ubutegetsi mu Rwanda yicaye ku baturage itegekesha iyo myumvire.

Ariko kandi, buri muntu wese ushyira mu gaciro yumva ko ubwo butegetsi bwa FPR bwagomye gutangirira iwabwo mu mbere bushyira mu bikorwa iryo teka ryo guhora abana ibyo ba se cyangwa ba sekuru bari bo, cyangwa ibyo baba barakoze. Nyamara siko bimeze kuko mubo iha imyanya y’ubutegetsi ubu harimo abafite ababyeyi bakoreye ingoma Inkotanyi zasimbuye kurusha bariya bo muli “JAMBO asbl”.

Ingero nkeya:

  1. Uwitwa Bernard Makuza, ubu ni Perezida wa Sena ni ukuvuga mu mpapuro ko ariwe nimero ya kabiri kuri Kagame. Uyu Bernard akaba ari mwene Anastase Makuza umwe mu mpirimbanyi za Demokarasi zashinze ishyaka Parmehutu muli 1957 rikaza gukura Rubanda ku ngoma ya gihake nyuma ya Revolution ya 1959.
  2. Umugore witwa Julienne Uwacu ubu ni Ministre de la Jeunesse et de la Culture muli Leta ya FPR. Uyu kandi akaba se umubyara ari Faustin Ndabarinze wigeze kuba Bourgmestre wa Commune Mutura , Prefecture Gisenyi, kuva communes zashingwa muli 1960 kugeza igihe cya MRND muli 1992.
  3. Umugabo witwa Olivier Nduhungirehe ubu ni Secrétaire d’Etat ni ukuvuga nka vice-Ministre w’ububanyi n’amahanga. Olivier rero akaba ari mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe wabaye igihe kirekire Minister of Plannification ( Igenamigambi) wa Habyarimana uregwa kuba na Leta ze yarateguye Jenoside. Ubwo rero na “Plannification” ya Jenocide byari mu nshingano za se wa Olivier Nduhungirehe.
  4. Naho uwitwa Fidèle Mitsindo ubu akaba ari Depute mu ngirwa-Nteko ishinga amategeko, akaba ari mwene Colonel Aloys Nsekalije , a.k.a Macinya, wari umwe mu basirikare bafatanije na Habyarimana gufata ubutegetsi muli 1973 nyuma akaba Minister w’ububanyi n’amahanga imyaka hafi icumi mbere yo kuba uw’amashuli n’uw’izindi nyinshi…

Mbere yo gucira iteka rero urubyiruko rwo muli « JAMBO asbl » ko kubera ko bakomoka ku bakoreye Repubulika mbere ya FPR, iyo FPR yagombye kubanza kwirukana bariya nabo bakomoka kubakoreye Repubulika kuko niba aba « JAMBO asbl » baravukanye “Ingengabitekerezo…” , abandi nabo byagombya kuba ari uko.

Nyamara ngo: “Ujya guterauburezi arabwibanza” kandi ngo Ijya kurisha ihara ku rugo”!

Umusomyi wa The Rwandan