Umunsi Gen Marcel Gatsinzi azashyingurwa wamenyekanye.

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe 2023 aravuga ko General Marcel Gatsinzi witabye Imana mu mu cyumweru gishize azashyingurwa mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2023.

Nabibutsa ko inkuru y’urupfu rwa Gen Marcel Gatsinzi yamenyekanye ku wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023 ariko akaba yari yitabye Imana ku munsi ubanza ku wa mbere tariki ya 6 Werurwe azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi. Ariko byabaye nk’ibigizwe ibanga kuko byabanje guhwihwiswa kugeza bitangajwe n’ibinyamakuru bikorera hanze y’igihugu.

Ministeri y’ingabo mu Rwanda yashyize itangazo ribika Gen Marcel Gatsinzi ku rubuga rwayo ku wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 hashize iminsi 2 yitabye Imana.

Umurambo wa Gen Gatsinzi wagejejwe ki kibuga cy’indege i Kanombe ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, wakirwa n’abarimo Ministre w’ingabo, Gen Albert Murasira, Gen Wilson Gumisiriza, Gen Augustin Turagara n’abandi….

Gen Marcel Gatsinzi yavukiye i Kigali mu tariki ya 9 Mutarama 1948, yize amshuri abanza kuru Sainte Famille, amashuri yisumbuye muri Collège Saint-André i Nyamirambo, aho yayarangije mu 1968 ahita yinjira mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1968 muri Promotion ya 9 y’ishuri rikuru rya gisirikare (E.O) ry’i Kigali. akaba yararirangije mu 1970 afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Hagati ya 1974 na 1976 yagiye kwiga muri École Royale Militaire aho yavuye ari BEM (Breveté d’état-major).

Yabaye mu mitwe itandukanye y’ingabo z’u Rwanda, yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu buyobozi bw’ingabo (G3), yanayoboye igihe kinini ishuri rya ESO (Ecole des Sous-Officiers) i Butare.

Kuva tariki ya 7 kugeza 17 Mata 1994 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda by’inzibacyuho asimbuye Gen Déogratias Nsabimana wari umaze kugwa mu ndege hamwe na Perezida Yuvenali Habyalimana. Yaje gusimburwa na Gen Augustin Bizimungu.

Mu 1994 kandi ari mu basirikare ba FAR basubiye mu Rwanda gukorana n’ubutegetsi bwa FPR. Yakomeje kuzamurwa mu myanya mu buryo bukurikira:

  • 1995-1997: Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za APR
  • 1997-2000: Umugaba mukuru wa Gendarmerie
  • 2000-2002: Umuyobozi mukuru w’inzego z’ipererereza (NISS)
  • 2003-2010: Ministre w’ingabo
  • 2010-2013: Ministre w’ibiza no gucyura impunzi

Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 mu 2013 afite ipeti rya General w’inyenyeri 4.

Mu mwaka ushize wa 2022, ari mu gihugu cy’U Bubiligi yasezeranye mu mategeko n’umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’U Bubiligi bari bamaranye igihe dore ko bari bafitanye n’umwana w’imyaka irenga 20.