Umunyarwanda yiciwe mu gihugu cy’u Bubiligi atewe icyuma

    Amakuru dukesha urubuga Jambonews, mu nkuru yanditswe na Laure Uwase, aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukuboza 2012 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, Willy, umusore w’umunyarwanda wari mu kigero cy’imyaka 20, yaterewe icyuma hafi ya Gare Centrale mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi yitaba Imana.

    Ukekwa kuba yamuteye icyo cyuma n’undi musore uri mu kigero cy’imyaka 16. Kuba uwo mwana atarageza ku myaka 18, byatumye ashyirwa mu kigo ngororamuco cy’abana mu gihe cy’amezi 3. Undi musore we urengeje imyaka 18 wari kumwe n’uwo wateye Willy icyuma yarekuwe.

    Umwe mu nshuti za Willy wari kumwe nawe igihe yicwaga, yabwiye urubuga Jambonews ko nyuma yo gukesha igitaramo hagati y’inshuti kuri Gare centrale, ngo bagombaga guhita bajya ku iduka ahandi hantu,mu nzira bahuye n’abandi basore babiri. Ngo Willy yari hirya gato avugana n’abo basore babiri mu kanya gato batangiye gusa nk’abatongana, inshuti za Willy zarahindukiye zibona umwe muri ba basore babiri asohoye icyuma, bagenzi ba Willy ngo bagerageje kumusunika ngo icyuma kitamufata ariko biba iby’ubusa. Ngo Willy yashoboye kwereka abapolisi uwari uwaze kumutera icyuma mbere y’uko yitaba Imana.

    Nk’uko Jambonews ikomeza ibivuga ngo ubuhamya yahawe n’abantu benshi bari bazi Willy, ngo yari umusore w’umwana mwiza, ukunda kwisekera, kandi ufite imico myiza akaba atari azwiho ubugizi bwa nabi kuko n’inzego za polisi ntabwo zari zimuzi.

    Ku wa gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2012, inshuti za Willy zirateganya guhurira hamwe bakamagana ubwo bugizi bwa nabi bukomeje kwigaragaza mu Bubiligi. Umwe mu nshuti za Willy yagize ati:”ibi bigomba guhagarara, ntabwo byakomeza gutya, ntabwo bigomba kuba akamenyero, ibyo tukabikora twibuka Willy.”

    Ubwanditsi

    Comments are closed.