Umwe mu bari barakomerekeye i Nyabimata yitabye Imana.

Nyakwigendera Fidèle Munyaneza

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018 ava mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Nyabimata, aravuga ko umwe mu bari barakomerekeye mu gitero cyagabwe na FLN ku itariki tariki ya 19 Kamena 2018 yitabye Imana.

Fidèle Munyaneza, usanzwe ari Perezida wa njyanama y’umurenge wa Nyabimata yitabye Imana nyuma yo kujya kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare  akimara kuraswa.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko uyu nyakwigendera yari yarorohewe yaratangiye gutora agatege ndetse yaratashye mu rugo iwe aho abaganga bajyaga baza kumupfuka.

Bamwe mu baturage bavuganye na The Rwandan basanga urupfu rw’uyu mugabo nyuma y’amezi arenze abiri arashwe rudasanzwe dore ko ngo yari atangiye gukira aho yari yarashwe mu Kibeho no mu bitugu.

Nyakwigendera Fidèle Munyaneza, igihe yari arwariye mu bitaro bya kaminuza by’i Butare

Nabibutsa ko uyu Nyakwigendera Fidèle Munyaneza yari mu bari batanze amakuru menshi asobanura no mu binyamakuru yari byamusanze kwa muganga uko igitero cyangenze n’uko abagabye igitero bari bameze.

Ku ruhande rwa FLN, mu kiganiro kigufi twagiranye n’umuvugizi wayo Major Callixte Sankara, yagize ati:

“Birababaje kuba uriya muturage yitabye Imana, twihanganishije umuryango we kuko twe muri FLN intego yacu ni ugutabara abanyarwanda si ukubagirira nabi. Ariko turasaba n’abaturage kwirinda ibikorwa byose byabashyira mu kaga mu gihe hari intambara nko kujya mu marondo cyangwa ibindi bikorwa bisa n’ibifite aho bihuriye n’ibya gisirikare. FLN ikomeje kwizeza abaturage ko umwitwarariko wayo wa mbere ari ugukingira ubuzima b’abaturage b’abasivili ko kandi itazateshuka kuri iyo ntego.”

Uretse amakuru y’uko yitabye Imana ntabwo harashobora kumenyekana neza icyahitanye Nyakwigendera Fidèle Munyaneza.

Andi makuru ava muri ako gace avuga ko igisirikare cya RDF cyakoze ibikorwa byo guhumbahumba abagabo bose n’abasore benshi bakajyanwa ahantu hataramenyekana. Bamwe bagiye bagaruka nyuma y’iminsi ariko hari n’abandi bataragaruka kugeza ubu ku buryo imiryango yabo yifashe mapfubyi.

Itangazo ribika Nyakwigendera The Rwandan yashoboye kubonera kopi: