Kicukiro: Uwakekwagaho gushimuta umwana ngo yiyahuye

Niyonziza Arnauld Bruce

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke aravuga ku rupfu rw’uwitwa Emmanuel Karake w’ikigero cy’imyaka 23 wari ufungiye ku Kicukiro akurikiranyweho gushimuta no kwica umwana w’imyaka itanu, Niyonziza Arnauld Bruce mu cyumweru gishize.

Uyu mwana yashimuswe kuwa gatandatu nimugoroba tariki 12 Gicurasi, uwamutwaye abanza kwaka nyina amafaranga ngo amumusubize ariko nyuma avanaho telephone arabura.

Hashize iminsi itandatu, muri week end ishize, umubiri w’uyu mwana bawusanze i Zaza mu karere ka Ngoma bamwishe.

Iperereza ryafashe uyu Emmanuel Karake ukomoka aha mu karere ka Ngoma ahita anazanwa gufungirwa ku Kicukiro akekwaho gushimuta no kwica uyu mwana.

Umwe mu bayobozi mu murenge wa Niboye/Kicukiro yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko nawe yamenye amakuru ko uyu wari ufunze aregwa kwica uyu mwana ngo yiyahuye aho yari afungiye agapfa.

Ubuvugizi bw’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha ntacyo burabasha gutangariza Umuseke ku rupfu rw’uyu Karake. Umuhate wo kubavugisha nta musaruro watanze.

Eurelie Nakabonye nyina w’uyu mwana yabwiye Umuseke ko hari abakozi b’urwego rw’iperereza baje iwe muri iki gitondo bakamubwira ngo “wa mugizi wa nabi yiyahuye

Nakabonye ukomoka mu karere ka Gakenke yabwiye Umuseke adasanzwe aziranye n’uriya Emmanuel Karake.