URUBANZA RWA NGENZI OCTAVIEN: UMUKOBWA WE JUSTINE NGENZI ARAMUTABARIZA

Aragira ati “Ndavugira Data umbyara, Ngenzi Octavien n’abandi bari mu karengane nk’ake.
Iyi ni intabaza y’abatacumuye, bafite ababyeyi bahatiwe n’abagihatirwa igicumuro.

Tubanze tubasuhuze mwese abakurikira ibiganiro by’Ikondera ryigenga, dushimire kandi mwe mudutera inkunga kugirango Ikondera ryigenga rishobore gutuma amajwi atagira kivugira, yose abona aho avugira: Ijwi ry’impunzi, ijwi ry’abacikacumu, mpore, none ubu ni ijwi ntabaza ry’abatacumuye bahanganye na ba Muhatigicumuro.

Justine NGENZI, umukobwa wa Ngenzi Octavien aragira ati: Uwo uri we wese, aho uri hose; Wowe uzi ukuri kuri Data Ngenzi Octavien, tabara kuko Data Ngenzi ararengana.

Akoresha ya nvugo igezweho mu u Rwanda rushya, aremeza ko urubanza rwa se umubyara Ngenzi Octavien rutekinitse: ari ibinyoma. Justine Ngenzi mu ijwi riranguruye, arasaba ko uzi ukuri yakwihutira kukuvuga kugirango se umubyara Ngenzi Octavien abone ubutabera bumubereye, dore ko kuri Justine, ngo se Ngenzi ni umwere.

Uyu Ngenzi Octavien yabaye Bourgmestre w’icyahoze ari komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo.

Kuva mu mwaka w’2010, ari mu maboko y’ubutabera bw’ubufaransa, aho ashinjwa urupfu ngo rw’abatutsi biciwe muri komini kabarondo, ikirego areganwa na Tito Barahira yasimbuye ku mwanya wa Bourgmestre w’iyo Komini Kabarondo . Bakaba barakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu mwaka w’I 2016, ariko uyu Ngenzi na Barahira barakijuririra.

Uyu Justine umukobwa wa Ngenzi we yemeza ko se ari umwere ku mpamvu yivugira mu kiganiro yagiranye n’ikondera libre.

Kuri Justine Ngenzi, ngo umuntu wese ushaka kuvugira abapfuye n’abapfushije, nabanze ashake ukuri, ati kandi tuzafatanya; aha akaba yicira ijisho amashyirahamwe n’abandi bantu bari k’uruhande rw’abashinja se Ngenzi, arimo CPCR , ishyirahamwe rikuriwe na Alain Gauthier, umugabo wa Dafrosa, ryashinzwe mu mwaka w’I 2001, ngo rifite intego yo gufata mu mugongo no gutera inkunga abantu bose bakwifuza kurega mu nkiko abakekwaho génocide yo mu Rwanda yo mu mwaka 1994, cyane cyane abahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa. Kandi CPCR nayo ubwayo ngo ishobora kurega abo bakekwaho ubwicanyi.

Arahamagarira kandi mwe mwese cyane cyane urubyiruko mufite abanyu barengana, ngo muhaguruke, mumenye ukuli, ntimuzaba mucumuye, kandi muzatsinda MUHATIGICUMURO.

Uru rubanza rwa Ngenzi Octavien rwasubukuye imirimo yarwo i Paris mu Bufaransa ku ya 02/05/2018, ruteganije gusoza iburanisha kuya 06/07/2018.

Uwifuza gukurikira uru rubanza rwa Ngenzi octavien, yanyarukira k’urubuga nkoranya-mbaga www.lajusticepourngenzi.com/cr-audiences.

Natwe mu Ikondera libre tuzakomeza kurubagezaho uko tuzabishobora.
Justine NGENZI, umukobwa wa Ngenzi Octavien, ikaze ku Ikondera libre.

Ikondera libre, 05/05/2018, I Buruseli mu Bubiligi.