Urubanza rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ rurasubitswe ‘kubera ikoranabuhanga’

Umucamanza yavuze ko mu rukiko no kuri gereza bari biteguye ariko i Rusizi bikanga
Umucamanza yavuze ko mu rukiko no kuri gereza bari biteguye ariko i Rusizi bikanga

Umucamanza w’urukiko rw’imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda yavuze ko urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ rwari rugiye kuba rusubitswe kubera kutagera ku ikoranabuhanga kw’abaregera indishyi bari i Rusizi.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zirwanya leta y’u Rwanda aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’izo nyeshyamba.

Uyu munsi ku wa kane, hari gukoreshwa ikoranabuhanga mu iburanisha mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Abacamanza batatu n’ubwanditsi mu cyumba cy’iburanisha i Nyanza, uregwa muri gereza ya Mageragere i Kigali n’abaregera indishyi i Rusizi, bagahuzwa na Skype.

Muhima Antoine wari kuyobora iri buranisha amaze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha yavuze ko hano ku rukiko no muri gereza ya Mageragere bari biteguye nta kibazo.

Avuga ko urubanza rusubitswe kuko abaregera indishyi bari i Rusizi badashobora kuhava kubera ingamba zahafatiwe, kandi badashobora kugera kuri iryo koranabuhanga.

Iburanisha riheruka kuri uru rubanza ryabaye mu kwezi kwa mbere aho humviswe ubushinjacyaha burega Nsabimana Callixte.

Icyo gihe, Bwana Nsabimana ahawe ijambo, yavuze ko ibyaha 17 byose yarezwe n’ubushinjacyaha abyemera ndetse abisabira imbabazi.

'Sankara' umwaka ushize yerekwa abanyamakuru nyuma yo gufatwa
‘Sankara’ umwaka ushize yerekwa abanyamakuru nyuma yo gufatirwa mu birwa bya Comores

Gusa Nsabimana yahakanye ko ari mu bashinze umutwe wa FLN kandi ko nta ruhare yagize mu bitero byishe abantu.

Uru rubanza rwari gukomeza tariki ya 31/03/2020 ariko icyo gihe mu Rwanda ibikorwa byose byari byarahagaritswe (lockdown) kubera coronavirus, rwimurirwa uyu munsi.

Umucamanza Muhima Antoine uyu munsi yavuze ko uru rubanza rwimuriwe tariki 08 y’ukwezi gutaha kwa karindwi uyu mwaka.

Avuga ko bizeye ko ingamba zafatiwe akarere ka Rusizi icyo gihe zizaba zarorohejwe n’ababuze ikoranabuhanga uyu munsi babashije kurigeraho.

Inkuru dukesha Jean Claude Mwambutsa umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango i Nyanza