Urukiko Rwanze Icyifuzo Cya Ntaganda Gisaba Kumuhanaguraho Ubusembwa

Urukiko rukuru mu Rwanda rwateye utwatsi ikirego cy’umunyapolitiki Bernard Ntaganda cyasabaga kumuhanaguraho ubusembwa kugira ngo abashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe uyu mwaka.

Umucamanza yavuze ko Ntaganda atujuje ibyo amategeko ateganya.

Yaba Ntaganda, n’uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda, Bwana Bonaventure Ruberwa, baburana nta ruhande na rumwe rwagaragaye mu isomwa ry’icyemezo.

Bwana Ntaganda yatanze icyo kirego mu mugambi wo gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe uyu mwaka.

Inteko iburanisha ikuriwe na Jean Pierre Habarurema yabanje kwibutsa imiterere y’urubanza. Yibukije ko Ntaganda usaba guhanagurwaho ubusembwa, mu 2010 urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri no gukora imyigaragambyo inyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ine muri gereza ari na cyo gihano urukiko rw’ikirenga rwashimangiye mu mwaka wa 2012.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganda atahanagurwaho ubusembwa kuko atubahirije ibyo amategeko ateganya kuva yafungurwa mu 2014.

Muri ibyo, buvugamo ko yakunze gukomeza yitwara nk’umunyapolitiki w’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri nyamara riyoborwa na Depite Christine Mukabunani.

Ntaganda akavuga ko kwitwa Perezida w’ishyaka ntaho bihuriye na Perezida Fondateri wa PS Imberakuri wanarishinze.

Mu bindi ubushinjacyaha buvuga harimo ko atishyuriye ku gihe ihazabu yaciwe. Buvuga ko icyo gihano cyashaje mu 2020 bityo ko yategereza imyaka 10 imbere akazabona gusaba ihanagurwabusembwa.

Ntaganda we akavuga ko yibwirije n’ubwo icyo gihano cyashaje yishyuye ayo mafaranga muri uyu mwaka wa 2024 ndetse n’ayigarama ry’urubanza. Akavuga ko nta cyagombye kubuza urukiko kumuhanaguraho ubusembwa kuko yujuje ibisabwa.

Urukiko rukuru rwafashe umwanya rusesengura ibivugwa n’impande zombi. Rushingiye ku mategeko, rwavuze ko Ntaganda atatanze ihazabu yaciwe mu gihe cy’imyaka ibiri cyari giteganyijwe n’amategeko igihano kirinda gisaza.

Rwavuze ko ikirego cye gisaba kumuhanaguraho ubusembwa kitakiriwe kuko atubahirije ibiteganywa n’amategeko.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Ntaganda akomeza gushimangira ko ibyemezo nk’ibi bitazaba umwanya wo kumukura mu murongo yatangiye.

Umunyapolitike Bernard Ntaganda ariyongera ku muyobozi w’ishyaka DALFA Umulinzi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza na we uherutse gutanga ikirego nk’iki; inkiko z’u Rwanda zikagitera utwatsi. Uyu we yayobotse inkiko z’Afurika y’Iburasirazuba ngo zimuhe ubutabera.

Ntaganda na we avuga ako bishoboka ko azayoboka iyo nzira.