Ubuyobozi bw’ishyaka PS IMBERAKURI bwishimiye kumenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Mme Immaculée UWIZEYE KANSIIME, yatangiye kuri uyu wa 19 Mutarama 2013, urugendo rw’akazi ku mugabane w’i Burayi.
Uru rugendo ruri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’abarwanashyaka, abayobozi b’amashyaka n’amashyirahamwe ya sosiyeti sivile ndetse n’abayobozi b’ibihugu azageramo kuri gahunda twatangije mu Rwanda yo guharanira ko demukarasi n’uburenganzira bwa muntu bigerwaho mu mahoro.
Ubuyobozi bw’ishyaka bukomeje kumwifuriza urugendo ruhire.
Bikorewe i Kigali, kuwa 19/01/2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere.