1994-2021: Imyaka 27 ishize abiciwe I Gakurazo batarabona ubutabera

Yanditswe na Ben Barugahare

Tariki ya 05/06/1994 tariki ya 05/06/2021, imyaka ibaye 27 roho z’abiciwe i Gakurazo muri Perefegitura ya Gitarama (mu Ntara y’majyepfo ubu)  zitaratuza kubwo kutabona ubutabera, ababo basigaye nabo bakibaza impamvu byirengagijwe ndetse bikibagirana.

I Gakurazo hiciwe abihaye imana ba Kiliziya gatorika benshi, barimo Abasenyeri, abapadiri, n’abakiristu basanzwe.

Abahaguye harimo  Musenyeri Thadée Nsengiyumva, wari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Arikiyepisikopi Vincent Nsengiyumva, wa Kigali na Musenyeri Joseph Ruzindana, umwana muto w’imyaka umunani witwaga Sheja Richard, hamwe n’abandi benshi.

Arikepisikopi Thaddée Nsengiyumva afite amateka yihariye, uhereye ku kuba ari we wasimbuye Musenyeri André  Perraudain w’Umusuwisi, ugarukwaho cyane mu mateke ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda no mu mateka ya politiki y’u Rwanda.

Reba amazina y’abiciwe I Gakurazo

Urutonde rw’abiciwe I Gakurazo taliki ya 5 Mata 1994

Abasenyeri 3:

1- Musenyeri Vincent NSENGIYUMVA, arikepiskopi wa Kigali,
2- Musenyeri Joseph RUZINDANA, umwepiskopi wa Byumba
3- Musenyeri Thaddée NSENGIYUMVA, umwepiskopi wa Kabgayi akaba na Perezida wa Conférence Episcopale

Abapadiri 9 bo muri diyosezi ya Kabgayi, hakiyongeraho umwe wo muri Diyosezi ya Nyundo

4- Padiri Diyonizi MUTABAZI wo muri Diyosezi ya Nyundo
5- Musenyeri Yohani Mariya Vianney RWABILINDA, Vicaire Général;
6- Musenyeri Inosenti GASABWOYA, wahoze ari Vicaire Général;
7- Padiri Emmanuel UWIMANA, Recteur wa Seminari Nto,
8- Padiri Sylvestre NDABERETSE, Econome Général,
9-Padiri Bernard NTAMUGABUMWE, représentant préfectoral de l’enseignement catholique,
10- Padiri François Xavier MULIGO, Padiri Mukuru wa cathédrale
11- Padiri Alfred KAYIBANDA
12- Padiri Fidèle GAHONZIRE

Umufurere 1:

13- Yohani Batista NSINGA, Supérieur Général w’Abafurere b’Abayosefiti

Umusivili 1:

14- Sheja Richard (umwana w’imyaka 8).

Ubwicanyi bwabereye i Gakurazo bwakomereje na Byimana ahaguye benshi, inkotanyi zabarimarimye ntizababariye abana n’abagore. Mu minsi ishize imirambo ya bamwe muri bo yatangiye gutabururwa muri gahunda ngari yo gusibanganya ibimenyetso, aho FPR na Leta ya Kigali bagenda bataburura Abahutu bashyinguwe mu byobo rusange cyangwa mu miringoti, bakabita abatutsi bari batarashyingurwa mu cyubahiro. Ibi bikaba byaratangiye nyuma y’ikibazo cyagushije mu kimwaro gikomeye Leta ya FPR, nyuma yo kwanga gushyingura imirambo y’I Rulindo, y’Abahutu bishwe n’ingabo zayo muri 1994.

Tugarutse ku mateka y’i Gakurazo, abarokotse basanga hari ibigomba guhinduka, bakagira inama Leta y’u Rwanda

Mu mwaka wa 2013 ku itariki ya 05 Kamena, abarokokeye I Gakurazo bandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazisaba gukurikirana Gen Brig Innocent Kabandana , icyo gihe akaba yari Military Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  Yagize uruhare rukomeye mu guhiga no kubuza amahwemo Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kigali babarizwaga ku butaka bwa Amerika na Canada.

Ubu Kabandana afite ipeti rya Gen Maj, niwe wayoboye gahunda yo kwica abihaye Imana b’iGakurazo afatanyije na Gen Brig Wilson Gumisiriza, ku mabwiriza ya Gen Ibingira na Gen Paul Kagame.

Soma Ibindi birambuye mu nkuru twabagejejeho (2017), ifitanye isano n’amateka y’i gakurazo