Nyirabiyoro na Magayane

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma
Amateka y’u Rwanda arimo byinshi byo kuvuga ariko hari abahanuzi babiri mbona bakwiye gukorerwa urwibutso cyangwa inzibutso. Abo ni Nyirabiyoro na Magayane.
Ndibutsa ko Nyirabiyoro wabayeho ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa, mu kinyejana cya 18, yavuze ko mu Rwanda hazaza abantu badasanzwe b’uruhu rusa n’urw’impinja kandi batwaye umuriro mu mufuka. Ati abo bantu bazahirika Karinga. Kumva umuntu w’icyo gihe avuga ko Karinga izahirima ni ibintu bikomeye cyane.
Hagombye koko kubaho impinduka tuzi yo mu mpera z’ikinyejana cya 19 yatumye abazungu baza mu Rwanda ndetse baza baturusha technologie (wa muriro mu mufuka wajekuba ikibiriti), ubundi Karinga ikurwaho na Revolisiyo abo bazungu bari bashyigikiye.
Ibindi bikomeye Nyirabiyoro yaraguye nuko hari umwami w’igihangange ariko akaba n’umwicanyi wagombaga kuzayobora u Rwanda (bavuga ubwo yavugaga Rwabugiri), yongeraho ko Rutamu uzamusimbura azota umuriro ku manywa. Nibyo byaje kuba kuri Rutarindwa baramutwikira. Uyu nawe asimburwa na Rusine rurebera mu ihembe. Kandi koko ngo Yuhi Musinga yarebaga imirari, akagomba kwihengekakugirango arebe neza. Ntabwo nibagiwe ko yaraguye ko Rudahigwa azagenda mu ndege kandi akazapfa atabyaye, agasimburwa na Rukara rw’igisage ruzagwa ishyanga. Ibi bintu niba byose ari ko Nyirabiyoro yabivuze yarafite impano ikomeye cyane.
Naho rero Magayane, ndibutsa abakiri bato basoma ibi, ni umugabo wa hariya mu cyahoze ari komini Gatonde, ubu ni mu karere ka Gakenke, mu ntara y’amajyaruguru. Uwo mugabo yapfiriye muri gereza ya Kigali bitaga 1930 mu mwaka wa 1980. Ikintu gikomeye yaraguye ni uburyo ingoma ya Habyarimana yagombaga kurangira nabi cyane, mu mivu y’amaraso menshi.
Ikindi gitangaje mbona yaraguye ni ingoma ya Paul Kagame. Mu ndagu ze yabonaga umuntu unanutse cyane kandi w’umushiha mwinshi, niko kumwita Rwabujindiri ruzajya rurya ntiruhage. Ubu koko Magayane hari aho yibeshye?
Reka nsoze mvuga ko nyuma y’abo bahanuzi bombi nta wundi ndumva wo mu rugero rwabo. Cyokora birashoboka ko bahari wenda bazi n’igihe uyu musaraba wa Rwabujindiri igihugu cyacu kizawuruhukira. Ntariko byoroshye kuvuga bene izo ndagu abazivuze akenshi barabizira. Ari Nyirabiyoro ari na Magayane bombi barishwe.