Abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka Ruhango bahanganye n’uruganda rw’imyumbati ruri muri ako karere

Amakuru aturuka mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango intara y’Amajyepfo aravuga ko abahinzi b’imyumbati bahingira uruganda ruyitunganya ruri mu murenge wa KInazi ngo bahanganye n’urwo ruganda kubera ko ngo rubunamaho rukabahenda iyo rubagurira imyumbati baba barahinze.

Ayo makuru avuga ko igiciro cy’imyumbati mibisi abahinzi bahabwa n’uruganda ari amafaranga mirongo ine y’amanyarwanda ku kilo kimwe mu gihe bo bifuza ko nibura bagombye guhabwa mirongo itanu. Impamvu batanga ngo ni uko guhinga bibahenda ndetse no kuyisarura no kuyikoreza bayigeza ku ruganda ngo byose birabahenda ku buryo ngo basanga igiciro bahabwa kitajyanye n’imirimo yose bakora kugirango imyumbati ihingwe, ifatwe neza, isarurwe hanyuma igezwe ku ruganda. Banavuga ko ugereranyije igiciro bahabwa cy’amafaranga mirongo ine ku kilo ngo ukareba n’amafaranga Magana atanu ku kilo uruganda rucuruzaho ifu ngo basanga rubunamaho ku buryo bo ngo bumva bakorera ubusa.

Ngo n’ubwo bahawe uruganda ariko ngo ni urwo kubakenesha aho kubafasha

Mu iperereza twakoze twasanze aya makuru ajyanye n’ibiciro ariyo koko ndetse abaturage bamwe twavuganye badutangarije ko bahisemo kureka guhinga imyumbati kuko ngo nta nyungu babibonamo ahubwo ngo baba bakorera uruganda gusa. Banatubwiye ko uruganda ngo rwifashishije abategetsi bo mu nzego zo hasi hamwe n’inkeragutabara ngo rwaba rufite imigambi yo gufungisha ibyiniko byose by’imyumbati byo muri Ruhango ndetse rukanafungisha ubucuruzi bw’imyumbati ku masoko asanzwe bityo ngo abaturage bazabure uko babigenza bayibazanire. Ibi bikaba ari ukwica uburenganzira bw’umuturage bwo kugurisha imyaka yejeje aho ashaka no ku giciro kimufitiye akamaro.

Uru ruganda nk’uko abarugemurira imyumbati babidutangarije ngo rwitwa urwa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD ngo bikaba bivugwa ko mu minsi iri imbere ruzegurirwa abikorera ku giti cyabo. Uru ruganda rwa kabiri muri Afurika (urwa mbere ruri muri Nijeriya) ababikurikirana bemeza ko Perezida Kagame uherutse no kurusura ngo yaba arufitemo imigabane itari mikeya dore ko ngo n’abakozi barukoramo hafi ya bose ngo baba bafite aho bahuriye n’ibya gisirikari n’ubwo ngo batabigaragaza.

Inzara nayo ngo ni yose n’ubwo bahatirwa kujya kubyinira Kagame

Tubibutse ko mu gukora ifu y’imyumbati binyuze mu ruganda bidasaba ko ibanza kwinikwa mu mazi nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu buryo bwa gakondo, ahubwo imashini zabugenewe nizo zikoreshwa mu gutonora imyumbati zikuraho agahu gato cyane, ikanyuzwa aho ikorwamo urusukume rw’igikoma cyumishwa n’izo mashini kikayibyazamo ifu ubu igaragara ku isoko ipfunyitse mu bikoresho byabugenewe.

Uruganda rero rukaba rwarashyizwe mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango kuko hazwi nk’ahantu hakunze kwera imyumbati cyane ariko nanone aka karere kakaba kazwiho ubukene bukabije ku buryo kaba kabarirwa mu duce twa mbere tw’igihugu dukunze kwibasirwa n’inzara n’indwara z’imirire mibi aho usanga mu rugo umugabo, umugore n’abana bose barwaye indwara zijyanye n’imirire mibi zikunze kwitwa bwaki. Leta ikaba ikwiye kureka abaturage bakisanzura mu buhinzi bagashobora gutunga imiryango yabo aho guhingira ba nyakubahwa bakisarurira bahunika mu mifuka yabo naho rubanda inzara irutema amara.

RWANDA IN LIBERATION PROCESS